• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Perezida Kagame yanenze abumvikanisha nabi gahunda yo guca caguwa mu gihugu

Perezida Kagame yanenze abumvikanisha nabi gahunda yo guca caguwa mu gihugu

Ubwanditsi 01 Jun 2016 Mu Mahanga

Perezida Paul Kagame yavuze ko igihe kigeze ngo Abanyarwanda bahindure imyumvire ku gukoresha ibikorerwa mu Rwanda, harimo na gahunda y’igihugu igamije guteza imbere inganda zikora imyenda mu Rwanda, ku buryo imyenda ya caguwa izacika burundu mu gihugu.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Gicurasi 2016, mu kiganiro yagiranye n’abavuga rikumvikana mu karere ka Karongi.

Ubwo yaganiraga n’abaturage bari mu nzego z’abikorera, amadini abayobozi mu nzego za leta n’imiryango itari iya leta, Perezida Kagame yanenze abatuma gahunda yo guca caguwa mu Rwanda yumvikana nabi nyamara yaraganiriweho bihagije.

Yavuze ko muri caguwa abantu mu mahanga bambara imyenda bayirambirwa bakayizana mu Rwanda, umuntu akayigura harimo n’isanzwe izwi ko abantu badashobora gutizanya kandi bakayigura yarambawe.

Yagize ati “Twaranavuze mu nama nkuru ya leta, twaricaye turabiganira turavuga tuti ariko tugomba kwitonda kuko abantu babimenyereye imyaka myinshi cyane nubwo twabyita bibi. Bamwe twaravutse turabisanga. Kugira ngo ubice nubwo bifite ibizina bibi, ntabwo wabica gusa udafite icyo utanga.”

Perezida Kagame yavuze ko nk’uko bisanzwe, iyo ushaka gukora ibintu bihindura amatwara bitazanye kwitiranya ibintu no kubyumva nabi, ugomba guca ibintu weretse abaturage impamvu zumvikana nabwo ukagaragaza ibisimbura ibyo uri kubabuza.

Ati “ Icyo dushaka gukemura ni ikibazo ntabwo dushaka gutera ikibazo. Bati ya mvugo ya Minisitiri Kanimba, bati Kanimba ushaka guca ibintu hano mu Rwanda, ntibanavuge bati ushaka kubica ataduhaye ibibisimbura, Oya, bikaba ko ari gahunda ya Kanimba yashatse guca ibintu mu Rwanda gusa, bakagarukira aho ntibasobanure.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo ari byo! Ntabwo ariko bikwiye kumera, ntabwo ari ikibazo cya Kanimba ntabwo ariwe utera ikibazo, nta nubwo inshingano ye ari ugutera ikibazo ahubwo arashaka kugikemura kandi ni ibintu twumvikanyeho mu nama ya leta kubera twaranabyize. Buriya navuze bike iyo nza kujya mu gusesengura nkabaha amateka yabyo yose, ngira ngo bamwe bashobora no kubyiyamburira hano.”

Perezida Kagame yavuze ko icyangombwa ari uko leta yubaka inganda zifite ubushobozi bwo gukora imyambaro Abanyarwanda bakeneye, kuko bimaze kwigaragaza ko u Rwanda rushoboye ibintu nk’ibi hashingiwe no kuba rwikorera mudasobwa n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga.

Yakomoje kandi ku gihugu cya Uganda gihinga ipamba ivamo imyenda, ku buryo ngo binashobotse igice kinini Uganda igurisha cyanazanwa mu Rwanda kikabyazwa umusaruro. Yanavuze ko u Rwanda ruri korora amagweja nayo yatanga indodo zakwifashihwa mu gukora imyenda.

Guhindura imyumvire ku bikorerwa mu Rwanda

Perezida Kagame kandi yasabye abatuye Intara y’Uburengerazuba guhindura imyumvire ku gukoresha ibikorerwa mu Rwanda, avuga ko u Rwanda rushobora kugira byinshi rwakora aho kujya ruvana ibintu hanze cyangwa rukohereza ibintu hanze ngo bitunganywe bikagaruka bihenze.

-2814.jpg

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame

Yatanze urugero ku buryo Abanyarwanda batanywa ikawa y’u Rwanda iri mu za mbere nziza ku Isi, nyamara ugasanga baranywa nka Nescafé.

Ati “Aba ba minisitiri bari hano, n’abashinzwe inganda, abashinzwe gucuruza n’abashinzwe ubuhinzi n’ubworozi, wajya mu biro byabo bakaguha ikawa batazi n’aho iva rwose. Wabaza uti ndashaka ikawa bakakuzanira akantu, Nescafé, biriya ni ibisigazwa ntibigira umwanya biriho … akaba ari yo kawa unywa, iyawe ya mbere ku Isi ikabura.”

Perezida Kagame yavuze ko imyumvire n’ imikorere bigomba guhinduka “vuba bikihuta”, gusa ngo ikibazo ni ibivugwa buri munsi ariko ntibikorwe.

Source: Igihe.com

2016-06-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ubutabera mpuzamahanga bwateye utwatsi ubusabe bw’abunganizi ba Kabuga Felisiyani basabaga ko urubanza rw’umukiliya wabo rukurwaho kuko ngo nta mbaraga agifite zo kuburana.

Ubutabera mpuzamahanga bwateye utwatsi ubusabe bw’abunganizi ba Kabuga Felisiyani basabaga ko urubanza rw’umukiliya wabo rukurwaho kuko ngo nta mbaraga agifite zo kuburana.

Ubwanditsi 02 Jun 2021
Gabiro : Perezida Kagame yanenze abakozi ba leta bahora mu butumwa bw’akazi hanze y’igihugu

Gabiro : Perezida Kagame yanenze abakozi ba leta bahora mu butumwa bw’akazi hanze y’igihugu

Ubwanditsi 15 Mar 2016
Minisitiri Mukeshimana yasabye imbabazi ku ikosa ryo kwicisha inzara abashyitsi

Minisitiri Mukeshimana yasabye imbabazi ku ikosa ryo kwicisha inzara abashyitsi

Ubwanditsi 16 Jun 2016
U Rwanda rwamaganye inkunga Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe uteganyiriza ingabo za SADC ziri muri Kongo, kuko izatuma ibintu birushaho kudogera

U Rwanda rwamaganye inkunga Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe uteganyiriza ingabo za SADC ziri muri Kongo, kuko izatuma ibintu birushaho kudogera

Ubwanditsi 04 Mar 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ni iki cyatuma Ahubwo Perezida w’Abanyarwanda atiyamamaza 2024?
Amakuru

Ni iki cyatuma Ahubwo Perezida w’Abanyarwanda atiyamamaza 2024?

Ubwanditsi 20 Sep 2023
Tshisekedi arashumika inzu agahisha umwotsi: Yahakanye ubusabe bwe bwo kwimurira muri Kongo abajenosideri babaga muri Niger
Amakuru

Tshisekedi arashumika inzu agahisha umwotsi: Yahakanye ubusabe bwe bwo kwimurira muri Kongo abajenosideri babaga muri Niger

Ubwanditsi 18 Sep 2024
Gushinjanya inda nini n’ubugambanyi bitumye muri RNC bamarana,  ubwicanyi hagati yabo, Uganda nayo ikabwegeka kuri Leta y’u Rwanda.
Uncategorized

Gushinjanya inda nini n’ubugambanyi bitumye muri RNC bamarana,  ubwicanyi hagati yabo, Uganda nayo ikabwegeka kuri Leta y’u Rwanda.

Ubwanditsi 24 Feb 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru