Nyuma y’aho Perezida Kagame asheshe Minisiteri y’Umutekano abari abakozi bayo ngo bagiye gutangira gushakirwa akazi.
Abakozi 30 ni bo bari muri iyi minisiteri, amakuru ahari ni uko bose bagiye guhabwa MIFOTRA (Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo) ikabashakira ahandi berekeza.
Charles Sibomana ushinzwe itangazamakuru muri iyi minisiteri yavanweho, avuga ko MININTER yari ifite abakozi 30, aba bose nk’uko itegeko ry’umurimo ribivuga ubu bagiye guhabwa minisiteri ishinzwe abakozi ba leta n’umurimo ikomeze ibashakire akazi.
Ati “Abandi badahita babonerwa akazi barakomeza bahembwe na leta mu gihe cy’amazi atandatu, bahabwa bibiri bya gatatu by’umushahara wabo, mu gihe bakomeza gushakirwa akazi mu bindi bigo.”
Ibimenyetso byo gusesa Minisiteri y’umutekano, byabanjirijwe n’uko inama y’abaminisitiri yateranye tariki ya 10 Kanama 2016, yemeje ko Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) ruzajya rureberewa na Minisiteri y’Ubutabera aho kuba Minisiteri y’umutekano nk’uko byari bisanzwe, ndetse itegeka ko ishami rya Polisi ryari rishinzwe ubugenzacyaha (CID) ryahise rinahindurirwa izina, rikagirwa n’ikigo ubwacyo kigenga gishinzwe iperereza (Rwanda Investigation Bureau). Iki kigo cyashyizwe muri Minisiteri y’ubutabera.
Iyi Minisiteri yari imaze imyaka irenga 22, yayoborwaga na Mussa Fazil Harelimana watangiye kuyiyobora tariki 11 Werurwe 2006, mbere yaho akaba yari Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa MININTER.
Kugeza ubu na we nta yindi mirimo Perezida Kagame yamugeneye.
Mussa Fazil Harelimana