Umutwe w’abapolisi barinda abayobozi n’ibikorwaremezo mu butumwa bw’amahoro(FPU) bagera kuri 160, barimo 21 b’igitsinagore, berekeje mu butumwa bw’amahoro bumara umwaka umwe mu gihugu cya Haiti bwitwa MINUSTAH.
Uyu mutwe wa karindwi FPU7 ugiye uyobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Faustin Ntirushwa, ukaba wahagurutse saa moya n’igice y’umugoroba.
Umuyobozi w’Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda, ACP Félix Namuhoranye niwe wabasezeyeho mbere y’uko bahaguruka.
Uku gusimburana ni ukwa karindwi abapolisi b’u Rwanda bakoze mu gihugu cya Haiti kuva umutwe wabo wa mbere wakoherezwayo muri 2010 nyuma y’umutingito wagwiriye iki gihugu ugahitana ibihumbi by’abaturage n’amamiliyoni y’abatagira aho baba.
Mbere yo guhaguruka rero, uyu mutwe wahawe impanuro mu cyumweru gishize n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP) Emmanuel K. Gasana, wabasabye kuzubakira ku isura nziza yasizwe na bagenzi babo bahasimbuye.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Celestin Twahirwa yagize ati:” FPU 7 izasimbura FPU6 yagiyeyo muri Nyakanga umwaka ushize ikaba igomba gutahuka mu minsi mike, aho bashoje neza inshingano bari barahawe, dore ko baherutse no kubyambikirwa imidali y’ishimwe na Loni.”
Yongeyeho ati:” Polisi y’u Rwanda ishyize imbere gahunda y’u Rwanda yo gutanga umusanzu mu kubungabunga amahoro ku rwego mpuzamahanga ari nayo mpamvu hamaze gushyirwaho undi mutwe witegura kujya muri Sudani y’Epfo muri Nzeli uyu mwaka.”
Kugeza ubu, Polisi y’u Rwanda ifite imitwe itanu ya FPU igizwe n’abapolisi 820 bari mu butumwa bw’amahoro butatu: itatu muri Centrafrika, umwe muri Sudani y’Epfo n’undi muri Haiti.
Loni ikaba ishyira u Rwanda ku mwanya wa gatatu mu bihugu bitanga abapolisi benshi mu butumwa bw’amahoro nyuma ya Senegal na Bangladesh bifiteyo abarenga 1000, ariko rukaba urwa kabiri mu gutanga ab’igitsinagore.
RNP