Umwe mu mu banyarwanda basheshe akanguhe yandikiye Itangazamakuru ry’i Kigali agaya amwe mu maradiyo ngo ahora abomborekanira muma interineti ngo akanavugiraho abantu bahindura amateka y’urwanda.
Yagize ati, ‘’Banyamakuru mbandikiye mbasaba kuzasohora inyandiko yange kubera ibinyoma maze iminsi numva kuri radiyo inkingi hamwe niyindi ngo ya Rudasingwa’’.
Wamugabo we uvuga kuri radio Inkingi, itonde kuko iyo uvuga bamwe biradutoneka.
Ihangane uvuge witonze maze ugabanya witonde wekuvuduka, ese wamunyarwanda we ibyo uvuga urabizi cyangwa warabibwiwe? Jyewe ukubwira ndimukuru bitari cyane kuko nshobora kumva ukuri cyangwa ibinyoma. Ubwigenge ngo bwasabwe nande? Rudahigwa Nkubito Yimanzi niwe wabusabye, kuko niwe wumvikanaga nabamwe mubazungu azakwicwa atarabubona, ibyiza abo uvugira « Parmehutu » uvuga bakoze nibihe? Rudahigwa niwe wabitugejejeho.
Yazanye inkiko, azana Amashuri, Amavuliro, Imihanda, yaciye akarengane, aca ubuhake. Abantu baragabana, uwo ukoresheje ukamwishyura, ninde mu parmehutu wigeze abyubahiriza? Niba mushaka ko abanyarwanda bumvikana nimuturuke inyuma mwibicamo kabiri, nimutangirire kugihe Kigeli yimaga Rudahigwa amaze gutanga, ntiyamaze kabiri ubwo abakuru namwe murabizi mwibeshya abana kuko ibyo muvuga nabo nibyo bazavuga. Haza Mbonyumutwa nawe nuko yahise avaho nka Kigeli nibwo haje Kayibanda ubwo nibwo byabaye ibindi, data nibwo bamutemaguye, mama aratemwa ariko we aravurwa arakira, abandi babajugunya mu kagera imitungo barayitwara.
Ubundi twiruka kubuzima, ntabwo nabivuga ngo mbirangize aparmehutu ntabwo muzi icyo yakoze? Hanyuma se umuntu iyo umutsinze ntumugaruza umuheto akakuyoboka? Ubwo abacitse kwicumu barahunze abasigaye barya inyama yumusangiro, abahutu icumi bakayitapfuna, ntibyatinze Habyarimana araza ngo aje gutabara abantu, ahubwo niryali risigaye ararihuma.
Niba mushaka kuba inyanga mugayo nimubivuge kandi murabizi simwese ariko tubivuge, nimwe mwashatse ko bijya hanze abiciwe na Parmehutu, abariho mutangirira. Abana bakeneye kubabwiza ukuri kuko ntacyo bazi nfite byinshi navuga, undi nawe uvugira kuri radio inking ntibuka izina ati Murorunkwere umugabekazi, ati bamuhoye Seruteganya ngo yamuteye inda ndetse akavuga ko ngo Seruteganya bamwishe bamuhoye kuba umuhutu.
Singiye kuvuga byinshi nimuzana ibyo gusaba imbabazi muzatangirire muri 1959 muzisabe, mwongere mutangirire muri 1994 muzisabe.
Radio Inkingi, Rudasingwa Theogene, Umwami Mutara Rudahigwa