• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Nyuma yo kwirukanwa mu Rwanda, uvuga ko ari umwunganizi wa Ingabire Victoire yatangiye gupfobya genocide ( yagaragaye ahura na Gratien Kabiligi )

Nyuma yo kwirukanwa mu Rwanda, uvuga ko ari umwunganizi wa Ingabire Victoire yatangiye gupfobya genocide ( yagaragaye ahura na Gratien Kabiligi )

Editorial 12 Jun 2016 ITOHOZA

Nyuma yo kwirukanwa mu Rwanda, umunyamategeko w’Umuholandi, Caroline Buisman, uvuga ko ari umwunganizi wa Ingabire Victoire yatangiye umugambi wo gupfobya Genocide yakorewe Abatutsi 1994.

Uyu Caroline Buisman aherutse gutegekwa kuva mu Rwanda igitaraganya kubera ikibazo cy’ibyangombwa nyuma yo kugenzurwa n’Ikigo Gishinzwe Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda gishimangira ko cyasabye Buisman kuva mu gihugu, nyuma y’uko hagaragaye ko yinjiye mu Rwanda agakora ibinyuranye nibyo visa yamwereraga gukora.

Taliki 06 Kamena 2016, Buisman yagaragaye aburanira mu rukiko I Hague Jean Claude Iyamuremye na Jean Baptiste Mugimba baburanishwa ibyaha bya Genocide banasabirwa koherezwa mu Rwanda kuryozwa ibyo bakoze.

Muri urwo rubanza Buisman yumvikanye avuga ko leta y’u Rwanda ikoresha Genocide yakorewe Abatutsi nk’ikiturufu mukugera ku migambi yayo, ibyo yise mu ndimi z’amahanga “manipulation” abibwira urukiko ruri Hague mu Buholandi.

-2908.jpg

Caroline Buisman, Uvuga ko ari umwunganizi mu mategeko wa Ingabire Victoire

Muri Nyakanga 2013, ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka mu Buholandi, byambuye Mugimba Jean Baptiste inyandiko ze z’inzira, kubera ko akekwaho ibyaha bya Jenoside hakurikijwe inyandiko zo kumufata Leta y’u Rwanda yari yaratanze hose ku Isi.

Yaje gutabwa muri yombi tariki ya 23 Mutarama 2014 nyuma y’amezi 14 ashakishwa ngo yisobanure ku ruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, aho yabaga mu Mujyi wa Kigali ahitwa mu Nyakabanda.

Uyu mugabo wari umunyamabanga w’ishyaka rya CDR ashinjwa gukora urutonde rw’Abatutsi bagombaga kwicwa, gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside mu Nyakabanda ndetse no gutanga intwaro ku nsoresore yashishikarizaga kwica Abatutsi.

Ubunshinjacyaha bw’Ubuholandi bukomeje gusaba ko aba bagabo boherezwa mu Rwanda kuburanishwa ibyaha bakoze; umwanzuro kuri uru rubanza utegerejwe taliki ya 15/07/2016.

Iri pfobya ry’Umunyamategeko Buisman agaragaje nyuma yo kwirukanwa mu Rwanda rikomeje kuvugisha inzego nyinshi harimo na Ambassade y’u Rwanda mu Buholandi yatanze inyandiko zamagana ibyavuzwe na Buisman.

CNLG nayo yamaganiye kure iri pfobya maze inagaragaza ko ibi ntakindi kiri kubitera usibye ugushaka kwihimura ku Rwanda aruvuga nabi.

-2909.jpg

Caroline Buisman yagaragaye ahura na Gratien Kabiligi, general wahoze mu ngabo (ex-FAR) wafunguwe na ICTR

Ingengabihe ya Buisman Caroline igaragaza ko yinjiye mu Rwanda kuwa 9 Gicurasi 2016, agendera kuri visa ihabwa ba mukerarugendo bo muri Afurika y’Uburasirazuba gusa, yaboneye muri Kenya ku kibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta.

Ageze mu Rwanda, nyuma y’icyumweru kimwe, ku itariki ya 16 Gicurasi 2016 yagerageje gusura Ingabire Victoire muri Gereza Nkuru ya Kigali avuga ko ari umwunganizi we, ariko ubuyobozi bwayo bumwangira kwinjira nk’uko amategeko y’Urwego Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa abiteganya.

Kuwa 18 Gicurasi yabajijwe n’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda isano iri hagati y’ibyo yaziye mu Rwanda n’ibyo yashakaga gukora, Buisman yemera neza ko ari amakosa yakoze gukora ibinyuranye anabisabira imbabazi. Buisman yahise asabwa kuva mu Rwanda, aho yavuye kuwa 19 Gicurasi 2016.

Cyiza Davidson

2016-06-12
Editorial

IZINDI NKURU

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Editorial 24 Feb 2017
Impamvu  Karekezi Olivier nabagenzibe bakina muri “Rayon Sport ” Rutanga Eric na Mukunzi batawe muri yombi , yamenyekanye

Impamvu Karekezi Olivier nabagenzibe bakina muri “Rayon Sport ” Rutanga Eric na Mukunzi batawe muri yombi , yamenyekanye

Editorial 20 Nov 2017
David Himbara kuri uyu wa Gatanu arongera kwitaba Urukiko rwa Toronto East Court

David Himbara kuri uyu wa Gatanu arongera kwitaba Urukiko rwa Toronto East Court

Editorial 17 Jul 2016
Bobi Wine yashyizwe  ku rutonde rw’abayobozi basaga 15 bazicwa na Museveni

Bobi Wine yashyizwe ku rutonde rw’abayobozi basaga 15 bazicwa na Museveni

Editorial 24 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kuba twarasigaye inyuma ntabwo twahora tubivuga nkaho bishimishije- Perezida Kagame
UBUKUNGU

Kuba twarasigaye inyuma ntabwo twahora tubivuga nkaho bishimishije- Perezida Kagame

Editorial 08 May 2018
Uganda: Bikekwa ko uwagombaga kuzatanga ubuhamya mu rubanza rw’ishimutwa rya Joel Mutabazi yishwe
ITOHOZA

Uganda: Bikekwa ko uwagombaga kuzatanga ubuhamya mu rubanza rw’ishimutwa rya Joel Mutabazi yishwe

Editorial 28 Apr 2018
Museveni avugako ataganira iby’umubano w’u Rwanda na Uganda mu itangazamakuru kandi ariryo akoresha; nyuma y’ibaruwa ye muri The New Vison, u Rwanda rwamenyeshejwe inama binyuze mu itangazamakuru
INKURU NYAMUKURU

Museveni avugako ataganira iby’umubano w’u Rwanda na Uganda mu itangazamakuru kandi ariryo akoresha; nyuma y’ibaruwa ye muri The New Vison, u Rwanda rwamenyeshejwe inama binyuze mu itangazamakuru

Editorial 21 Oct 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru