• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abadepite bo muri Guinée bashimye Serivisi za Isange One Stop Center

Abadepite bo muri Guinée bashimye Serivisi za Isange One Stop Center

Ubwanditsi 16 Nov 2016 Mu Mahanga

Intumwa za rubanda zirindwi ziturutse mu Ihuriro ry’abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko ya Guinée ku wa 15 Ugushyingo zasuye Isange One Stop Center ya Kacyiru; kandi zishima Serivisi z’iki Kigo.

Bahawe ikaze n’Umuyobozi wa Laboratwari ya Polisi y’u Rwanda (KFL) Commissioner of Police (CP) Dr Daniel Nyamwasa; wababwiye ndetse abasobanurira ibyo iki Kigo gikora n’uko kibikora.

Aba badepite bari mu gihugu mu rugendo shuri rw’icyumweru (kuva ku itariki 13 kugeza ku wa 20 Ugushyingo) rugamije kwigira ku Rwanda ibyo rwagezeho mu guteza imbere Uburinganire no kongera ubushobozi bw’Umugore nk’uko byatangajwe n’uwari uzirangaje imbere, Djéné Sarah Kamara.

Zimaze kubwirwa ibyo Isange ikora; izo Ntumwa za rubanda zeretswe aho abayigana bahererwa serivisi harimo aho bakirirwa, aho basuzumirwa, aho bagirirwa inama mu bijyanye n’amategeko hashingiwe ku ihohoterwa bakorewe, n’aho bavurirwa ndetse bakanahabwa imiti ituma badatwara inda cyangwa ngo bandure vurusi itera SIDA ku bakorewe irishingiye ku gitsina.

CP Dr Nyamwasa yabwiye abo bashyitsi ko umubare munini w’abo iki Kigo cyakira ari abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuko ubwabo bagize 72 %; aho 82% byabo bari hagati y’imyaka itanu na 18 y’amavuko, naho 18% bakaba bari munsi y’imyaka itanu y’amavuko.

Yagize ati:”Dufite abajyanama mu by’ihungabana n’impuguke mu byiciro bitandukanye bita kandi bafasha abatugana; kandi nta kiguzi bacibwa kuri serivisi zose bahabwa, kandi n’iyo batashye dukomeza kubakurikiranira hafi, ndetse iyo bibaye ngombwa turabasura kugira ngo turebe niba nta bufasha bwihariye bakeneye.

Umuyobozi wa Laboratwari ya Polisi y’u Rwanda yabwiye abo badepite ko Isange imaze kugaba amashami mu Bitaro 28 mu gihugu, ariko ko intego ari ukugeza serivisi zayo mu bitaro byose biri mu gihugu ndetse no mu Bigo Nderabuzima.

Nyuma y’urwo rugendoshuri, Nyakubahwa Kamara yagize ati:”Nk’abahagarariye rubanda, kandi barajwe ishinga n’igituma bagira imibereho izira ihohoterwa twaje kureba uko U Rwanda rwateje imbere Uburinganire no kongera ubushobozi bw’Umugore. By’umwihariko twasuye Isange kugira ngo twihere ijisho uko yita ku bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’iryakorewe abana; kandi twasanze imikorere yayo ari ntamacyemwa; ibi nkaba mbivuga nshingiye ku buryo bwiza bwo kwakira abayigana , serivisi nziza ibaha, n’imikoranire yayo n’izindi nzego, kandi izo serivisi zose zikaba ari ubuntu.”

-4686.jpg

Yongeyeho agira ati:”Twungutse byinshi bizatuma tunoza gahunda zacu zijyanye no kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana ndetse no gufasha abarikorewe. Isange ni intangarugero ku buryo ibihugu bitari bike bishobora kuyigiraho.”

Isange One Stop Center yashyizweho mu 2009 ku bufasha bwa Madame wa Perezida wa Repubulika, Jeanette Kagame binyuze mu Imbuto Foundation.

RNP

2016-11-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

“Abashimuswe” Ingabire Victoire ahora abwira BBC-Gahuzamiryango abatandukanya ate n’abo yohereza mu mitwe y’iterabwoba?

“Abashimuswe” Ingabire Victoire ahora abwira BBC-Gahuzamiryango abatandukanya ate n’abo yohereza mu mitwe y’iterabwoba?

Ubwanditsi 31 Aug 2022
Imfura z’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Gishari (GIP) 161 zahawe Impamyabumenyi

Imfura z’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Gishari (GIP) 161 zahawe Impamyabumenyi

Ubwanditsi 22 Feb 2017
Cristiano Ronaldo yagaragaje uburakari bwinshi mu mukino Portugal yanganyije na Serbia mu gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022

Cristiano Ronaldo yagaragaje uburakari bwinshi mu mukino Portugal yanganyije na Serbia mu gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022

Ubwanditsi 28 Mar 2021
Kaminuza yigenga ya Kigali ULK irakataje mu gutanga ubumenyi

Kaminuza yigenga ya Kigali ULK irakataje mu gutanga ubumenyi

Ubwanditsi 11 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rayon Sports yabonye intsinzi nyuma y’imikino itanu, Minnaert avuga ku mwuka mubi uyitutumbamo
IMIKINO

Rayon Sports yabonye intsinzi nyuma y’imikino itanu, Minnaert avuga ku mwuka mubi uyitutumbamo

Ubwanditsi 24 May 2018
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ari i Luanda muri Angola, aho yitabiriye inama ihuza Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango Mpuzamahanga wita ku Mahoro n’Umutekano mu karere k’Ibiyaga Bigari.
Amakuru

Ubwanditsi 20 Apr 2021
Imfura zisaga 100 za gahunda ya leta yo guhugura abakozi mu by’ikoranabuhanga zasoje amasomo
IKORANABUHANGA

Imfura zisaga 100 za gahunda ya leta yo guhugura abakozi mu by’ikoranabuhanga zasoje amasomo

Ubwanditsi 01 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru