• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»UN yaje kureba aho abapolisi b’u Rwanda bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro bageze imyiteguro

UN yaje kureba aho abapolisi b’u Rwanda bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro bageze imyiteguro

Ubwanditsi 08 Jun 2016 Mu Mahanga

Intumwa 2 zoherejwe n’umuryango w’abibumbye kuva kuwa mbere tariki ya 6 Kamena, ziri mu Rwanda aho ziri kureba aho abapolisi b’u Rwanda bitegura kujya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye bagejeje imyiteguro.

Iki gikorwa kizamara icyumweru kikaba kibera mu ishuri rya Polisi riri i Gishari mu karere ka Rwamagana.

Izo ntumwa ni Eko Budman waturutse mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bushinzwe kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) na Silviu Octavian waturutse mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bushinzwe kubungabunga amahoro muri Haiti (MINUSTAH), bakaba bareba ubushobozi bw’aba bapolisi b’u Rwanda bitegura kuzajya gusimbura bagenzi babo muri ibi bihugu mu mezi ari imbere.

Itsinda rinini rigizwe n’abapolisi b’u Rwanda 240 bazajya gusimbura abandi nk’aba muri Sudani y’Epfo, mu gihe abandi 160 nabo bazajya gusimbura bagenzi babo nk’aba muri Haiti.

Umuyobozi w’agashami gashinzwe amatsinda y’abapolisi yoherezwa mu butumwa bw’amahoro (Formed Police Unit) kabarizwa mu ishami rishinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro muri Polisi y’u Rwanda (Peace Support Operations), Chief Superintendent of Police (CSP) Toussaint Muzezayo, yavuze ko kuza kureba aho aba bapolisi b’u Rwanda bageze bitegura ari bumwe mu buryo bukoreshwa n’umuryango w’abibumbye mbere y’uko bajya kubungabunga amahoro.

Aha yagize ati:”Baje kureba aho aya matsinda yombi ageze yitegura, bakareba n’ubushobozi bwabo bw’uko bazatunganya imirimo bazaba bashinzwe aho bazabungabunga amahoro.”

Yakomeje avuga ati:”Aba bapolisi bacu barahabwa ibizamini by’ururimi rwaba igifaransa cyangwa icyongereza, biterwa n’ururimi igihugu bazajya kubungabungamo amahoro gikoresha, bakazakora n’ibizamini byo kurasa, hakazarebwa n’ubushobozi bwabo mu guhangana n’abigaragambyo, ubushobozi bw’abashoferi batoranyirijwe uwo murimo n’ibindi.”

Kugeza ubu u Rwanda rufite abapolisi 820 bari mu matsinda 5 y’abapolisi (FPU) mu bihugu 3, amatsinda 3 muri ayo 5 akaba ari mu gihugu cya Centrafrika (CAR).

-2897.jpg

RNP

2016-06-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Barack Obama niwe mugabo wishimirwa n’Abanyamerika

Barack Obama niwe mugabo wishimirwa n’Abanyamerika

Ubwanditsi 28 Dec 2017
Kurengera umwana ni inshingano za buri wese : Umuyobozi w’umujyi wa Kigali

Kurengera umwana ni inshingano za buri wese : Umuyobozi w’umujyi wa Kigali

Ubwanditsi 13 Jun 2016
Uganda : Jenerali Majoro. Don Nabasa  wari ushinzwe Special Forces Command, wafatwaga nka Bagosora ,yirukanwe

Uganda : Jenerali Majoro. Don Nabasa wari ushinzwe Special Forces Command, wafatwaga nka Bagosora ,yirukanwe

Ubwanditsi 12 Jun 2019
Nyuma yo gutera penaliti 22, ikipe ya Villareal yo muri Esipanye yegukanye igikombe cya UEFA Europa League itsinze Manchester United.

Nyuma yo gutera penaliti 22, ikipe ya Villareal yo muri Esipanye yegukanye igikombe cya UEFA Europa League itsinze Manchester United.

Ubwanditsi 27 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Congo: Itariki y’amatora yimuwe ntihatangazwa igihe azabera
POLITIKI

Congo: Itariki y’amatora yimuwe ntihatangazwa igihe azabera

Ubwanditsi 20 Dec 2018
Umusore yateye ivi agiye kwambika umukunzi we impeta arabyanga[ AMAFOTO]
SHOWBIZ

Umusore yateye ivi agiye kwambika umukunzi we impeta arabyanga[ AMAFOTO]

Ubwanditsi 02 Jun 2018
Amaraso arasama: Isomo rikomeye kuri Paulina Nyiramasuhuko n’abo mu muryango we bashiriye muri gereza, kubera guhekura Urwababyaye.
Amakuru

Amaraso arasama: Isomo rikomeye kuri Paulina Nyiramasuhuko n’abo mu muryango we bashiriye muri gereza, kubera guhekura Urwababyaye.

Ubwanditsi 22 Apr 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru