• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»RNC : Aho bukera amaraso ashobora kumeneka, Abacancuro ba Rujugiro barahiga bukware Rudasingwa

RNC : Aho bukera amaraso ashobora kumeneka, Abacancuro ba Rujugiro barahiga bukware Rudasingwa

Editorial 15 Jul 2016 ITOHOZA

Amakuru aturuka muri RNC, aravuga ko amazi yarenze inkombe, hagati ya Rudasingwa na Kayumba Nyamwasa, kuva iyi ntambara y’imyanya yavuka, Rudasingwa ngo yatangiye kumena amabanga menshi ya Kayumba kugeza naho ubu noneho umwe ahiga undi kuburyo amaraso ashobora kumeneka.

Aya makuru avuga ko hari abacanshuro baturutse muri Afrika y’epfo baguririwe na Gen. Kayumba bagomba guhiga bukware Rudasingwa Theogene kugeza bamwirengeje aba bacanshuro ngo baguririwe amafaranga menshi yatanzwe n’umuherwe w’umunyarwanda uba muri Afrika y’Epfo Rujugiro Ayabatwa Tribert.

Dr Rudasingwa Theogene avuga ko nubwo yari umuhuzabikorwa wa RNC kugeza kuwa 01 Nyakanga ari we wari umukuru w’akarere ka Buruseli, ibintu anenga avuga ko bitumvikana ukuntu umuyobozi wa RNC yanaba ukuriye ishyaka mu karere.

Ibi bikaba byarabaye nyuma y’uko hari undi wari watowe by’agateganyo ariko ka gatsiko k’abasirikare ba Kayumba karamuhagarika gashyiraho Rudasingwa.

Kuri ubu Rudasingwa ari kumena amabanga menshi avuga ko ikintu abantu batazi barimo na Gervais Congo, wari umwungirije, ari uko Kayumba yari yamubwiye ko yifuza ko mu Bubiligi RNC, hahagararirwa n’Umututsi.

Impamvu yashakaga Umututsi, ikaba ari uko ahandi hirya no hino ku isi Abahutu ari bo benshi bahagarariye RNC. Ibyo rero ngo ntabwo babyumvikanyeho ka gatsiko yavugaga kaza gatukana birangira we na bagenzi be batanze umwanya ngo bakore ibyo bashaka.

Gervais Condo wasigaye kwa Kayumba, avuga ko ikibazo cya mbere cyateje gutana kw’abari muri RNC, ari ukudakorera mu nzego. Rudasingwa, ashinja abantu guca inyuma bakajyana ibibazo kwa Kayumba. Nawe kandi ngo yacaga inyuma akajya kuganirira Kayumba ibibazo asimbutse inzego.

-3275.jpg

Kayumba, Rujugiro na Rudasingwa

Icya kabiri ni ukutavugana (communication), aho abayobozi bataganiriza abayoboke, ndetse n’abayobozi ubwabo ngo kubonana bikaba bigorana. Ikindi bamwe muri bo hagati yabo nta bwubahane bwari buhari.

Ikibazo cy’udutsiko turi muri RNC (ak’Abatutsi kayobowe na Kayumba naho n’ak’Abahutu kayobowe na Condo) .

Cyiza Davidson

2016-07-15
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yitabiriye inama ya EAC u Rwanda rugiye kuyobora

Perezida Kagame yitabiriye inama ya EAC u Rwanda rugiye kuyobora

Editorial 01 Feb 2019
Canada umunyarwanda yarohamye mu mazi arapfa

Canada umunyarwanda yarohamye mu mazi arapfa

Editorial 22 Aug 2016
Mu minsi ya vuba Burundi 24 TV irasohora inkuru mbarankuru itangaje kuri Nkurunziza n’ababyeyi be

Mu minsi ya vuba Burundi 24 TV irasohora inkuru mbarankuru itangaje kuri Nkurunziza n’ababyeyi be

Editorial 04 Feb 2019
Perezida Museveni yirukanye Minisitiri Gen.Tumukunde na  IGP Kale Kayihura

Perezida Museveni yirukanye Minisitiri Gen.Tumukunde na  IGP Kale Kayihura

Editorial 04 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kagame yizeje ko FPR izaca iby’abayobozi bategera abaturage
UBUKUNGU

Kagame yizeje ko FPR izaca iby’abayobozi bategera abaturage

Editorial 26 Aug 2018
FERWAFA yatangaje Gerard Buschier nk’umutoza w’Amavubi w’agateganyo akazafatanya na Mulisa Jimmy na Seninga Innocent
Amakuru

FERWAFA yatangaje Gerard Buschier nk’umutoza w’Amavubi w’agateganyo akazafatanya na Mulisa Jimmy na Seninga Innocent

Editorial 30 Aug 2023
Rulindo:Amashyaka 9 yashyigikiye abaturage ihindurwa ry’ingingo ya 101
Mu Rwanda

Rulindo:Amashyaka 9 yashyigikiye abaturage ihindurwa ry’ingingo ya 101

Editorial 21 Jul 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru