Leta y’u Burundi imaze kwemeza mu nyandiko ko umurambo wa Bihozagara ucyurwa mu Rwanda
Ni nyuma y’uko inzego za maneko mu Burundi zirukanye umuzungu umukwe wa Bihozagara wari uturutse muri Canada aje gukurikirana umurambo wa sebukwe, ategekwa kuva kubutaka bw’u Burundi vuba na bwangu.
Uyu munyakanada, ni umukwe wa Bihozagara Yakobo, utunze umukobwa wa Bihozagara bakaba batuye muri Canada. Yaturutse muri Canada mu cyumweru gishize ajya i Burundi kwaka leta y’u Burundi umurambo wa Bihozagara kugirango ushyingurwe mu Rwanda.
Kuva ubwo u Burundi bwavuze ko buzaha umuryango wa Bihozagara umurambo wa nyakwigendera ari uko wasinye itangazo rivuga ko Leta y’u Burundi atari yo yamwishe. Ndetse ishyira iterabwoba kuri uwo munya Canada ko natava kubutaka bw’u Burundi ari buhure n’akaga gakomeye.
Nkuko bimaze gutangazwa kurukuta rwa twitter rw’Ambasaderi Rugira Amandin yagize ati “Leta y’u Burundi imaze kwemeza mu nyandiko ko umurambo wa Bihozagara ucyurwa mu Rwanda”
N’ubwo ubuyobozi bw’u Burundi bwakomeje buvuga ko bushaka ko umuryango wa Bihozagara utangaza ko yapfuye urupfu rusanzwe. Amakuru yatangajwe mu binyamakuru bitandukanye avuga ko asa nk’uwicishijwe uburozi muri gereza ya Mpimba yari afungiwemo.
RFI ivuga ko abari bafunganwe nawe bavuze ko yari muzima, ariko ku wa 29 Werurwe bugacya yumva atamerewe neza, yajya kwivuriza ku kigonderabuzima cy’iyo gereza akahagwa.
U Rwanda, rubinyujije kuri minisiteri y’ububanyi n’amahanga, bwasabye u Burundi kugaragaza ukuri ku rupfu rwa Bihozagara.
Rwanasabye kandi ko ubuyobozi bw’icyo gihugu bufasha abagize umuryango wa nyakwigendera gushyingura umurambo we mu Rwanda.
Umwanditsi wacu