• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»IMIKINO»Rayon Sports yatakaje amanota i Rusizi mbere yo guhura na AS Kigali

Rayon Sports yatakaje amanota i Rusizi mbere yo guhura na AS Kigali

Ubwanditsi 23 Oct 2016 IMIKINO

Rayon Sports yaburaga bamwe mu bakinnyi babanza mu kibuga yanganyirije na Espoir kuri stade ya Rusizi itakaza amanota ya mbere muri shampiyona igeze ku munsi wa kabiri mbere yo guhura na AS Kigali.

Rayon Sports yari yatsinze Police FC ibitego 3-0 ku munsi ufungura shampiyona yari i Rusizi nta ba myugariro Manzi Thierry (wavunitse) na Mutsinzi Ange (uri mu bizamini), Mugheni Fabrice na Moussa Camara bafite imvune.

Ibi byatumye umutoza wa Rayon Sports Masudi Djuma aha umwanya Mugisha Francois “Master” akinana na Munezero Fiston mu mutima wa ba myugariro, Rwigema Yves na Nzayisenga Jean d’Amour bugarira ku mpande naho Nsengiyumva Moustafa akina nka rutahizamu.

Mu gice cya mbere, Espoir yabonye uburyo bubiri bwo gutsinda ibitego, abakinnyi bayo bakagwa mu rubuga rwa Rayon Sports, abafana bari muri stade bakavuga ko ari penaliti umusifuzi aryumaho.

Imiterere y’ikibuga ntiyoroheye amakipe yombi mu kubaka umukino, Espoir irusha Rayon Sports kukimenyera ikina imipira miremire.

Uburyo bukomeye mu gice cya mbere Rayon Sports yabonye ni aho Kwizera Pierre yagerageje gutungura umunyezamu wa Espoir, Sozera Anselme wahoze akinira AS Kigali, umupira uca ku ruhande.

-4457.jpg

Shasiri wa Rayon Sports uherutse gutsinda ibitego bibiri ubwo bakinaga na Police FC gusa uyu munsi ntiyatsinze (Ifoto/Ngendahimana S.)

Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri isatira cyane aribwo Moustafa yananiwe kubyaza umusaruro umupira watewe nabi na myugariro wa Espoir, umunyezamu asohoka neza arawumuterana.

Umunyezamu wa Rayon Sports, Ndayishimiye Eric “Bakame” yageragejwe kabiri na Ndikumana Bodo na Mbogo Ali imipira yombi ayikuramo

Ni umukino wa kabiri Espoir y’Umurundi Ndayizeye Jimmy anganyije, mu ikipe ifite intego yo kuzasoza mu myanya myiza. Espoir izahura na Bugesera tariki ya 29 Ukwakira i Nyamata.

Yagize ati “Igice cya mbere baturushije, twabonye uburyo mucya kabiri. Twashakaga gutsindira imbere y’abafana, turacyabura byinshi imbere y’izamu turebye uburyo twabonye mu mikino ibiri.”

Mu mikino itatu ya shampiyona Rayon Sports iheruka gukinira i Rusizi ntirinjiza igitego Espoir FC banganyije 0-0. Ni umwaka wa kabiri wa shampiyona ukurikirana iyi kipe inanirwa gutsinda imikino ibiri ibanza ya shampiyona.

Masudi avuga ko hari icyizere cyo kubona amanota kuri AS Kigali ku munsi wa gatatu wa shampiyona kuko bazabona nibura abakinnyi babiri batakinnye kimwe no gukinira ku kibuga cyiza.

Nyuma y’umukino yagize ati “ Twaje hano tudashaka gutsinda nubwo twaburaga abakinnyi benshi, nta na morale ihagije. Inota rimwe hejuru y’imvune twari dufite byanshimishije kuko twe dukina umupira wo hasi kandi ikibuga cyatunajije.”

Tariki ya 30 Ukwakira 2016, Rayon Sports izakira AS Kigali kuri stade ya Kigali yatsinze Marines ibitego 3-0. Umukino nk’uyu wari wabaye ku munsi wa kabiri wa shampiyona, AS Kigali itsinda ibitego 2-1.

Indi mikino y’umunsi wa kabiri wa shampiyona

AS Kigali 3-0 Marines

Police FC 2-1 Bugesera

Kirehe 0-1 Sunrise

Mukura 0-1Etincelles

Ku Cyumweru, tariki ya 23 Ukwakira 2016

Gicumbi FC vs APR FC – Stade ya Kigali

Kiyovu Sports vs Amagaju – Mumena

Musanze FC vs Pepiniere – Nyakinama

2016-10-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ikipe ya AS Kigali yatangaje ko Mike Muteebi ari umutoza wayo mushya naho Bugesera FC itangaza Ndayiragije Etienne

Ikipe ya AS Kigali yatangaje ko Mike Muteebi ari umutoza wayo mushya naho Bugesera FC itangaza Ndayiragije Etienne

Ubwanditsi 19 Jan 2022
PS muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier yashyikirije ibendera abakinnyi bagiye guhagararira u Rwanda muri shampiyona Nyafurika yo gusiganwa ku magare

PS muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier yashyikirije ibendera abakinnyi bagiye guhagararira u Rwanda muri shampiyona Nyafurika yo gusiganwa ku magare

Ubwanditsi 20 Mar 2022
Ibitego bibiri bya Kagere byafashije Simba SC gutangira neza amatsinda ya CAF Champions League

Ibitego bibiri bya Kagere byafashije Simba SC gutangira neza amatsinda ya CAF Champions League

Ubwanditsi 13 Jan 2019
Bigirimana Abedi yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Rayon Sports

Bigirimana Abedi yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Rayon Sports

Ubwanditsi 26 Jul 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Basore namwe Bakobwa mwakundaga Itabi rya Shisha mwakuwe amata kumunywa 
Mu Rwanda

Basore namwe Bakobwa mwakundaga Itabi rya Shisha mwakuwe amata kumunywa 

Ubwanditsi 15 Dec 2017
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 29 Mar 2023
Guy Bukasa watoje Rayon Sports na Gasogi United yatangajwe nk’umutoza mushya wa AS Kigali
Amakuru

Guy Bukasa watoje Rayon Sports na Gasogi United yatangajwe nk’umutoza mushya wa AS Kigali

Ubwanditsi 29 Dec 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru