• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abaturarwanda barasabwa kuzizihiza iminsi mikuru isoza umwaka mu mutekano usesuye

Abaturarwanda barasabwa kuzizihiza iminsi mikuru isoza umwaka mu mutekano usesuye

Ubwanditsi 25 Dec 2016 Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda, Umujyi wa Kigali ndetse n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB)bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru aho basabye abanyarwanda ariko by’umwihariko abakora ibikorwa by’ubucuruzi kugira uruhare mu migendekere myiza y’umutekano mu gihe bategura ndetse banizihiza iminsi mikuru y’impera z’umwaka.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere ry’abaturage Busabizwa Parfait yavuze ko umutekano n’isuku ari ibintu by’ingenzi ku buzima bwacu no ku gihugu by’umwihariko; asaba ko mu kwizihiza iminsi mikuru yo gusoza umwaka byakwitabwaho cyane buri wese akabigiramo uruhare..

Yagize ati:” Mu gihe twishima, buri wese akwiye guharanira umutekano we n’uwa mugenzi we, tuzishime uko bishobotse ariko kandi tunazirikana guha umutekano abandi kandi mu gihe hari aho umuntu aketse ko hari icyahungabanya umutekano azihutire kubimenyesha Polisi”.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe imikoranire myiza ya Polisi y’u Rwanda, abaturage n’izindi nzego Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa, yavuze ko Polisi y’u Rwanda ihora iri maso mu kazi kayo ko gucunga umutekano ndetse ikaba inifuza ko ubufatanye isanzwe ifitanye n’abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha bwakomeza kurushaho.

Yagize ati:” Ibirori kimwe n’ibindi bikorwa byose bisaba ko hafatwa ingamba zijyanye n’umutekano birimo kubungabunga umutekano w’abagenzi n’abandi bakoresha umuhanda n’ibindi”.

ACP Twahirwa yakomeje agira ati:” umutekano w’abaturarwanda ureba buri wese; ibikorwa by’umuntu ku giti cye ntibigomba kubangamira iby’abandi”.

Yavuze kandi ati:”Kwizihiza iminsi mikuru bikorwa mu buryo butandukanye,bitewe n’imyemerere ya buri muntu, bamwe bajya gusenga, abandi bakajya kubyina mu bitaramo n’indi myidagaduro, abandi bakayizihiriza mu ngo zabo. Ibi byose bigomba gukorwa ku buryo buri muntu atabangamira umuturanyi.”

Yavuze ko ubusinzi bw’umuntu bubangamira umutekano wa mugenzi we butemewe, anongeraho ko uzafatwa atwaye ikinyabiziga yasinze, cyangwa aha inzoga umwana utarageza ku myaka y’ubukure ndetse n’uzamujyana mu bitaramo bya ninjoro azahura n’ingaruka zikomeye.

Kamurinda Serge ushinzwe ibikorwa mu kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB),abafite gahunda zo gutegura ibitaramo bitandukanye gushaka ibyangombwa bibemerera kandi bakabyamamaza hakiri kare,kugirango birinde ko abazabyitabira bazajarajara babuze aho byabereye kuko nabyo bishobora guteza umutekano mucye.

-5161.jpg

Yavuze kandi ko abatanga serivisi nabo bagomba gushyiraho ingamba zo kwakira neza ababagana dore ko bashobora kuzaba benshi, yongeraho ko Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere giteganya kuzashyira ahagaragara raporo yerekana uko inzego zitandukanye zatanze serivisi muri iyi minsi mikuru.

2016-12-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Leta ya Uganda yiyemeje gushyira mu bikorwa ibyifuzo byose by’u Rwanda, birimo no kurekura Abanyarwanda bari bafungiye ahantu hatazwi

Leta ya Uganda yiyemeje gushyira mu bikorwa ibyifuzo byose by’u Rwanda, birimo no kurekura Abanyarwanda bari bafungiye ahantu hatazwi

Ubwanditsi 29 Jan 2022
Ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha burakomeje mu mashuri

Ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha burakomeje mu mashuri

Ubwanditsi 04 Mar 2016
Manchester City yiyongereye amahirwe yo kugera ku mukino wa nyumwa wa UEFA Champions League nyuma yo gutsinda PSG

Manchester City yiyongereye amahirwe yo kugera ku mukino wa nyumwa wa UEFA Champions League nyuma yo gutsinda PSG

Ubwanditsi 29 Apr 2021
‘Kudahuza kw’Ingabo za Afurika  nibyo bitera intambara’ Gen Nyamvumba

‘Kudahuza kw’Ingabo za Afurika nibyo bitera intambara’ Gen Nyamvumba

Ubwanditsi 02 Nov 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

AFCON 2019: Amavubi mu itsinda rimwe na Cote d’Ivoire na Guinea
IMIKINO

AFCON 2019: Amavubi mu itsinda rimwe na Cote d’Ivoire na Guinea

Ubwanditsi 13 Jan 2017
CHAN2016:Zambie itsinze bigoranye umuturanyi zimbabwe
IMIKINO

CHAN2016:Zambie itsinze bigoranye umuturanyi zimbabwe

Ubwanditsi 19 Jan 2016
Nyuma y’imvune yagiriye muri CHAN, Tuyisenge Jacques yavuze ko ubu ameze neza, ngo yiteguye gutanga umusanzu we mu ikipe ya APR FC.
Amakuru

Nyuma y’imvune yagiriye muri CHAN, Tuyisenge Jacques yavuze ko ubu ameze neza, ngo yiteguye gutanga umusanzu we mu ikipe ya APR FC.

Ubwanditsi 10 May 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru