• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Polisi y’u Rwanda yaburijemo ubujura bw’ikoranabuhanga bw’amadolari ibihumbi 700

Polisi y’u Rwanda yaburijemo ubujura bw’ikoranabuhanga bw’amadolari ibihumbi 700

Editorial 23 Jan 2017 Mu Mahanga

Umwaka ushize, agatsiko k’abajura kagizwe n’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bateguye umugambi wo kwiba amafaranga bakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga mu bayavana muri banki yo mu gihugu angana n’amadorali y’amerika ibihumbi 700. Aya mafaranga yagombaga kuvanwa kuri konti y’ibigo bya leta bitanu yari muri iyo banki maze akoherezwa ku yindi konti iri mu kindi gihugu.

Kugira ngo bagere ku mugambi wabo, aba banyabyaha bakoze amasezerano y’amahimbano bagiranye n’ibyo bigo bashaka kwiba ayo mafaranga ndetse bagerageza n’uburyo bwo gukoresha imibare y’ibanga kugirango bohereze ayo mafaranga kuri konti zabo.

Umugambi wabo waje kuburizwamo n’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga; umunsi umwe mbere y’uko ubwo bujura bukorwa n’umwe muri bo wari ku mugabane w’i Burayi.

Abantu babiri barimo umwe wari umukozi muri banki yari kuberamo ubwo bujura barafashwe.

Umuyobozi w’agateganyo w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubugenzacyaha Assistant Commissioner of Police (ACP) Morris Muligo yavuze ko bamenye uko abo bajura barimo gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga mu kwiba ayo mafaranga kandi bari ku mugabane w’I Burayi.

Imibare ya Polisi y’u Rwanda yerekana ko ibyaha by’ikoranabuhanga bigize 0,36 ku ijana y’ibyaha byakozwe umwaka ushize nk’uko ACP Muligo yabitangaje.

Muri rusange ibyaha byagabanyutseho 12 ku ijana umwaka ushize ugereranyije n’uwari wawubanjirije.

Ibyaha byaje ku isonga bikaba ari ibiyobyabwenge cyane cyane urumogi, ubujura buciye icyuho, ubwicanyi, gufata abagore n’abakobwa ku ngufu; aho bigize byose hamwe 53 ku ijana y’ibyaha byose byakozwe umwaka ushize.

Ibyaha by’ikoranabuhanga bigizwe n’ibikorerwa mu butumwa bw’umuntu ku giti cye buba muri muri mudasobwa cyangwa kuri interineti, aho aba bajura baryifashisha bakiba amafaranga n’ibindi.

ACP Muligo yakomeje agira ati:” hariho ikigo kirimo ibikoresho byifashishwa mu gusuzuma ibijyanye no gushakisha ibimenyetso by’ibyaha bitandukanye by’ikoranabuhanga n’ibindi. Gukumira no kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga ni bimwe mu by’ingenzi Polisi y’u Rwanda yiyemeje bikaba bifasha mu mu gutahura abo banyabyaha”.

ACP Muligo yakomeje avuga ko Leta y’u Rwanda ifasha cyane mu gutuma ubu buryo bwa Polisi bwo kwifashisha ikoranabuhanga mu gutahura no kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga bitanga umusaruro. Polisi y’u Rwanda kandi itanga amahugurwa atandukanye ku bakozi bayo atuma bagira ubumenyi mu kurwanya ibi byaha ndetse igatanga n’ibikoresho bigezweho bituma habaho kumenya uko ibi byaha birwanywa”.

ACP Muligo yavuze kandi ko kuba harashyizweho ikigo cyo mu karere cyo kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga ndetse gikorana n’ibindi bigo byo ku rwego rw’isi biri i Lyon mu Bufaransa hamwe n’ikigo cya Polisi mpuzamahanga muri Singapore; bizafasha mu guteza imbere imikorere myiza y’isuzumiro ry’ubumenyi bw’ikoranabuhanga ry’igihugu ndetse bikanafasha mu bufatanye n’imikoranire myiza mu kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga.

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibyaha bijyanye n’ubukungu (FIU) rikorera muri Banki nkuru y’u Rwanda naryo rifite akamaro kanini mu kwegeranya amakuru no kuyakorera isesengura ku bijyanye no kurwanya ko habaho ukohererezanya amafaranga mu buryo butanyuze mu mucyo; hifashishijwe ikoranabuhanga cyangwa se gutera inkunga y’amafaranga ibikorwa by’iterabwoba.

Iri shami ryaburijemo iyoherezwa ry’aya mafaranga binyuze mu mabanki mu buryo budasobanutse; ku buryo mu mwaka w’2012 haburijwemo amadorali ibihumbi 210, muri 2014 ni amadorali ibihumbi 160 , mu gihe amabanki 22 yo yakorewe igenzura hagamijwe kuburizamo ibikorwa byavuzwe hejuru.

-5467.jpg

Hashyizweho kandi abakozi bashinzwe kugenzura no gukumira ko habaho ikoreshwa nabi ry’ayo mafaranga mu buryo bwavuzwe hejuru muri banki 16 yo mu gihugu .

Hifashishijwe itumanaho rya Polisi mpuzamahanga I-24/7, riri mu bihugu byo ku isi 190 , Polisi y’u Rwanda yafashe imodoka 40 zibwe mu bindi bihugu, abacuruza ibiyobyabwenge bava mu bihugu bajya ahandi, ndetse n’abakekwaho ubucuruzi bw’abantu.

2017-01-23
Editorial

IZINDI NKURU

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo Ikennye itunze Cobalt nyinshi ku Isi: Ubundi izira iki?

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo Ikennye itunze Cobalt nyinshi ku Isi: Ubundi izira iki?

Editorial 03 Aug 2025
Umusifuzi w’umunyarwandakazi Mukansanga Salima yabaye umugore wa mbere uyoboye imikino y’abagabo mu gikombe cya Afurika

Umusifuzi w’umunyarwandakazi Mukansanga Salima yabaye umugore wa mbere uyoboye imikino y’abagabo mu gikombe cya Afurika

Editorial 19 Jan 2022
Ese inama ya Luanda iteganyijwe tariki 06 Nyakanga 2022 yaba igiye kuvana ku izima Perezida Félix Tshisekedi wa Kongo, utumva cyangwa wirengagiza imvano y’ibibazo by’igihugu cye?

Ese inama ya Luanda iteganyijwe tariki 06 Nyakanga 2022 yaba igiye kuvana ku izima Perezida Félix Tshisekedi wa Kongo, utumva cyangwa wirengagiza imvano y’ibibazo by’igihugu cye?

Editorial 05 Jul 2022
Vision 2020,irasiga abanya Bugesera bose bakoresha amazi meza.

Vision 2020,irasiga abanya Bugesera bose bakoresha amazi meza.

Editorial 03 Feb 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ntawe ukwiriye kuziza Umunyarwanda icyo aricyo cyangwa icyo yemera – Kagame
Mu Mahanga

Ntawe ukwiriye kuziza Umunyarwanda icyo aricyo cyangwa icyo yemera – Kagame

Editorial 09 Feb 2017
Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana  yagandutse
ITOHOZA

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

Editorial 21 Feb 2017
Uganda: Abantu 45 barimo Abanyarwanda 36 bashinjwa iterabwoba bagumijwe muri gereza
ITOHOZA

Uganda: Abantu 45 barimo Abanyarwanda 36 bashinjwa iterabwoba bagumijwe muri gereza

Editorial 23 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru