• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Polisi iraburira ababyeyi n’amashuri nyuma y’uburangare bukabije bugaragara ku batwara abana babo

Polisi iraburira ababyeyi n’amashuri nyuma y’uburangare bukabije bugaragara ku batwara abana babo

Ubwanditsi 15 Jun 2016 Mu Mahanga

Nyuma y’impanuka yabaye kuri uyu wa kabiri mu gitondo, aho imodoka itwara abanyeshuri yarenze umuhanda irimo abanyeshuri ba Kigali Parents School(KPS), Polisi y’u Rwanda irahamagarira ababyeyi n’amashuri ndetse n’amakompanyi atwara abanyeshuri gufatanya ngo basubiremo amasezerano bafitanye banoze iby’umutekano w’abanyeshuri bakoresha izi modoka.

Ahagana mu ma saa moya za mugitondo, imodoka RAC 845H yari itwawe na Léon Fidele Munyangabe yarenze umuhanda igihe uyu mushoferi yananirwaga gukata ikorosi ry’ahantu hamanuka.

Abanyeshuri bavuyemo ari bazima bose uretse umwe wababaye ajyanwa kwa muganga.

Umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa, yavuze ko ibi byatumye hatangira iperereza ku modoka zitwara abanyeshuri.

Ibi kandi, byatumye ku gicamunsi hafatwa uwari utwaye imwe muri ziriya modoka atwaye abanyeshuri ba Les Hirondelles, aho igihe yafatwaga, Ntakirutimana Michel atashoboraga guhagarara.

ACP Twahirwa yagize ati:”Ntakirutimana yari atwaye abanyeshuri batashye ariko babonye ko yasinze, ku bw’amahirwe barasakuje kugeza igihe ahagarariye maze barasohoka. Muri icyo gihe, Polisi yahise ihagera isanga abanyeshuri bahagaze ku muhanda, uwari abatwaye yasinziririye mu modoka.”

Yongeyeho ati:”Nyuma y’ibyo byombi, twavuganye n’ababyeyi n’amashuri. Iperereza ryagaragaje ko ababyeyi basinya amasezerano nab a nyiri amamodoka ariko nta ruhare amashuri abigizemo. Kuri ubu, turashaka ko amashuri abigiramo uruhare kandi agira inshingano ahabwa mu masezerano asinywa ku mpande zombi mu nyungu z’umutekano w’abanyeshuri.”

-2967.jpg

Yatawe muri yombi atwaye Abana yasinze

Yakomeje agira ati:”Zimwe muri izi modoka ntizujuje ibisabwa n’Urwego rw’igihugu rushinzwe ubuziranenge(RURA), zishyiramo abana benshi kandi zikarenza umuvuduko, ahenshi ziba zishaka gukora inshuro nyinshi ngo zitware umubare mwinshi w’abanyeshuri, kujya no kuva ku ishuri.”

Munyangambe yari atwaye abanyeshuri 29 mu modoka ifite ubwishingizi bw’abantu 18, yihutaga cyane ngo ahuze n’igihe cy’ishuri nyuma yo gukora inshuro nyinshi, ananirwa gukata ikorosi kubera kwihuta.”

Ku birebana na Ntakirutimana wasanzwe yasinze, ACP Twahirwa yavuze ko icyuma gipima ikigero umuntu yanyoyemo, cyagaragaje igipimo cyo hejuru cyerekana ko yari yasinze bikabije.

Umuvugizi wa Polisi yagize ati:”Ababyeyi n’amashuri bakwiye kureba ko hari umuntu mukuru uri mu modoka, igihe babjya cyangwa bava ku ishuri; ashobora kuba umwe mu babyeyi cyangwa umwarimu cyangwa undi muntu mukuru w’inyangamugayo wareba umutekano wabo mu modoka. Abana ntibakwiye gutererwa abashoferi bonyine.”

Yibukije abatwara abantu muri rusange kubahiriza amabwiriza yashyizweho na RURA.
“Polisi na RURA bazakomeza kugenzura ko amategeko y’umuhanda yubahirizwa no kureba ko izi modoka zujuje ibisabwa byose.”

RNP

2016-06-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abaturage batishyurira ”  Mutuelle ”  ku gihe bahagurukiwe

Abaturage batishyurira ” Mutuelle ” ku gihe bahagurukiwe

Ubwanditsi 10 Jun 2016
U Rwanda rwamenyesheje Uganda na Kenya ko u Burundi bwakumiriye amakamyo ava mu Rwanda

U Rwanda rwamenyesheje Uganda na Kenya ko u Burundi bwakumiriye amakamyo ava mu Rwanda

Ubwanditsi 01 Apr 2020
RDC: Abantu icyenda baguye mu mirwano yashojwe n’inyeshyamba z’abahutu

RDC: Abantu icyenda baguye mu mirwano yashojwe n’inyeshyamba z’abahutu

Ubwanditsi 27 Feb 2018
Rusizi:FARDC yashyikirije RDF abarwanyi bo mu mutwe wa CNRD bagera hafi kuri 300

Rusizi:FARDC yashyikirije RDF abarwanyi bo mu mutwe wa CNRD bagera hafi kuri 300

Ubwanditsi 16 Dec 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

CNLG yashyize hanze urutonde rw’abasirikare bakuru 22 b’u Bufaransa bari mu mugambi wa Jenoside
ITOHOZA

CNLG yashyize hanze urutonde rw’abasirikare bakuru 22 b’u Bufaransa bari mu mugambi wa Jenoside

Ubwanditsi 02 Nov 2016
Umubikira w’i Kabgayi na mugenzi we w’i Janja biciwe muri Yemen
ITOHOZA

Umubikira w’i Kabgayi na mugenzi we w’i Janja biciwe muri Yemen

Ubwanditsi 06 Mar 2016
“Aho bagejeje batwangisha Inkotanyi niho ngeze nigisha ibyiza byazo” Rachel Mugorewase wakuwe mu mashyamba ya Kongo
Amakuru

“Aho bagejeje batwangisha Inkotanyi niho ngeze nigisha ibyiza byazo” Rachel Mugorewase wakuwe mu mashyamba ya Kongo

Ubwanditsi 03 Oct 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru