• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana bwakorewe mu mirenge y’akarere ka Burera

Ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana bwakorewe mu mirenge y’akarere ka Burera

Ubwanditsi 19 Apr 2016 Mu Mahanga

​ Mu gihe cy’iminsi itatu, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Burera yagiranye ibiganiro n’ababyeyi bafite abana bataye ishuri, abayobozi b’inzego z’ibanze, abarezi mu bigo by’amashuri yo muri aka karere, bose ibakangurira gusenyera umugozi umwe mu kurwanya ihohoterwa iryo ari ryo ryose rikorerwa abana.

Inama babisabiwemo zabereye mu mirenge yose 17 igize aka karere kuva ku itariki 13 kugeza ku wa 15 Mata.

Mu batanze ibyo biganiro harimo abayobozi ba Sitasiyo za Polisi y’u Rwanda muri aka karere n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge izo nama zabereyemo.

Aganira n’abo mu murenge wa Cyeru ku itariki 15 Mata, ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano mu karere ka Burera, Assistant Inspector of Police (AIP) Phélin Nshimiyumukiza yababwiye ko umwana afite uburenganzira bwo kwandikishwa igihe avutse, ubwo kubaho, uburenganzira bwo kuvuzwa, ubwo kumenya ababyeyi be, ubwo kugaragaza igitekerezo, ubwo kuruhuka, n’uburenganzira bwo kwidagadura.

Yakomeje ababwira ko umwana agomba na none kurindwa ivangura, kurindwa ishimutwa, kurindwa gucuruzwa, kurindwa imirimo ivunanye, ndetse n’ikindi kintu cyose kinyuranije n’uburenganzira bwe.

AIP Nshimiyumukiza yababwiye ati:”Abana bose bagomba kwiga kuko ari uburenganzira bwabo. Ababyeyi n’abandi bantu bavana abana mu ishuri kugira ngo babafashe mu mirimo nk’ubuhinzi bakwiye kubireka. Abana bataye ishuri bagomba kurisubizwamo.”

Yabwiye abo babyeyi ko intonganya, ubuharike, n’amakimbirane biri mu bituma abana bahunga iwabo bakajya ku mihanda , maze abasaba kubyirinda.

Yabasobanuriye ko guhohotera umwana harimo kumukubita, kumukoresha imirimo ivunanye, kumuha ibihano bikomeye, kumusambanya, kumuta, kwihekura, no kuvanamo inda.

AIP Nshimiyumukiza yabwiye abari muri iyo nama ko imirimo itemewe ikoreshwa abana harimo kubakoresha mu birombe, gusoroma icyayi, gucukura umucanga, ibumba, n’ingwa, no kwikorera imitwaro mu isoko bashaka amafaranga.

Yababwiye ko ufite amakuru ajyanye n’ihohoterwa ryakorewe umwana yayatanga kuri Sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda imwegereye cyangwa agahamagara nomero ya terefone itishyurwa 116.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyeru, Twiringiyimana Theogene yashimye Polisi y’u Rwanda muri aka karere ku mpanuro yahaye abari muri iyo nama, kandi abasaba kuzizirikana ndetse no kuzikurikiza.

Yagize ati:”Uretse ubuzima bubi bagirira ku mihanda, abana bayobotse iyo nzira bakora ibyaha birimo ubujura no kunywa ibiyobyabwenge. Reka twese dufatanye kurwanya ikintu cyose gishobora gutuma umwana ata ishuri akajya ku muhanda, kandi duharanire ko uburenganzira bwe aho buva bukagera bwubahirijwe.”

Umwe muri abo babyeyi witwa Karekezi Sebastien yagize ati:”Impamvu zatumye umwana wanjye ata ishuri ngiye kuzishakira umuti urambye ku buryo atazongera kurita, kandi amashuri natangira nzahita musubizamo, ndetse nzakomeza kujya musobanurira akamaro ko kwiga.”

Umwe mu barezi bitabiriye iyo nama wo mu rwunge rw’amashuri rwa Jean de la Menais witwa Nsanzimana Janvier yagize ati:”Ubufatanye hagati y’ababyeyi, abarezi, n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ni ngombwa kugira ngo tubashe kurerera igihugu uko bikwiye. Uruhare rwanjye narushijeho kurusobanukirwa, kandi nzashyira mu bikorwa ibyo nsabwa.”

Yasabye abarezi bagenzi be kuba abafatanyabikorwa mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana, baba abo bigisha ndetse n’abandi muri rusange.

RNP

2016-04-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Rwanda rwemeje burundu Amasezerano y’i Paris yerekeye imihindagurikire y’ibihe

U Rwanda rwemeje burundu Amasezerano y’i Paris yerekeye imihindagurikire y’ibihe

Ubwanditsi 20 Oct 2016
Mu mihango y’amakwe hari aho usanga twimakaza umuco w’ibinyoma

Mu mihango y’amakwe hari aho usanga twimakaza umuco w’ibinyoma

Ubwanditsi 15 Jan 2016
Ku mva ya Radio Mowzey Hubatswe inzu izajya ikorerwamo amasengesho

Ku mva ya Radio Mowzey Hubatswe inzu izajya ikorerwamo amasengesho

Ubwanditsi 05 May 2018
Perezida wa Kongo, Félix Tshisekedi, yakwepye inama yigaga ikibazo cy’umutekano muke mu gihugu cye

Perezida wa Kongo, Félix Tshisekedi, yakwepye inama yigaga ikibazo cy’umutekano muke mu gihugu cye

Ubwanditsi 15 Dec 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda ku mwanya wa gatatu muri Afurika mu kugira ubukungu butajegajega
Mu Mahanga

U Rwanda ku mwanya wa gatatu muri Afurika mu kugira ubukungu butajegajega

Ubwanditsi 29 Sep 2016
Capitaine Théophile Twagiramungu yafatiwe muri Kivu y’amajyepfo
ITOHOZA

Capitaine Théophile Twagiramungu yafatiwe muri Kivu y’amajyepfo

Ubwanditsi 02 Nov 2016
Burundi: Nyuma yo gusimbuka urupfu inshuro nyinshi, Col Richard Niyitanga yarishwe bivugwa ko yari agiye kwiba
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Nyuma yo gusimbuka urupfu inshuro nyinshi, Col Richard Niyitanga yarishwe bivugwa ko yari agiye kwiba

Ubwanditsi 28 Feb 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru