• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»DRC: Amatora y’Umukuru w’Igihugu yigijwe inyuma imyaka ibiri

DRC: Amatora y’Umukuru w’Igihugu yigijwe inyuma imyaka ibiri

Editorial 02 Oct 2016 Mu Rwanda

Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Amatora muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yatangaje ko amatora y’Umukuru w’Igihugu yari ateganyijwe mu Ugushyingo uyu mwaka adashobora kuba mbere y’uko kwezi mu 2018.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Ukwakira 2016 na Crow Naanga uyobora iyo Komisiyo, mu biganiro biri guhuza abahagarariye Leta y’iki gihugu, Sosiyete Sivile ndetse n’abo ku ruhande rutavuga rumwe na leta, mu Murwa Mukuru Kinshasa kuva ku wa Gatanu w’iki cyumweru aho bari gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo bya politiki biri muri iki gihugu.

Crow Naanga yatangaje ko amatora yimuwe kugira ngo hakosorwe ibitabo by’itora na lisiti y’abagomba kuzatora byose byari bitarashyirwa ku murongo.

Uyu mugabo kandi yanagaragaje ko hari ibibazo by’amafaranga adahagije ibyo byose ngo biri mu mpamvu zatumye aya matora yigizwa inyuma ho imyaka ibiri.

Imbanzirizamasezerano yagejejwe imbere y’abitabiriye ibi biganiro ivuga ko hazashyirwaho ubuyobozi bw’inzibacyuho buzaba bushinzwe gutegura aya matora.

Gusa mbere yo gushyira umukono ku masezerano ayo ari yo yose, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Joseph Kabila bitabiriye ibi biganiro, basabye ko Perezida Kabila agomba kubanza kwemera ko ataziyamamaza muri manda ya gatatu nkuko Itegeko Nshinga ry’iki gihugu ribiteganya.

Ishyaka rya Etienne Tshisekedi uzwiho kudacana uwaka na Perezida Kabila, ryamaganye ibi biganiro bigamije gushakira ibisubizo ibibazo bya politiki muri iki gihugu, ariko risaba Kabila kuva ku butegetsi nkuko biteganywa n’Itegeko Nshinga iki gihugu kigenderaho.

Tshisekedi yagiye akunda kugaragaza impungenge z’uko Perezida Kabila yaguma ku butegetsi nyuma y’uko manda ye irangira.

Ève Bazaiba Masudi,wo mu ishyaka MLC rya Jean-Pierre Bemba udacana uwaka n’ubutegetsi buriho muri Congo, yatangaje ko adashobora gushyigikira iki cyemezo cya Komisiyo y’Amatora.

Aganira na BBC, Bazaiba yagize ati “Naanga yaje asa n’ushaka kwica Itegeko Nshinga ndetse no guha amahirwe Perezida Kabila yo kwiyongerera manda.”

Manda ya kabiri ya Perezida Kabila izarangira tariki ya 20 Ukuboza uyu mwaka, abatavuga rumwe bifuza ko nyuma y’iyi tariki uyu muyobozi yahita ava ku butegetsi.

Abantu batari bake biciwe mu myigaragambyo y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi babaga bari gusaba ko Kabila arekura ubutegetsi mu gihe manda ye ya kabiri izaba irangiye mu Ukuboza uyu mwaka.

-4210.jpg

Perezida Joseph Kabila

Imibare y’abamaze kugwa mu mvururu yatangajwe n’abatavuga rumwe na leta, igaragaza ko hapfuye abari hagati ya 50 na 100, ariko abo ku ruhande rwa Leta bo bemeza ko abantu 10 ari bo bamaze kugwa muri izo mvururu.

Source: Igihe

2016-10-02
Editorial

IZINDI NKURU

Itangazo rigenewe abanyamakuru

Itangazo rigenewe abanyamakuru

Editorial 07 Apr 2017
Kenya : Urugo rwa Visi perezida, William Ruto rwagabweho igitero

Kenya : Urugo rwa Visi perezida, William Ruto rwagabweho igitero

Editorial 30 Jul 2017
Salome Nyirarukundo uherutse gushimirwa na Perezida Kagame yahawe amasezerano muri APR

Salome Nyirarukundo uherutse gushimirwa na Perezida Kagame yahawe amasezerano muri APR

Editorial 31 May 2017
Abanyamakuru barahamya  yuko inteko niyemeza itegeko ribafunga Kagame azabyanga

Abanyamakuru barahamya  yuko inteko niyemeza itegeko ribafunga Kagame azabyanga

Editorial 06 Dec 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Editorial 02 Mar 2023
Rwamagana: Umusore yishe mugenzi we amutemye amuziza kumwita umujura
Mu Rwanda

Rwamagana: Umusore yishe mugenzi we amutemye amuziza kumwita umujura

Editorial 20 Jun 2018
Tombola ya 1/4 cya CAF Champions League yasize Simba izakina na Kaizer Chief naho muri CAF Confederations Cup Orlando Pirates izakine na Raja Cassablanca
Amakuru

Tombola ya 1/4 cya CAF Champions League yasize Simba izakina na Kaizer Chief naho muri CAF Confederations Cup Orlando Pirates izakine na Raja Cassablanca

Editorial 30 Apr 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru