• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwabonye inguzanyo ya miliyari 280 Frw yo kuzamura ibikorwaremezo   |   26 Aug 2026

  • Volleyball: Mu mikino y’igikombe cy’Afurika mu Bagore iri kubera muri Kenya, U Rwanda rwandagaje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC)   |   26 Aug 2026

  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Sebarundi yabaye Semuhanuka arota atumaho abashatse guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza Pierre   |   24 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Ubukangurambaga bwo kurwanya icuruzwa ry’abantu bukomeje gutanga umusaruro ushimishije

Ubukangurambaga bwo kurwanya icuruzwa ry’abantu bukomeje gutanga umusaruro ushimishije

Ubwanditsi 01 Jun 2016 Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo mu gucunga umutekano bafashe ingamba zo kurwanya icuruzwa ry’abantu bashyira imbaraga mu gukangurira abaturarwanda kwirinda iki cyaha no kugira uruhare mu kukirwanya.

Icuruzwa ry’abantu riri mu byaha by’inzaduka biteye inkeke isi yose muri rusange, bikaba bifatwa nk’ibyaha ndengamipaka bikorwa ku buryo buteguwe ku rwego ruhanitse.

Mu nama mpuzamahanga zinyuranye zijyanye n’umutekano, byagaragaye ko icuruzwa ry’abantu rigenda rifata intera ndende; aho abacuruzwa bavanwa cyane cyane ku mugabane wa Afurika bajyanwa ku wa Aziya , mu bihugu by’Abarabu n’ahandi.

Ku bwa Raporo y’Ubunyamabanga bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abantu babarirwa hagati y’ibihumbi 600 n’ibihumbi 800 bambutswa imipaka mpuzamahanga bajyanwa gucuruzwa; aho mirongo inani ku ijana (80%) byabo ari igitsinagore;naho ½ cy’abo akaba ari abana.

Iyi raporo igaragaza ariko ko ibyaha by’icuruzwa ry’abantu muri aka karere u Rwanda ruherereyemo atari byinshi ugereranije n’ahandi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa yagize ati: “Ku ruhande rw’u Rwanda, twahuye n’ibibazo bike bijyanye n’icuruzwa ry’abantu; ariko kandi twabashije kurokora abantu bajyanwaga gucuruzwa mu bindi bihugu barimo abakomoka muri aka karere ndetse no hanze yako nko muri Uganda n’Uburundi. Mu 2009, abantu 51 bo mu gihugu cya Bangladesh bafatiwe i Kigali bajyanywe mu gihugu cya Mozambique.”

Itumanaho ry’uburyo bw’ikoranabunga rya Polisi Mpuzamahanga ryitwa I-24/7 rikoreshwa ku mipaka y’u Rwanda kuva mu 2013 ryatumye hatahurwa ibyaha byambukiranya imipaka harimo n’iki cy’icuruzwa ry’abantu; ndetse hanafatwa ababikoze.

ACP Twahirwa yagize kandi ati:”Mu ngamba Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo bafashe harimo gusobanurira umuryango nyarwanda ingaruka z’icuruzwa ry’abantu risigaye rifatwa nk’uburyo bushya bw’ubucakara; aho abantu bafatwa nk’ibicuruzwa.”

Yakomeje avuga ko ubushake bwa Guverinoma y’u Rwanda mu kurwanya icuruzwa ry’abantu, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge bwunganiwe n’ingamba zo kurushaho gucunga umutekano w’abaturarwanda n’ibyabo.

Yagize na none ati:” Na none twafashe izindi ngamba zirimo izishingiye ku bufatanye hagati y’ibihugu ubwabyo, izishingiye ku bufatanye hagati y’ibihugu byo muri aka karere, ndetse n’izijyanye n’ubufatanye mpuzamahanga, ibi bikaba byarunganiye gahunda zisanzweho za Guverinoma y’u Rwanda.

Mu gushyira mu bikorwa ubwo bufatanye, habayeho ubukangurambaga ku rwego rw’akarere u Rwanda ruherereyemo ndetse no ku rwego mpuzamahanga harimo inama zinyuranye zari zigamije gushakira hamwe umuti urambye iki kibazo. Na none hakozwe ubukangurambaga bugamije gusobanurira umuryango nyarwanda uburyo abakora icuruzwa ry’abantu babigenza, amayeri yabo, ibyiciro by’abantu bibasira kurusha abandi, aho bajyanwa gucuruzwa, ndetse n’ingaruka bahura na zo.”

Raporo iheruka y’Ubunyamabanga bwa Leta z’Unze Ubumwe za Amerika ku icuruzwa ry’abantu yo mu 2015, ivuga ko u Rwanda rwashyize imbaraga ku kurwanya icuruzwa ry’abantu, ndetse ikerekana ko rwafashe ingamba zigaragara mu kurikumira.

ACP Twahirwa yongeyeho agira ati, “Ubukangurambaga dutanga si ubwo kwirinda icuruzwa ry’abantu gusa, ahubwo tunakangurira abantu kwirinda kwimurira umuntu ahandi mu gihugu cyangwa mu mahanga bidatangiwe uburenganzira. Kugira ngo ibi bigerweho, abaturage ni bo bafatanyabikorwa ba mbere kuko ari bo batanga amakuru ku bikorwa byose babona ko bifitanye isano n’icuruzwa ry’abantu. Ibi bikaba biri mu byatumye Polisi y’u Rwanda ibasha gukumira ibi byaha mu Rwanda. ”

Mu 2013, Polisi y’u Rwanda yatabaye umwana w’umukobwa w’Umunyarwandakazi wigaga mu mwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye wari warajyanywe muri Zambiya anyujijwe muri Uganda na Tanzaniya.

Uwo mwana amaze kugarurwa yashyikirijwe umuryango we, ibi byose bikaba byarakozwe ku bufatanye hagati ya Polisi z’ibihugu bya Zambiya, Uganda, Tanzaniya na Polisi mpuzamahanga (Interpol).

ACP Twahirwa yakomeje avuga ati,”Intego yacu ni ukurushaho kurwanya iki cyaha, kandi ndahamya ndashidikanya ko dufatanije tuzagera ku birenze ibyo tumaze kugeraho mu kukirwanya.”

Yagize kandi ati:”Turashima abafatanyabikorwa bacu barimo inzego zitandukanye za Leta, ba ambasaderi ba Polisi y’u Rwanda mu gukumira no kurwanya ibyaha, urubyiruko nyarwanda rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha (Rwandan Youth Volunteers in Community Policing Organization- RYVCPO), amahuriro yo kurwanya ibyaha arimo ay’abatwara abagenzi n’ay’abanyeshuri, ndetse n’abaturage kubera uruhare rwabo mu gukumira no kurwanya iki cyaha.”

RNP

2016-06-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Jean-Pierre Bemba yasubije amerwe mu isaho ntakiri Minisitiri w’Ingabo

Jean-Pierre Bemba yasubije amerwe mu isaho ntakiri Minisitiri w’Ingabo

Ubwanditsi 29 May 2024
Dore ukuri mutamenye ku ngemu Ingabire Victoire yohererezwa nk’umuyobozi wa FDU-Inkingi mu Rwanda

Dore ukuri mutamenye ku ngemu Ingabire Victoire yohererezwa nk’umuyobozi wa FDU-Inkingi mu Rwanda

Ubwanditsi 21 Oct 2022
Impunzi zo mu nkambi ya Gihembe zakanguriwe kubahiriza uburenganzira bw’umwana

Impunzi zo mu nkambi ya Gihembe zakanguriwe kubahiriza uburenganzira bw’umwana

Ubwanditsi 19 Jun 2016
Umujyanama muri Loni ushinzwe kurwanya Jenoside arashinja FDLR ubwicanyi bukorerwa Abatutsi bo muri Kongo

Umujyanama muri Loni ushinzwe kurwanya Jenoside arashinja FDLR ubwicanyi bukorerwa Abatutsi bo muri Kongo

Ubwanditsi 01 Dec 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Barindwi bakekwaho gutera BK ya Buhanda bakica umuntu bagejejwe mu butabera
Amakuru

Barindwi bakekwaho gutera BK ya Buhanda bakica umuntu bagejejwe mu butabera

Ubwanditsi 06 Nov 2017
Nyuma ya Perezida Mugabe,  Perezida Sirleaf wa Liberia yageze mu Rwanda
Mu Mahanga

Nyuma ya Perezida Mugabe, Perezida Sirleaf wa Liberia yageze mu Rwanda

Ubwanditsi 15 Jul 2016
Joseph Nsengimana Minisitiri w’Uburezi, Gaspard Twagirayezu wari usanzwe muri uwo mwanya agirwa Umuyobozi Mukuru w’Urwego Rushinzwe Isanzure, Nelly ashyirwa muri Siporo
Amakuru

Joseph Nsengimana Minisitiri w’Uburezi, Gaspard Twagirayezu wari usanzwe muri uwo mwanya agirwa Umuyobozi Mukuru w’Urwego Rushinzwe Isanzure, Nelly ashyirwa muri Siporo

Ubwanditsi 11 Sep 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru