U Rwanda rwatangaje ko ruzagena niba ruzohereza abaruhagarariye kuburana urubanza Ingabire Victoire yarurezemo mu rukiko nyafurika rw’uburenganzira bwa muntu igihe rwagena itariki yo kuruburanisha.
Ni Nyuma y’aho uru rukiko rufashe umwanzuro ko n’ubwo u Rwanda rwikuye mu bihugu byemera ko abantu kugiti cyabo n’imiryango yigenga babirega, ngo nta ngaruka byagira ku rubanza rwa Ingabire watanze ikirego mbere.
Mu kiganiro n’ikinyamakuru The East African Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye ari, nawe ntumwa nkuru ya leta, yavuze ko umwanzuro ruzawufata nihamara gushyirwaho itariki y’iburanisha, n’ababuranyi bagahamagarwa.
Minisitiri Busingye yameza ko u Rwanda nta kibazo na kimwe rwigeze rugira ku kirego cyatanzwe na Ingabire.
Mu kwezi kwa gatatu, mbere gato y’uko itariki yo kuburanisha urubanza rwa Ingabire igera, u Rwanda rwamenyesheje ko rwikuye mu bihugu byemera ko abantu ku giti cyabo n’imiryango itegamiye kuri Leta babirega muri uru rukiko.
Byatumye ibyo kuburanisha mu mizi uru rubanza n’izindi biba bihagaze hagasuzumwa icyo iyi nyandiko y’u Rwanda ivuze.
Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye
Urukiko rwaje kwemeza mu ntangiriro z’uku kwezi ko ntacyo iki cyemezo cy’u Rwanda cyabangamiraho urubanza rwa Ingabire.
Dr Robert Eno, umwanditsi mukuru w’uru rukiko, asobanura kandi ko uyu umwanzuro wafashwe mu rubanza Ingabire yarezemo u Rwanda, ureba n’izindi manza zose zamaze kugezwa muri uru rukiko.
Zirimo izo u Rwanda ruvuga ko rwagizeho ikibazo, rwita ko ari iz’abahamijwe ibyaha bya Jenoside, zanatumye rufata umwanzuro wo kuvugurura imikoranire n’uru rukiko.
Kayumba Nyamwasa
Safari Stanley
Ni iz’abanyarwanda Safari Stanley na Kayumba Nyamwasa bareze bavuga ko rwatesheje agaciro inyandiko zabo z’inzira ubu bakaba badashobora kuva muri Afurika y’Epfo aho bahungiye.
Safari, wigeze kuba umushingamategeko mu nteko y’u Rwanda, naho Kayumba Nyamwasa yari umusirikari mukuru mu ngabo z’u Rwanda.
Ingabire Victoire
Umwanditsi wacu