• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Umunyamakuru John Ndabarasa watabarijwe ko yaburiwe irengero yibereye i Kigali!

Umunyamakuru John Ndabarasa watabarijwe ko yaburiwe irengero yibereye i Kigali!

Ubwanditsi 06 Mar 2017 ITOHOZA

Umunyamakuru akaba yari n’umuyobozi wa Sana radio, Jean Marie Vianney Ndabarasa (bita John) wari umaze igihe kinini atagaragara ubu ari muri Kigali aho ari mu buzima busanzwe ndetse akaba yiteguye gukomeza akazi k’itangazamakuru n’ubuhanzi yakoraga mbere nyuma y’uko yari yakikuyeho.

Kuri uyu wa mbere, Ndabarasa yatangarije Umuryango dukesha iyi nkuru ko nyuma yaho abavandimwe be bahungiye igihugu kubera ibyaha bitandukanye, nawe yagize ubwoba bigatuma atoroka igihugu aciye mu nzira zitemewe n’amategeko nk’uko abivuga.

Yagize ati: “Mu kwezi kwa munani umwaka ushize, nyuma y’aho bamwe mu bavandimwe banjye bakoze ibyaha bituma batoroka igihugu ndetse abandi bagafungwa, nagize ubwoba nkeka ko nanjye bishobora kumviramo gukurikiranwa n’ubutabera. Ibi byatumye mfata icyemezo ntoroka igihugu.”

-6030.jpg

John Ndabarasa

Akomeza agira ati: “Maze kugera mu gihugu cyo muri aka karere ntifuza gutangaza, nashakishije uko najya mu nkambi z’impunzi kuko aribwo buryo numvaga bwampesha uburenganzira ndetse n’ibyangombwa byo kujya gusanga abavandimwe banjye mu mahanga ariko izo nzira ntizampiriye. Naje guhamagarwa n’inshuti ndetse na bamwe mu bavandimwe bo mu Rwanda bangira inama yo gutaha kuko atari jye wakoze ibyaha, kandi ko ntacyo nshinjwa, ari nabyo byatumye mfata icyemezo cyo gutaha.”

Ndabarasa uvuga ko amaze iminsi micye mu Rwanda (ibyumweru bitatu). Akaba avuga ko agiye gusubukura gahunda z’ubuzima, akanavuga ko iminsi yamaze mu gihirahiro yamwigishije byinshi azaheraho mu buzima bushya.

Yabajijwe niba nta bwoba afite avuga ko ntabwo kuko kugeza ubu nta muntu n’umwe umukurikirana kandi n’iyo haba hari inzego zashaka kumukurikirana no kugira ibindi zimubaza yiteguye kuba yabisubiza.

Yagize ati:” mfite umutekano, nta muntu n’umwe unkurikirana cyangwa ngo antoteza, niteguye kandi kuba nakwitaba urwego rwose rwampamagara yenda rushingiye kuri aya makuru”.

Amakuru yo kubura kwa Ndabarasa yamenyekanye mu kwa Munani umwaka ushize. Icyo gihe Polisi yatangaje ko nta muntu wigeze ayigezaho ikibazo ko haba hari umuntu wabuze.

Icyo gihe kandi Urwego Rwigenzura rw’Abanyamakuru (RMC) rwatangaje ko rwakoreye raporo Urwego rwa Polisi rushinzwe kugenza ibyaha ngo rube rwafasha kumenya aho Ndabarasa byavugwaga ko abo bakorana nawe batamuherukaga yaba yararengeye.

Ndabarasa ni muramu wa Lt Joel Mutabazi wakatiwe n’Urukiko rwa Gisilikali gufungwa burundu nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kugambanira igihugu no kugirira nabi Umukuru w’Igihugu.

Mushiki we (umugore wa Lt Joel Mutabazi), we yamaze guhunga igihugu ubu ari muri Finland ari naho Ndabarasa yashakaga kugerageza guhungira ngo amusangeyo.

Ndabarasa atangaza ko afite umuryango mu gihugu kandi ubayeho nta kibazo harimo na mama we.

-6029.jpg

Umunyamakuru John Ndabarasa

Ndabarasa w’imyaka 34, yakoze igihe kinini kuri Sana Radiyo. Uretse itangazamakuru akaba ari n’umuhanzi usanzwe aririrmba mu bukwe ndetse wagiye anasohora indirimbo zirimo Rwanda Nziza ndetse n’iyitwa Ntituzabibagirwa yaririmbye yihanganisha abarokotse jenoside yakorewe abatutsi.

Source: umuryango.com

2017-03-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Isaha y’Abahanga irerekana ko hasigaye Iminota 2,30 ngo Isi ihinduke Umuyonga

Isaha y’Abahanga irerekana ko hasigaye Iminota 2,30 ngo Isi ihinduke Umuyonga

Ubwanditsi 27 Jan 2017
Jonathan Musonera  yatetse umutwe abeshya ko  yatumwe n’ umuryango  Col. Karegeya?

Jonathan Musonera yatetse umutwe abeshya ko yatumwe n’ umuryango Col. Karegeya?

Ubwanditsi 02 Jan 2017
Leta ya Uganda  yatangiye gukoresha abatifuriza u Rwanda ineza

Leta ya Uganda  yatangiye gukoresha abatifuriza u Rwanda ineza

Ubwanditsi 17 Nov 2017
Ubuhamya bwa Harerimana waje kwisanga mu ngabo za Kayumba Nyamwasa

Ubuhamya bwa Harerimana waje kwisanga mu ngabo za Kayumba Nyamwasa

Ubwanditsi 13 Sep 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yashimye uruhare rwa NBA mu guteza imbere impano z’Abanyafurika
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yashimye uruhare rwa NBA mu guteza imbere impano z’Abanyafurika

Ubwanditsi 24 Sep 2018
Ikibazo cy’Urupfu rwa Padiri Nambaje umutwaro wikorewe na Thomas Nahimana
ITOHOZA

Ikibazo cy’Urupfu rwa Padiri Nambaje umutwaro wikorewe na Thomas Nahimana

Ubwanditsi 09 Feb 2017
Inzego z’ubutabera mu Bufaransa zatangiye gukora iperereza kuri Ruharwa Lt Col Nzapfakumunsi wishe Abatutsi I Nyange
Amakuru

Inzego z’ubutabera mu Bufaransa zatangiye gukora iperereza kuri Ruharwa Lt Col Nzapfakumunsi wishe Abatutsi I Nyange

Ubwanditsi 25 Jan 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru