• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Dr Rose Mukankomeje yagaramye ibyaha byose aregwa ( Yavuguruwe )

Dr Rose Mukankomeje yagaramye ibyaha byose aregwa ( Yavuguruwe )

Editorial 29 Mar 2016 Mu Mahanga

Dr Rose Mukankomeje uyobora ikigo gishinzwe kurengera ibidukikije, REMA, yagejejwe imbere y’urukiko aho yahakanye ibyaha byose aregwa birimo kumena ibanga ry’akazi, kuzimangatanya ibimenyetso no gusebya inzego za leta.

Mu iburanisha ryabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, hanumviswe amajwi yitwa ko ari aya Mukankomeje, aburira uwitwa Bisamaza Prudence, amubwira ko yumvirizwa kuri telefoni n’inzego z’umutekano, amwingingira kuva muri dosiye ya Murenzi Thomas wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Rutsiro, ufungiwe ibyaha bya ruswa.

Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa iminsi 30 ngo atarogoya iperereza, gusa we avuga ko ari umwere akwiye kurenganurwa.

Umwanzuro ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo uzafatwa kuwa 01 Mata 2016.

Kuwa Mbere tariki ya 28 Werurwe ngo nibwo yabajijwe n’ubushinjacyaha anamenyeshwa uburenganzira bwe hamwe n’ibyaha akurikiranyweho.

Dr Rose Mukankomeje usanzwe ari Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije, REMA yatawe muri yombi na Polisi kuwa 20 Werurwe 2016.

Icyo gihe Umuvugizi wa na Polisi, ACP Celestin Twahirwa, yatangaje ko ibyaha Mukankomeje akurikiranyweho bifitanye isano n’iby’abahoze ari abayobozi b’Akarere ka Rutsiro. Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rutsiro, Murenzi Thomas, yatawe muri yombi na Polisi mu Mujyi wa Kigali mu Ugushyingo 2015.

Ubushinjacyaha buvuga ko Murenzi yatse ruswa y’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 15 rwiyemezamirimo wari watsindiye isoko ryo kubaka Guest House y’Akarere ka Rutsiro amubwira ko ari ugufasha ingengo y’imari y’Akarere mu gikorwa cy’amatora.

-2564.jpg

Rose Mukankomeje

Ngo Murenzi yahise aha uwo rwiyemezamirimo konti ya banki y’umugore we kugira ngo azabe ari ho anyuza ayo mafaranga yitaga ayo gutera inkunga amatora.

Byukusenge Gaspard wayobora Akarere ka Rutsiro yatawe muri yombi tariki ya 2 Werurwe 2016 i Kigali agiye kwitaba Urwego rw’Umuvunyi.

Amakuru avuga ko yatawe muriyombi n’urwego rw’Umuvunyi, ariko rwo rugahakana ko nta dosiye ya Mukankomeje rufite.

Umwanditsi wacu

2016-03-29
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Trump yabwiye Kim Jong un ko itisubiyeho yagira ibyago nk’ibya Gaddafi wa Libya

Perezida Trump yabwiye Kim Jong un ko itisubiyeho yagira ibyago nk’ibya Gaddafi wa Libya

Editorial 19 May 2018
Nicolas Sarkozy yafunzwe: Uwari Perezida w’u Bufaransa abaye uwa mbere woherejwe muri gereza kubera ibyaha bya ruswa

Nicolas Sarkozy yafunzwe: Uwari Perezida w’u Bufaransa abaye uwa mbere woherejwe muri gereza kubera ibyaha bya ruswa

Administrator 21 Oct 2025
Hopital  Ruli :  Uwabyaye agapfunyikirwa ‘igipupe’ yasubijwe uruhinja ruzima “Ukekwa yatawe muri yombi “

Hopital Ruli : Uwabyaye agapfunyikirwa ‘igipupe’ yasubijwe uruhinja ruzima “Ukekwa yatawe muri yombi “

Editorial 24 Aug 2016
Igiswahili kiziye igihe-Malonga

Igiswahili kiziye igihe-Malonga

Editorial 14 Feb 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Tshisekedi yatanze integuza y’ibitero bikomeye ku mitwe yitwaje intwaro
HIRYA NO HINO

Perezida Tshisekedi yatanze integuza y’ibitero bikomeye ku mitwe yitwaje intwaro

Editorial 24 Sep 2019
I Huye ntihangarwa, Mukura VS yahagaritse umuvuduko wa APR FC, Rayon irayoboye, Kiyovu SC iraheruka
Uncategorized

I Huye ntihangarwa, Mukura VS yahagaritse umuvuduko wa APR FC, Rayon irayoboye, Kiyovu SC iraheruka

Editorial 24 Feb 2025
Inkoramutima za RNC gukurikira Bonabaana nyuma yuko ingabo zishiriye ku icumu muri DRC
INKURU NYAMUKURU

Inkoramutima za RNC gukurikira Bonabaana nyuma yuko ingabo zishiriye ku icumu muri DRC

Editorial 10 Jul 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru