• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Kayonza: Umugabo afunzwe akurikiranyweho gutera abandi ubwoba ko azabica

Kayonza: Umugabo afunzwe akurikiranyweho gutera abandi ubwoba ko azabica

Ubwanditsi 10 Feb 2017 Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kayonza, Intara y’Uburengerazuba, yataye muri yombi umugabo witwa Mbonimpa Jacques w’imyaka 30, akurikiranyweho icyaha cyo gutera ubwoba bagenzi be ko azabica, ngo kuko bari inyuma y’iyirukanwa rye mu kazi yakoraga.

Uyu Mbonimpa yirukanywe mu ruganda yakoragamo rutunganya Soya muri Kayonza kubera imyitwarire ye mibi, yishyiramo bagenzi be 4 ngo nibo bamugambaniye, atangira kubatera ubwoba ko azabica. Abo bagenzi be bagize ubwoba, bahita bajya kwishinganisha kuri Polisi.

Mu gutangira iperereza, Polisi yagiye kureba Mbonimpa ngo bamubaze niba koko atera ubwoba aba bagenzi be.

Nk’uko umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kayonza Chief Inspector of Police (CIP) John Nsanzimana abitangaza, ngo abapolisi bageze iwe yanze kugira icyo avugana nabo, ahubwo yikingirana mu nzu.

Avuga uko byagenze, CIP Nsanzimana yavuze ati:”Ubwo abapolisi bari iwe bategereje ko asohoka cyangwa akemera kuvugana nabo, yarakinguye ashaka kwiruka baramufata, atangira gutera amahane ashaka kubakubita no kubakomeretsa, ariko byamubereye imfabusa kuko umugambi we bawuburijemo, baramufata, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Mukarange.”

Yongeyeho ati:”Icy’igenzi ni uko twakijije ubuzima bw’aba bagenzi be yateraga ubwoba ko azica mbere y’uko iki cyaha kiba. Aba bagenzi be batekereje neza kubimenyesha Polisi kugirango ibatabare kandi turabibashimira. Turasaba n’abandi baturage ko igihe hari ubatera ubwoba babitumenyesha tukabatabara, bityo bazaba bagize uruhare mu kwicungira umutekano.”

CIP Nsanzimana yavuze ko icyaha Mbonimpa yakoze gihanwa n’ingingo ya 170 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, aho icyaha kimuhamye yahanishwa igifungo kuva ku mezi 2 ariko ntarenge 6, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000), kugeza kuri miliyoni imwe(1.000.000) ,cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

RNP

2017-02-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umunyarwanda yarasiwe muri Uganda

Umunyarwanda yarasiwe muri Uganda

Ubwanditsi 16 Apr 2019
Valery Zihalirwa, umwe mu bari inyuma y’umugambi wo kurimbura Abatutsi muri Kongo ni muntu ki?

Valery Zihalirwa, umwe mu bari inyuma y’umugambi wo kurimbura Abatutsi muri Kongo ni muntu ki?

Ubwanditsi 02 Aug 2022
Muri Kenya abayobozi b’Imbuga nkoranyambaga baraburirwa kwirengera ingaruka z’inyandiko zibiba urwango mu gihe cy’Amatora

Muri Kenya abayobozi b’Imbuga nkoranyambaga baraburirwa kwirengera ingaruka z’inyandiko zibiba urwango mu gihe cy’Amatora

Ubwanditsi 25 Oct 2017
Abagabo babiri bo muri Uganda bashinjwa kubangamira umudendezo w’ u Rwanda

Abagabo babiri bo muri Uganda bashinjwa kubangamira umudendezo w’ u Rwanda

Ubwanditsi 02 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutse kuri 7.7% mu gihembwe cya gatatu cya 2018
UBUKUNGU

Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutse kuri 7.7% mu gihembwe cya gatatu cya 2018

Ubwanditsi 13 Dec 2018
Umuhanzi Yves Kana Trezzor yashyize hanze imwe mu ndirimbo izagaragara k’umuzingo w’indirimbo zizagaruka ku rukundo rwe n’umugore we baherutse kubana.
Amakuru

Umuhanzi Yves Kana Trezzor yashyize hanze imwe mu ndirimbo izagaragara k’umuzingo w’indirimbo zizagaruka ku rukundo rwe n’umugore we baherutse kubana.

Ubwanditsi 19 May 2021
Ubugome buragwira : Umutetsi w’ishuri yararakaye ashyira uburozi  mu isosi y’abanyeshuri: 60 bakaba bameze nabi cyane
Mu Rwanda

Ubugome buragwira : Umutetsi w’ishuri yararakaye ashyira uburozi mu isosi y’abanyeshuri: 60 bakaba bameze nabi cyane

Ubwanditsi 17 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru