• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Seyoboka yagejejwe imbere y’urukiko rwa Gisirikare, urubanza rurasubikwa kubera Avoka

Seyoboka yagejejwe imbere y’urukiko rwa Gisirikare, urubanza rurasubikwa kubera Avoka

Editorial 28 Nov 2016 Amakuru

Urukiko rw’Ibanze rwa Gisirikare i Nyamirambo rwakiriye bwa mbere LT. Seyoboka Jean Claude, uherutse koherezwa na Canada mu Rwanda, ariko urubanza rurasubikwa.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 28 Ugushyingo 2016, ni bwo Seyoboka yagejejwe imbere y’urukiko ngo aburane ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo.

Dosiye ya Seyoboka Jean Claude yoherejwe mu Rukiko rwa Gisirikare nk’uwari umusirikare mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nk’uko Ubushinjacyaha bwabitangaje mu cyumweru gishize.

Umucamanza yasomye umwirondoro w’uregwa, avuga ko yinjiye mu gisirikare mu mwaka wa 1991 anyuze mu ishuri rya gisirikare rya ESM.

Seyoboka yaje mu rukiko nta mwunganizi, kandi ubwe arubwira ko avoka we yari azi iby’uru rubanza, ariko ko atazi icyamuteye kutitabira.

Byongeye, avoka yahamagawe kuri telefone, ariko nimero ye urukiko rumenya ko itari ku murongo.

Umushinjacyaha Capt Kayiranga Kayihura yabwiye urukiko ko uregwa yagakwiye kuba azi impamvu zo kubura k’umwunganira mu mategeko, cyangwa se uwo avoka witwa Nkundabatware Albert akaba yasanze nta nyungu afite muri uru rubanza.

Seyoboka woherejwe na Canada kuburanira mu Rwanda ku byaha ashinjwa, yabwiye umucamanza ko ataburana nta avoka afite, ariko ko n’ejo abonetse yaburana kuko ari cyo cyamuzanye.

Umucamanza Maj.Gerard Muhigirwa yahaye agaciro ko uregwa afite uburenganzira bwo kuburana yunganiwe, abika iburanisha, yimurira urubanza kuwa 1 Ukuboza 2016.

-4820.jpg

LT. Seyobka imbere y’urukiko.

Seyoboka Jean Claude wagejejwe mu Rwanda mu ijroro ryo kuwa 17 Ugushyingo rishyira kuwa 18 Ugushyingo 2016. Ashinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, yaba yarakoreye mu Kiyovu n’ahandi akekwa ko yayoboraga ibitero akanagenzura za bariyeri muri Kigali

2016-11-28
Editorial

IZINDI NKURU

Abanyamatiku n’ishyari bibasiye Umunyarwandakazi Louse Mushikiwabo

Abanyamatiku n’ishyari bibasiye Umunyarwandakazi Louse Mushikiwabo

Editorial 06 Apr 2023
Uwarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi, Beatrice Uwera yageneye ubutumwa abashinyaguzi bapfobya Jenoside bigira abayirokotse by’Umwihariko abagize Jambo Asbl

Uwarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi, Beatrice Uwera yageneye ubutumwa abashinyaguzi bapfobya Jenoside bigira abayirokotse by’Umwihariko abagize Jambo Asbl

Editorial 19 Apr 2021
Amafoto – Gasogi United yongereye amasezerano Yamini Salumu, inasinyisha rutahizamu Hassan Djibrine ukomoka mu gihugu cya Chad

Amafoto – Gasogi United yongereye amasezerano Yamini Salumu, inasinyisha rutahizamu Hassan Djibrine ukomoka mu gihugu cya Chad

Editorial 13 Jul 2021
Abanyaburayi bose siko bakurikira buhumyi ibinyoma bya Kongo n’Ububiligi

Abanyaburayi bose siko bakurikira buhumyi ibinyoma bya Kongo n’Ububiligi

Editorial 25 Feb 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Intumwa ya Perezida Kagame Gen ( Rtd) James Kabarebe Yakiriwe na Dr Samoei Ruto
Amakuru

Intumwa ya Perezida Kagame Gen ( Rtd) James Kabarebe Yakiriwe na Dr Samoei Ruto

Editorial 17 Jul 2025
“Ujye wibuka guha agaciro urukundo uhabwa n’Igihugu” – Jeannette Kagame
Amakuru

“Ujye wibuka guha agaciro urukundo uhabwa n’Igihugu” – Jeannette Kagame

Editorial 31 Oct 2022
Niyonkuru Samuel yegukanye agace ka 3 ka Grand Prix Chantal Biya ibera muri Cameroon
Amakuru

Niyonkuru Samuel yegukanye agace ka 3 ka Grand Prix Chantal Biya ibera muri Cameroon

Editorial 05 Oct 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru