Brig Gen. George Rwigamba yasimbuye CGP Paul Rwarakabije wahoze mu ngabo zatsinwe ( FAR), akaza kugirwa Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe imfungwa n’Abagororwa( RCS), naho Mary Gahonzire wari usanzwe ari Komiseri Mukuru Wungirije asimburwa na Lt Col Chantal Ujeneza.
Ni umwe mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Werurwe 2016, iyobowe na Perezida Paul Kagame.
Ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya mu nzego zinyuranye Perezida Paul Kagame mu ijambo rigufi cyane yasabye abarahiriye imirimo mishya gukorana neza mu bufatanye na bagenzi babo kugira ngo igihugu gikomeze kujya mbere.
Yagarutse cyane ku mutekano nk’umusingi w’iterambere ry’Abanyarwanda abasaba gukomeza kuwushimangira.
Ati “Twese turabizi ko umutekano ari ngombwa kugira ngo iterambere rigerweho.”
Kagame yasabye abayobozi bashya, biganjemo ab’ingabo, guharanira guha abaturage umutekano uzabafasha kugera ku majyambere bifuza, n’ay’igihugu muri rusange.
Mu rwego rwo gukaza umutekano iyi ikaba ari imwe mu mpamvu zaba zatumye Perezida Kagame asezerera CGP Paul Rwarakabije wayoboraga Urwego rw’Igihugu Rushinzwe imfungwa n’Abagororwa kuva mu 2011, ubwo yasimburaga Mary Gahonzire wari usanzwe aruyobora rukitwa Urwego rw’Igihugu rw’amagereza, National Prisons Service (NPS).
Brig Gen. George Rwigamba wahawe kuyobora RCS ni muntu
ki ?
Ni umwe mu basirikare bafashe iyambere mu kubohora igihugu mu 1990, kandi akaba yarayoboye ingabo mu Intara y’Amajyepfo, akaba yaragiye mu butumwa butandukanye haze yigihugu aho yabaga ayoboye ingabo z’u Rwanda za RDF.
Gen. George Rwigamba yagiye ashyirwa ahantu hatandukanye nko muri National Prisons Service NPS atamaze igihe kubera ubwumvikane buke yagiranye nuwari umuyobozi wugirije Mme Gahonzire Mary.
Mme Gahonzire Mary.
Nyuma yo kugirana ubwivikane buke na Gahonzire, Brig. Gen. Rwigamba agasubizwa muri RDF, yahise yoherezwa mu butumwa bwakazi kuko yari atakaje umwanya yari yahawe n’ubuyobozi bwa RDF, nkuko umukuru w’igihugu yari yatanze amabwiriza ko amagereza agomba gucungwa n’abasilikare kugirango hakazwe umutekano wazo cyane cyane kuko muri icyo gihe hagaragaraga umutekano muke mu magereza zimwe zifatwa n’inkongi y’umurira muburyo budasobanutse.
Icyo gihe Brig. Gen. Rwigamba kubera kunanizwa akazi we nabagenzi be bari bavanye ku masomo yibijyanye n’amagereza, bityo Gahonzire akaza kubananiza ku nyungu ze bwite, kuburyo n’abandi basilikare bari bazanye na Rwigamba baje gusubizwa mu ngabo, aho babarizwaga mbere yuko bamenyeshwa ko bagiye kujyanwa mu masomo, kugirago bakomeze gukorera igihugu, kugeza nubu bamwe muri bo bakaba bagitegereje indi myanya bazahabwa kuko Gahonzire yabakomye mu nkokora.
Ikindi ni uko mu minsi ishize abagorowa batorotse muri gereza ya Kimironko bagenda bambaye imyenda y’abacunga gereza, baburirwa irengero. Amakuru akavuga ko aba ari bamwe 4, bibye amadorali muri Congo , ibi byakurikiwe n’abandi bagororwa 7, bashatse gutoroka barafatwa, batararenga umutaru na none ibi byabereye aho muri gereza ya Kimironko.
Lt Col Chantal Ujeneza, ni muntu ki?
Amakuru avuga ko ari umwe mubasilikare bahoze muri Ex.FAR, aza guhungira mu gihugu cya Gabon aho yavuyeyo azanywe na Ge. James Kabarebe, bwambere mu ndege, niwe wari ufashe idarapo ry’igihugu igihe Perezida Kagame arahira muri 2010, amakuru avuga ko ari umugore w’umuhanga cyane, akagira n’umugabo w’umusilikare muri RDF, Lt Col Chantal Ujeneza nkumwe mu bagore bake bari muri RDF yagiye ahabwa amahugurwa atandukanye nkaho ubwo yari kwipeti rya Major yahuguwe kuri byishi cyane nko gusobanukirwa ibibazo by’umutekano w’akarere n’inzira ziboneye z’uko byakemurwa, icyo gihe ibihugu byo mukarere dutuyemo byari biteraniye hano mu Rwanda bihabwa ayo masono ninararibonye zo mu burayi ndetse na Amerika.
Umwanditsi wacu