• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • I Bugesera hatashywe ikibuga cya Basketball cyubatswe ku bufatanye bwa NBA Africa na Opportunity International   |   20 May 2025

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52   |   17 May 2025

  • Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025   |   16 May 2025

  • Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho   |   14 May 2025

  • Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda   |   13 May 2025

  • Ingabo za Afurika y’Epfo Zavanye Ipfunwe muri Congo mu Gikorwa cya SAMIDRC   |   12 May 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Ubukangurambaga bwo kurwanya icuruzwa ry’abantu bukomeje gutanga umusaruro ushimishije

Ubukangurambaga bwo kurwanya icuruzwa ry’abantu bukomeje gutanga umusaruro ushimishije

Editorial 01 Jun 2016 Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo mu gucunga umutekano bafashe ingamba zo kurwanya icuruzwa ry’abantu bashyira imbaraga mu gukangurira abaturarwanda kwirinda iki cyaha no kugira uruhare mu kukirwanya.

Icuruzwa ry’abantu riri mu byaha by’inzaduka biteye inkeke isi yose muri rusange, bikaba bifatwa nk’ibyaha ndengamipaka bikorwa ku buryo buteguwe ku rwego ruhanitse.

Mu nama mpuzamahanga zinyuranye zijyanye n’umutekano, byagaragaye ko icuruzwa ry’abantu rigenda rifata intera ndende; aho abacuruzwa bavanwa cyane cyane ku mugabane wa Afurika bajyanwa ku wa Aziya , mu bihugu by’Abarabu n’ahandi.

Ku bwa Raporo y’Ubunyamabanga bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abantu babarirwa hagati y’ibihumbi 600 n’ibihumbi 800 bambutswa imipaka mpuzamahanga bajyanwa gucuruzwa; aho mirongo inani ku ijana (80%) byabo ari igitsinagore;naho ½ cy’abo akaba ari abana.

Iyi raporo igaragaza ariko ko ibyaha by’icuruzwa ry’abantu muri aka karere u Rwanda ruherereyemo atari byinshi ugereranije n’ahandi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa yagize ati: “Ku ruhande rw’u Rwanda, twahuye n’ibibazo bike bijyanye n’icuruzwa ry’abantu; ariko kandi twabashije kurokora abantu bajyanwaga gucuruzwa mu bindi bihugu barimo abakomoka muri aka karere ndetse no hanze yako nko muri Uganda n’Uburundi. Mu 2009, abantu 51 bo mu gihugu cya Bangladesh bafatiwe i Kigali bajyanywe mu gihugu cya Mozambique.”

Itumanaho ry’uburyo bw’ikoranabunga rya Polisi Mpuzamahanga ryitwa I-24/7 rikoreshwa ku mipaka y’u Rwanda kuva mu 2013 ryatumye hatahurwa ibyaha byambukiranya imipaka harimo n’iki cy’icuruzwa ry’abantu; ndetse hanafatwa ababikoze.

ACP Twahirwa yagize kandi ati:”Mu ngamba Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo bafashe harimo gusobanurira umuryango nyarwanda ingaruka z’icuruzwa ry’abantu risigaye rifatwa nk’uburyo bushya bw’ubucakara; aho abantu bafatwa nk’ibicuruzwa.”

Yakomeje avuga ko ubushake bwa Guverinoma y’u Rwanda mu kurwanya icuruzwa ry’abantu, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge bwunganiwe n’ingamba zo kurushaho gucunga umutekano w’abaturarwanda n’ibyabo.

Yagize na none ati:” Na none twafashe izindi ngamba zirimo izishingiye ku bufatanye hagati y’ibihugu ubwabyo, izishingiye ku bufatanye hagati y’ibihugu byo muri aka karere, ndetse n’izijyanye n’ubufatanye mpuzamahanga, ibi bikaba byarunganiye gahunda zisanzweho za Guverinoma y’u Rwanda.

Mu gushyira mu bikorwa ubwo bufatanye, habayeho ubukangurambaga ku rwego rw’akarere u Rwanda ruherereyemo ndetse no ku rwego mpuzamahanga harimo inama zinyuranye zari zigamije gushakira hamwe umuti urambye iki kibazo. Na none hakozwe ubukangurambaga bugamije gusobanurira umuryango nyarwanda uburyo abakora icuruzwa ry’abantu babigenza, amayeri yabo, ibyiciro by’abantu bibasira kurusha abandi, aho bajyanwa gucuruzwa, ndetse n’ingaruka bahura na zo.”

Raporo iheruka y’Ubunyamabanga bwa Leta z’Unze Ubumwe za Amerika ku icuruzwa ry’abantu yo mu 2015, ivuga ko u Rwanda rwashyize imbaraga ku kurwanya icuruzwa ry’abantu, ndetse ikerekana ko rwafashe ingamba zigaragara mu kurikumira.

ACP Twahirwa yongeyeho agira ati, “Ubukangurambaga dutanga si ubwo kwirinda icuruzwa ry’abantu gusa, ahubwo tunakangurira abantu kwirinda kwimurira umuntu ahandi mu gihugu cyangwa mu mahanga bidatangiwe uburenganzira. Kugira ngo ibi bigerweho, abaturage ni bo bafatanyabikorwa ba mbere kuko ari bo batanga amakuru ku bikorwa byose babona ko bifitanye isano n’icuruzwa ry’abantu. Ibi bikaba biri mu byatumye Polisi y’u Rwanda ibasha gukumira ibi byaha mu Rwanda. ”

Mu 2013, Polisi y’u Rwanda yatabaye umwana w’umukobwa w’Umunyarwandakazi wigaga mu mwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye wari warajyanywe muri Zambiya anyujijwe muri Uganda na Tanzaniya.

Uwo mwana amaze kugarurwa yashyikirijwe umuryango we, ibi byose bikaba byarakozwe ku bufatanye hagati ya Polisi z’ibihugu bya Zambiya, Uganda, Tanzaniya na Polisi mpuzamahanga (Interpol).

ACP Twahirwa yakomeje avuga ati,”Intego yacu ni ukurushaho kurwanya iki cyaha, kandi ndahamya ndashidikanya ko dufatanije tuzagera ku birenze ibyo tumaze kugeraho mu kukirwanya.”

Yagize kandi ati:”Turashima abafatanyabikorwa bacu barimo inzego zitandukanye za Leta, ba ambasaderi ba Polisi y’u Rwanda mu gukumira no kurwanya ibyaha, urubyiruko nyarwanda rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha (Rwandan Youth Volunteers in Community Policing Organization- RYVCPO), amahuriro yo kurwanya ibyaha arimo ay’abatwara abagenzi n’ay’abanyeshuri, ndetse n’abaturage kubera uruhare rwabo mu gukumira no kurwanya iki cyaha.”

RNP

2016-06-01
Editorial

IZINDI NKURU

Amatike ya CHAN yatangiye kugurishwa

Amatike ya CHAN yatangiye kugurishwa

Editorial 14 Jan 2016
Trump yahakanye gutanga amadolari yahawe umugore ukina filime z’urukozasoni bivugwa ko baryamanye

Trump yahakanye gutanga amadolari yahawe umugore ukina filime z’urukozasoni bivugwa ko baryamanye

Editorial 06 Apr 2018
Imana ihora ihoze: Wa musenateri wo muri Amerika, Bob Menendez wahozaga u Rwanda ku nkeke yafatanywe igihanga cya ruswa.

Imana ihora ihoze: Wa musenateri wo muri Amerika, Bob Menendez wahozaga u Rwanda ku nkeke yafatanywe igihanga cya ruswa.

Editorial 17 Jul 2024
Kampala : U Rwanda rwegukanye ibihembo 2 muri ASFAS 2016

Kampala : U Rwanda rwegukanye ibihembo 2 muri ASFAS 2016

Editorial 11 Dec 2016

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru