• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

  • Rwanda Premier League yasinyanye na Banki ya Kigali amasezerano yo kwitirirwa shampiyona y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5 n’igice, afite agaciro k’arenga miliyari Eshatu z’amafaranga y’u Rwanda   |   24 Apr 2026

  • FERWAFA yafatiye ibihano abagaragayeho match-fixing’mu ikipe y’Amagaju FC n’uwa Gorilla wasutse ibitamenyekanye mu kibuga   |   24 Apr 2026

  • Perezida Paul Kagame yitabiriye itangizwa rya Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼAbagabo muri Volleyball, yatangiye APR VC yitwara neza   |   22 Apr 2026

  • APR VC irakina na Black Rhinos VC mu mukino wo gufungura ku mugaragaro Shampiyona Nyafurika, CAVB Men’s Club Championship 2026   |   22 Apr 2026

  • U Rwanda rwatsinze Reta Zunze Ubumwe za Amerika ku kinyuranyo k’inota rimwe muri ICC Women’s Challenge   |   21 Apr 2026

You are at :Home»IMIKINO»Cristiano Ronaldo yatwaye igihembo cy’umukinnyi w’umwaka wa 2016

Cristiano Ronaldo yatwaye igihembo cy’umukinnyi w’umwaka wa 2016

Ubwanditsi 10 Jan 2017 IMIKINO

Cristiano Ronaldo dos Santos Aveiro uzwi nka Cristiano Ronaldo umunya-Portugal ukinira Real Madrid yegukanye igihembo gihabwa umukinnyi wahize abandi mu kwitwara neza ku rwego rw’isi, igihembo gitangwa n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi (FIFA).

-5316.jpg

‘FIFA Best Player of the Year Award’ ni igihembo cyatanzwe mu birori byaberaga i Zurich mu Busuwisi aho FIFA ifite icyicaro, umuhango wari witabiriwe n’ibikomerezwa mu mupira w’amaguru ku isi barimo na Sir Alex Fagurson wahoze atoza Manchester United, Ronaldo Luís Nazário de Lima bita Igifaru ndetse n’abandi bagiye batandukanye bafite icyo bazwiho muri ruhago y’isi.

-5317.jpg

Cristiano Ronaldo

Cristiano Ronaldo ahawe iki gihembo bigendanye no kuba ikipe y’igihugu ya Portugal yarayifashije gutwara igikombe cy’u Burayi ndetse na Real Madrid abereye inkingi ya mwamba akayifasha gutwara igikombe cy’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi (UEFA Champions League 2016) ndetse n’irushanwa rihuza amakipe yitwaye neza ku migabane.

Uyu mugabo w’imyaka 31, atwaye iki gihembo ku nshuro ya kane (4) ahigitse Lionel Messi wa FC Barcelona na Argentine cyo kimwe na Antoine Griezman umufaransa ukinira Atletico Madrid.

Mu gihe ikipe ya Real Madrid yari ihafite abakinnyi n’umutoza ZineDine Zidane, ikipe ya FC Barcelone na Lionel Messi ntibari bahari kuko batanze impamvu bavuga ko bahugiye mu kwitegura Athletic Bilbao mu mukino w’igikombe cy’umwami bazakina kuwa Gatatu.

Atletico Nacional yahawe igihembo cyigenerwa umukinnyi, ikipe kandi undi wese wagaragaje ubworoherane mu mupira w’amaguru ku isi.Iyi kipe yo muri Colombia yahawe iki gihembo nyuma yaho yemeye ko igikombe yari gukinira na Chapecoense ku mukino wa Copa Sudamericana bakiyihereza kuko iyi kipe (Chapecoense) yagize insanganya abakinnyi n’abatoza bayo bagatikirira mu mpanuka y’indege ubwo bari bageze i Medelin bajya gukina.

Abafana b’ikipe ya Liverpool na Borussia Dortmund bahawe igihembo gihabwa abafana b’ikipe (Club) cyangwa abafana b’ikipe y’igihugu bigaragaje bafana mu buryo budasanzwe. Mohd Faiz Subri ukinira ikipe ya Penang muri shampiyona ya Malaysia niwe wahawe igihembo kiswe “FIFA Puskas Award”, igihembo gihabwa umukinnyi watsinze igitego cyiza kurusha abandi.

Silvia Neid umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Budage (Abakobwa) niwe wahembwe nk’umutoza w’umwaka wa 2016. Uyu yatangiye gutoza ikipe y’igihugu kuva mu 2005. Ku rundi ruhande, Claudio Ranieri umutoza wa Leicester City niwe wahawe iki gihembo mu cyiciro cy’abagabo. Mu mwaka wa 2016 nibwo Leicester City yatwaye igikombe cya shampiyona y’Abongereza nyuma y’imyaka 132 bategereje icyo bizabyara bityo bituma isi yose ivuga ko uyu mutoza adasanzwe.

-5318.jpg

Claudio Ranieri wafashije Leicester City kugira ijambo ku rwego rw’isi

Carli Lloyd umukobwa ukinira ikipe ya Houston Dash na Leta Zunze Ubumwe za Amerika niwe wahawe igihembo cy’umukinnyi mwiza nyuma yo kuba iki gihugu cyaranatwaye igikombeb cy’isi mu mpera za 2015, ikipe uyu mukobwa yari arimo.
Abakinnyi 11 bari mu ikipe y’isi:

Umuzamu: Manuel Neuer (FC Bayern Munich)

Ba myugariro: Dani Alves (Juventus), Sergio Ramos (Real Madrid), Gerard Pique (FC Barcelona), Marcelo (Real Madrid)

Bakina hagati: Andres Iniesta (FC Barcelona), Luka Modric (Real Madrid), Toni Kroos (Real Madrid)

Abashabika ibitego: Lionel Messi (FC Barcelona), Luis Suarez (FC Barcelona), Cristiano Ronaldo (Real Madrid)

-5319.jpg

Silvia Neid umudamu wahize abandi batoza baba ku mubumbe dutuye

-5320.jpg

Abafana ba Liverpool na Borussia Dortmund nibo bakora ikitwa ‘Gufana’ bya nyabyo

2017-01-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kiyovu SC  yanganyije na Marines ibura umwanya wa mbere

Kiyovu SC yanganyije na Marines ibura umwanya wa mbere

Ubwanditsi 17 Dec 2017
Ibihugu 6 byasezerewe mu gikombe cya Afurika 2022 birimo Algérie na Ghana, uko amakipe yakomeje muri 1/8 ndetse n’uko azahura

Ibihugu 6 byasezerewe mu gikombe cya Afurika 2022 birimo Algérie na Ghana, uko amakipe yakomeje muri 1/8 ndetse n’uko azahura

Ubwanditsi 21 Jan 2022
AS Kigali yitegura umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro yasinyishije abakinnyi babiri bashya, Musanze FC yatandukanye n’abakinnyi batatu

AS Kigali yitegura umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro yasinyishije abakinnyi babiri bashya, Musanze FC yatandukanye n’abakinnyi batatu

Ubwanditsi 24 Jun 2022
U Rwanda rukomeje kuba isangano ry’isi, binyuze mu marushanwa mpuzamahanga

U Rwanda rukomeje kuba isangano ry’isi, binyuze mu marushanwa mpuzamahanga

Ubwanditsi 10 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abanyapolitiki bifuza kuyobora bakazitirwa n’intege nke bafite
HIRYA NO HINO

Abanyapolitiki bifuza kuyobora bakazitirwa n’intege nke bafite

Ubwanditsi 10 Jan 2018
Umuhanzi w’umunya Afurika y’Epfo, Costa Titch wakunzwe cyane mu njyana y’Amapiano yitabye Imana aguye ku rubyiniro
Amakuru

Umuhanzi w’umunya Afurika y’Epfo, Costa Titch wakunzwe cyane mu njyana y’Amapiano yitabye Imana aguye ku rubyiniro

Ubwanditsi 12 Mar 2023
Burundi: Ntagitunguranye CNDD-FDD yihaye imyanya yose mu matora atarimo abo bari bahanganye
Amakuru

Burundi: Ntagitunguranye CNDD-FDD yihaye imyanya yose mu matora atarimo abo bari bahanganye

Ubwanditsi 12 Jun 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru