• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

  • Rwanda Premier League yasinyanye na Banki ya Kigali amasezerano yo kwitirirwa shampiyona y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5 n’igice, afite agaciro k’arenga miliyari Eshatu z’amafaranga y’u Rwanda   |   24 Apr 2026

  • FERWAFA yafatiye ibihano abagaragayeho match-fixing’mu ikipe y’Amagaju FC n’uwa Gorilla wasutse ibitamenyekanye mu kibuga   |   24 Apr 2026

  • Perezida Paul Kagame yitabiriye itangizwa rya Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼAbagabo muri Volleyball, yatangiye APR VC yitwara neza   |   22 Apr 2026

  • APR VC irakina na Black Rhinos VC mu mukino wo gufungura ku mugaragaro Shampiyona Nyafurika, CAVB Men’s Club Championship 2026   |   22 Apr 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Perezida Museveni yazamuye umuhungu we ku ipeti rya General Major

Perezida Museveni yazamuye umuhungu we ku ipeti rya General Major

Ubwanditsi 17 May 2016 Mu Rwanda

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yazamuye umuhungu we Brig. Muhoozi Kainerugaba amushyira ku ipeti rya General Major.

Brig. Gen. Muhoozi Kainerugaba wahawe iri peti, afite imyaka 42, yazamuwe kimwe n’abandi basirikare 800.

General Major Muhoozi Kainerugaba, ni komanda w’ingabo zidasanzwe zishinzwe kurinda perezida, akaba yarakoze imyitozo ihambaye muri Uganda, Misiri, Afrika y’Epfo, mu Bwongereza ndetse no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

General Major Muhoozi yavukiye muri Tanzania mu mwaka wa 1974, nk’uko ikinyamakuru Chimpreports dukesha iyi nkuru kibyibutsa.

Mu bwana bwe, General Major Muhoozi yize amashuri muri Tanzania, Kenya na Suwede, nyuma Perezida Museveni amaze gufata ubutegetsi mu mwaka wa 1986 ari nabwo yamugaruraga muri Uganda, yiga ku mashuri nka Kampala Parents School Kings College Buddo na St. Mary’s College Kisubi, arangiza ayisumbuye mu mwaka wa 1994.

Yatangiye ibya gisirikare mu mwaka wa 1994 nyuma yo kurangiza ayisumbuye. Yize kandi muri Kaminuza ya Nottingham mu Bwongereza kuva mu mwaka wa 1996 kugeza mu mwaka wa 1998.

General Major Yinjiye mu gisirikari cya Uganda (UPDF) mu mwaka wa 1999.

Mu mwaka wa 2000 General Major Muhoozi yashyizwe mu bagomba kurinda se Perezida Museveni, akomeza kuzamurwa mu mapeti mu buryo budasanzwe kuko kuva mu mwaka wa 2001, Muhoozi yagizwe Majoro, mu mwaka wa 2008 agirwa Lieutenant Colonel, naho ubu akaba agejejwe ku ipeti rya General Major.

Byakunze kuvugwa ko Perezida Museveni yaba afite umugambi w’uko mu gihe yaba avuye ku butegetsi yazasimburwa n’umuhugu we.

Gusa General Major Muhoozi yarabihakanye avuga ko Uganda atari ubwami.

Museveni na we yabihakanye kenshi, ndetse anirukana Amama Mbabazi wari Minisitiri w’Intebe kuko ngo yagendaga avuga ko Museveni arimo araharurira inzira umuhungu we ngo azamusimbure.

2016-05-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Inkomoko y’ishoramari rya RPF

Inkomoko y’ishoramari rya RPF

Ubwanditsi 01 Jul 2017
Eng. Didier Sagashya n’abandi bakozi babiri b’Umujyi wa Kigali batawe muri yombi

Eng. Didier Sagashya n’abandi bakozi babiri b’Umujyi wa Kigali batawe muri yombi

Ubwanditsi 17 Nov 2017
U Rwanda Rwabwiye u Bubiligi ko Nta biganiro ku Rubanza Rwaciriwe Rusesabagina

U Rwanda Rwabwiye u Bubiligi ko Nta biganiro ku Rubanza Rwaciriwe Rusesabagina

Ubwanditsi 21 Sep 2021
Ministiri Gatabazi yasabye ko havugururwa inzu ya mushiki wa Rwalinda P. Celestin

Ministiri Gatabazi yasabye ko havugururwa inzu ya mushiki wa Rwalinda P. Celestin

Ubwanditsi 16 Apr 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abatari bake bahanze amaso icyo Zuma avuga ku cyemezo cya ANC cyo kumweguza
POLITIKI

Abatari bake bahanze amaso icyo Zuma avuga ku cyemezo cya ANC cyo kumweguza

Ubwanditsi 14 Feb 2018
Uko Museveni yashoboye kwinjiza bitemewe intwaro nyinshi mu gihe cy’ubutegetsi bwa Id Amin na Obote Milton n’uruhare Karuretwa yabigizemo
INKURU NYAMUKURU

Uko Museveni yashoboye kwinjiza bitemewe intwaro nyinshi mu gihe cy’ubutegetsi bwa Id Amin na Obote Milton n’uruhare Karuretwa yabigizemo

Ubwanditsi 21 Jan 2019
Afurika ni yo izavumbura umuti wa SIDA, Imana izaduha guhishurirwa tumenye umuti ukiza SIDA -Apôtre Dr Gitwaza
HIRYA NO HINO

Afurika ni yo izavumbura umuti wa SIDA, Imana izaduha guhishurirwa tumenye umuti ukiza SIDA -Apôtre Dr Gitwaza

Ubwanditsi 09 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru