• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

  • AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon   |   13 Jun 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Polisi y’u Rwanda yafatanye abantu batanu ibiro 170 by’urumogi mu bikorwa byayo byo kurwanya ibiyobyabwenge

Polisi y’u Rwanda yafatanye abantu batanu ibiro 170 by’urumogi mu bikorwa byayo byo kurwanya ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 05 Apr 2016 Mu Mahanga

​ Polisi y’u Rwanda ikomeje ibikorwa by’ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose, ibi bikaba bijyana no gufata ababicuruza, ababinywa n’ababitunda.

Ibikorwa byo kubirwanya Polisi y’u Rwanda yakoreye mu karere ka Rwamagana na Ngoma ku itariki 3 Mata byafatiwemo abantu batanu bafite ibiro 170 by’urumogi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’uburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko ibiro 161 byafatanywe Sibomana Cassien na Nsengimana Martin, naho ibiro icyenda bisigaye bikaba byarafatanywe Habimana Eric, Ntawushiragahinda Augustin na Nambajimana Daniel.

IP Kayigi yavuze ko biriya biro 161 byari mu mifuka irindwi, kandi yongeraho ko ababifatanywe bafatiwe mu kagari ka Kabatasi, ho mu murenge wa Rubona, mu karere ka Rwamagana, bakaba barafashwe batwaye iyo mifuka mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota Carina ifite nomero ziyiranga RAB 933 S.

Yakomeje avuga ko batatu ba nyuma bafatiwe mu kagari ka Kibonde, umurenge wa Sake, ho mu karere ka Ngoma, bakaba buri wese yari yiziritseho ibiro bitatu mu gituza akoresheje imikoba, hanyuma abyambariraho imyenda.

IP Kayigi yagize ati:”Amakuru yatanzwe n’abaturage ni yo yatumye aba bantu uko ari batanu bafatanwa ibyo biro 170 by’urumogi. Umwihariko kuri bariya bafatiwe muri Ngoma n’uko bafashwe n’umwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze afatanyije n’abaturage, bakaba bakimara kubafata barahise babashyikiriza Polisi y’u Rwanda.”

Yavuze ko abafatiwe muri Rwamagana bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Kigabiro, naho abafatiwe mu karere ka Ngoma bakaba bafungiwe ku ya Sake mu gihe iperereza rikomeje.

Yagize kandi ati:”Mu gihe nk’iki abana bari mu biruhuko, ababyeyi babo ndetse n’ababarera bakwiye kujya babasobanurira ko ibiyobyabwenge bishobora kwica ahazaza habo, hanyuma bakabasaba kubyirinda .”

IP Kayigi yasabye abantu muri rusange gukomeza guha Polisi y’u Rwanda amakuru y’abakoze cyangwa abafite imigambi yo gukora ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko.

Ingingo ya 593 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko, guhinga, gukora, guhindura, kugurisha, gutunda, kubika no kunywa ibiyobyabwenge bibujijwe keretse mu bihe no mu buryo byagenwe n’itegeko.

Ingingo ya 594 yacyo ivuga ko umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

RNP

2016-04-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

   Uganda yasubije umutarage wayo Robert Mukombozi  muri Australia kubera ibikorwa bye byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

  Uganda yasubije umutarage wayo Robert Mukombozi  muri Australia kubera ibikorwa bye byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Ubwanditsi 02 Apr 2022
Ku ngengabitekerezo ya parmehutu, umwuzukuru wa Dominiko Mbonyumutwa ni sekuru wagiye aragaruka

Ku ngengabitekerezo ya parmehutu, umwuzukuru wa Dominiko Mbonyumutwa ni sekuru wagiye aragaruka

Ubwanditsi 24 Jan 2022
Tshisekedi yateye utwatsi ibyo gutera u Rwanda, yivuguruza mu bibazo bya M23 ndetse agaruka no kuri Luvumbu

Tshisekedi yateye utwatsi ibyo gutera u Rwanda, yivuguruza mu bibazo bya M23 ndetse agaruka no kuri Luvumbu

Ubwanditsi 23 Feb 2024
Mali yateye ikirenge mu cya Niger, igaragaza ko itifuza gucumbikira abajenosideri b’Abanyarwanda

Mali yateye ikirenge mu cya Niger, igaragaza ko itifuza gucumbikira abajenosideri b’Abanyarwanda

Ubwanditsi 04 Feb 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Abanyarwanda bakomeje kwegeranya amafaranga yo kubaka urwibutso muri Mpigi
Mu Mahanga

Uganda: Abanyarwanda bakomeje kwegeranya amafaranga yo kubaka urwibutso muri Mpigi

Ubwanditsi 10 Apr 2018
ITANGAZO RUSANGE RYEREKEYE GUSUBIZA ISOSIYETE MU GITABO CY’AMASOSIYETE
Amakuru

ITANGAZO RUSANGE RYEREKEYE GUSUBIZA ISOSIYETE MU GITABO CY’AMASOSIYETE

RUSHYASHYA 28 Jan 2026
Nduhungirehe yihanangirije Tshisekedi ku birego bya ‘Jenoside muri RDC’
Amakuru

Nduhungirehe yihanangirije Tshisekedi ku birego bya ‘Jenoside muri RDC’

Ubwanditsi 25 Sep 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru