• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Perezida Kagame yanenze abumvikanisha nabi gahunda yo guca caguwa mu gihugu

Perezida Kagame yanenze abumvikanisha nabi gahunda yo guca caguwa mu gihugu

Ubwanditsi 01 Jun 2016 Mu Mahanga

Perezida Paul Kagame yavuze ko igihe kigeze ngo Abanyarwanda bahindure imyumvire ku gukoresha ibikorerwa mu Rwanda, harimo na gahunda y’igihugu igamije guteza imbere inganda zikora imyenda mu Rwanda, ku buryo imyenda ya caguwa izacika burundu mu gihugu.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Gicurasi 2016, mu kiganiro yagiranye n’abavuga rikumvikana mu karere ka Karongi.

Ubwo yaganiraga n’abaturage bari mu nzego z’abikorera, amadini abayobozi mu nzego za leta n’imiryango itari iya leta, Perezida Kagame yanenze abatuma gahunda yo guca caguwa mu Rwanda yumvikana nabi nyamara yaraganiriweho bihagije.

Yavuze ko muri caguwa abantu mu mahanga bambara imyenda bayirambirwa bakayizana mu Rwanda, umuntu akayigura harimo n’isanzwe izwi ko abantu badashobora gutizanya kandi bakayigura yarambawe.

Yagize ati “Twaranavuze mu nama nkuru ya leta, twaricaye turabiganira turavuga tuti ariko tugomba kwitonda kuko abantu babimenyereye imyaka myinshi cyane nubwo twabyita bibi. Bamwe twaravutse turabisanga. Kugira ngo ubice nubwo bifite ibizina bibi, ntabwo wabica gusa udafite icyo utanga.”

Perezida Kagame yavuze ko nk’uko bisanzwe, iyo ushaka gukora ibintu bihindura amatwara bitazanye kwitiranya ibintu no kubyumva nabi, ugomba guca ibintu weretse abaturage impamvu zumvikana nabwo ukagaragaza ibisimbura ibyo uri kubabuza.

Ati “ Icyo dushaka gukemura ni ikibazo ntabwo dushaka gutera ikibazo. Bati ya mvugo ya Minisitiri Kanimba, bati Kanimba ushaka guca ibintu hano mu Rwanda, ntibanavuge bati ushaka kubica ataduhaye ibibisimbura, Oya, bikaba ko ari gahunda ya Kanimba yashatse guca ibintu mu Rwanda gusa, bakagarukira aho ntibasobanure.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo ari byo! Ntabwo ariko bikwiye kumera, ntabwo ari ikibazo cya Kanimba ntabwo ariwe utera ikibazo, nta nubwo inshingano ye ari ugutera ikibazo ahubwo arashaka kugikemura kandi ni ibintu twumvikanyeho mu nama ya leta kubera twaranabyize. Buriya navuze bike iyo nza kujya mu gusesengura nkabaha amateka yabyo yose, ngira ngo bamwe bashobora no kubyiyamburira hano.”

Perezida Kagame yavuze ko icyangombwa ari uko leta yubaka inganda zifite ubushobozi bwo gukora imyambaro Abanyarwanda bakeneye, kuko bimaze kwigaragaza ko u Rwanda rushoboye ibintu nk’ibi hashingiwe no kuba rwikorera mudasobwa n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga.

Yakomoje kandi ku gihugu cya Uganda gihinga ipamba ivamo imyenda, ku buryo ngo binashobotse igice kinini Uganda igurisha cyanazanwa mu Rwanda kikabyazwa umusaruro. Yanavuze ko u Rwanda ruri korora amagweja nayo yatanga indodo zakwifashihwa mu gukora imyenda.

Guhindura imyumvire ku bikorerwa mu Rwanda

Perezida Kagame kandi yasabye abatuye Intara y’Uburengerazuba guhindura imyumvire ku gukoresha ibikorerwa mu Rwanda, avuga ko u Rwanda rushobora kugira byinshi rwakora aho kujya ruvana ibintu hanze cyangwa rukohereza ibintu hanze ngo bitunganywe bikagaruka bihenze.

-2814.jpg

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame

Yatanze urugero ku buryo Abanyarwanda batanywa ikawa y’u Rwanda iri mu za mbere nziza ku Isi, nyamara ugasanga baranywa nka Nescafé.

Ati “Aba ba minisitiri bari hano, n’abashinzwe inganda, abashinzwe gucuruza n’abashinzwe ubuhinzi n’ubworozi, wajya mu biro byabo bakaguha ikawa batazi n’aho iva rwose. Wabaza uti ndashaka ikawa bakakuzanira akantu, Nescafé, biriya ni ibisigazwa ntibigira umwanya biriho … akaba ari yo kawa unywa, iyawe ya mbere ku Isi ikabura.”

Perezida Kagame yavuze ko imyumvire n’ imikorere bigomba guhinduka “vuba bikihuta”, gusa ngo ikibazo ni ibivugwa buri munsi ariko ntibikorwe.

Source: Igihe.com

2016-06-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abirukanwe muri Tanzania ngo inzara irabatera kwirukankana imbehe mu baturanyi

Abirukanwe muri Tanzania ngo inzara irabatera kwirukankana imbehe mu baturanyi

Ubwanditsi 02 Nov 2016

Bite by’u Rwanda ku kwiyunga kuri Uganda na Tanzania mu kwakira CHAN 2025 – Kenya mu mibare igoye yo kwakira

Ubwanditsi 11 Dec 2024
Umuyobozi wa Polisi muNtara y’Iburengerazuba yakanguriye abaturage gukumira ibyaha

Umuyobozi wa Polisi muNtara y’Iburengerazuba yakanguriye abaturage gukumira ibyaha

Ubwanditsi 21 Feb 2017
Kenya yambuye Abakongomani amahirwe yo kwinjira muri icyo gihugu badasabye visa.

Kenya yambuye Abakongomani amahirwe yo kwinjira muri icyo gihugu badasabye visa.

Ubwanditsi 29 Aug 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

China and Rwanda igitabo cya Gerard Mbanda
HIRYA NO HINO

China and Rwanda igitabo cya Gerard Mbanda

Ubwanditsi 21 Jun 2019
CAN 2017: Algeria yahabwaga amahirwe yasezerewe, Senegal izahura na Cameroun muri 1/4
IMIKINO

CAN 2017: Algeria yahabwaga amahirwe yasezerewe, Senegal izahura na Cameroun muri 1/4

Ubwanditsi 24 Jan 2017
Urukiko rwemeje intsinzi ya Tshisekedi, Fayulu abitera utwatsi yiyita ko ariwe Perezida wa RDC
INKURU NYAMUKURU

Urukiko rwemeje intsinzi ya Tshisekedi, Fayulu abitera utwatsi yiyita ko ariwe Perezida wa RDC

Ubwanditsi 20 Jan 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru