Inspector of Police (IP) Viateur Ntiyamira ushizwe imikoranire ya Polisi n’izindi nzego hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha mu Karere ka Musanze ari kumwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa mu murenge wa Cyuve, Manzi Jean Claude basabye abayobozi bashya mu Murenge wa Cyuve ndetse n’urubyiruko ruhagarariye urundi muri uwo murenge, kuzuza ishingano nshya bahawe bakorana n’inzego z’umutekano ndetse n’abaturage bayobora mu gukumira no kurwanya ibyaha.
IP Ntiyamira ibi yabivuze taliki ya mbere Mata 2016 mu nama yahuje abayobozi 120 barimo abayobozi 40 bashya b’inzego z’ibanze baherutse gutonrwa muri uwo murenge ndetse n’urubyiruko rugera kuri 80 rurimo uruhagarariye urundi , inama yabereye mu mu murenge wa Cyuve. IP Ntiyamira akaba yabasabye ko mu gihe batangiye akazi bagomba kuba abafatanyabikorwa beza ba Polisi y’u Rwanda kuko ari bamwe mu bagize komite za Community Policing (CPCs).
IP Ntiyamira yagize ati” Ubushake ni ikintu cy’ingenzi mu gukumira no kurwanya ibyaha, bityo rero mukwiye kubugaragaza mufatanya n’inzego z’umutekano kandi abanyabyaha bagashyikirizwa inzego zibishinzwe bagahanwa”
Mu byo yagarutseho kandi , harimo kurwanya icuruzwe ry’ibiyobyabwenge n’ibinyobwa bitemewe, ihohoterwa rikorerwa mu ngo n’irikorerwa abana cyane cyane imirimo ivunanye, kurwanya icuruzwa ry’abantu, aha akaba yafashe umwanya wo kuribasobanurira kuko abenshi batarisobanukiwe. Yibukije abo bayobozi ko ari inshingano zabo mu gufasha abaturanyi babo babagira inama kandi babakangurira gutangira amakuru ku gihe ibyaha bitaraba aho kubivuga amazi yarangije kurenga inkombe.
IP Ntiyamira yongeyeho ati “ umuyobozi mwiza agomba kuba intangarugero, inyangamugayo kandi agakora umwete mu rwego rwo gushakira umuti ibibazo bibugarije”.
Umunyambabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve, Bwana Manzi nawe yasabye abayobozi b’inzego zibanze gukangurira abo bayobora kurwanya ibiyobyabwenge kimwe n’amakimbirane yo mu ngo kuko hari aho byagaragaye ko ari intandaro y’ubwicanyi bwa hato na hato.
Bwana Manzi yashoje ashimira Polisi ku biganiro n’inama idahwema kubaha kandi avuga ko abaturage a yobora, ku bufatanye na Polisi ikorera muri uwo murenge, bagomba gukaza ibijyanye no kwicungira umutekano bashyiraho amarondo kandi agakorwa neza kuko abanyabyaha bareba ahari icyuho kugira ngo basoze imigambi yabo mibi maze asaba abitabiriye ikiganiro ko umugambi bahanye utagomba kuba amasigaracyicaro.
RNP