Umwami Mohammed VI wa Maroc yageze mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Ukwakira 2016, mu ruzinduko rwe muri Afurika y’Uburasirazuba yatangiye.
Uruzinduko rwa Mohammed VI i Kigali ruje nyuma y’urwo Perezida Kagame aherutse kugirira muri Maroc kuwa 20 Kamena uyu mwaka bakaganira ku mubano w’ibihugu byombi akanamwambika umudali w’icyubahiro witiriwe Wissam Al-Mohammadi.
Umubano w’u Rwanda na Maroc ni nta makemwa ibihamya bikaba ari uko ibihugu byombi bigiye gushyiraho ababihagarariye. Byiyongera ku bigo bibiri by’ishoramari nka Banki Attijariwafa n’ikigo gikora ibijyanye n’ubwubatsi n’ubukerarugendo muri Maroc, Palmeraie Développement, bishobora gutangira gukorera mu Rwanda.
Uru ruzinduko rwa mbere Umwami Mohammed VI akoreye mu bihugu bitatu byo muri Afurika y’Uburasirazuba, hazaganirwa ku ngingo zirimo politiki no gutangiza ubufatanye mu by’ubukungu.
Perezida Kagame yakira umwami Mohammed VI wa Maroc ni ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe