Abacamanza babiri b’Abafaransa, Jean-Marc Herbaut na Nathalie Poux baheruka gutangaza isubukurwa ry’iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, bikurikirwa n’ubuhamya bwa Kayumba Nyamwasa wahunze igihugu washinje abayobozi b’u Rwanda uruhare muri iki gikorwa.
Ni igikorwa gikurikira iperereza umucamanza w’umufaransa, Jean Louis Bruguière yakoze mu 2006, ryashinje itsinda ry’abantu icyenda barimo na Kayumba ubwe, ariko kuri ubu akaba yarahawe umwanya yishinjura, ari nako abishyira ku bandi.
Mu kiganiro Minisitiri w’Ingabo Gen.James Kabarebe, yahaye urubyiruko rugera kuri 200 rubarizwa mu muryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, AERG, ku Cyumweru gishize, yababwiye ko ipfundo ry’ubu bucuti bwa Kayumba n’Abafaransa nta kindi kibwihishe inyuma uretse ubusambo no gushaka guhirika ubutegetsi buriho mu Rwanda ngo babone uko bakora Jenoside.
Ati “Mugomba kumenya ko imbaraga zo gukora Jenoside zuzuye, murabyumva Abafaransa amadosiye bayahagurukije, biriya bahagurutsa se n’iki, biriya ni ugushaka guhindura ubutegetsi ntakindi.”
Akomeza agira ati “Biriya bagiye muri Afurika y’Epfo bagashaka ibisambo nka ba Kayumba bakamugira inama sinzi ibyo bamusezeranyije niba ari amafaranga kuko na we yabonye ko intambara ze ntaho ziva ntaho zigana, bati ‘noneho bishyire kuri Perezida ya dosiye yo kuvuga abantu 40 ngo barashe indege ya Habyarimana, oya vuga ko ari Perezida, Kabarebe na Kayonga batatu’ nibyo biri bushoboke kuko uwo dushaka ni Perezida.”
“Bagomba kuba baramuhaye amafaranga menshi ariko icyo bashaka ni uguhirika ubutegetsi buriho, bagamije guca intege uburyo abaturage bayobowe. Niba ushaka Perezida urashaka igihugu, niba ubigezeho Jenoside irabaye.”
Minisitiri Kabarebe yababwiye ko batagomba kwirara bakumva ko hari abagishaka gucamo Abanyarwanda ibice, abasaba kubarwanya bivuye inyuma.
Yagize ati “Urokotse utagiye muri ibyo byumviro by’uko ibyo bintu bigihari ngo ugire imbaraga zo kubirwanya, ntacyo waba wararokokeye nta na kimwe. Warokoka se ngo ejo abana bawe bazongere bicwe hari icyo byaba bikumariye, ntacyo byaba bimaze.”
Iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ku nshuro ya mbere ryaje gufungwa mu mu mpeshyi ya 2014, riza gufungurwa nyuma y’amezi atatu ariko muri Mutarama umwaka ushize ryongeye gufungwa nta kintu gifatika ritanze kirenga kubyatangajwe mbere.
Kayumba Nyamwasa na Gen. Kabarebe James