• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Amayeri yo gutunda ibiyobyabwenge akomeje gutegurwa: I Nyabihu umumotari yafatanwe blue sky azambariyeho

Amayeri yo gutunda ibiyobyabwenge akomeje gutegurwa: I Nyabihu umumotari yafatanwe blue sky azambariyeho

Ubwanditsi 12 Mar 2017 Mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyabihu, ku itariki ya 10 Werurwe ahagana saa yine z’amanywa, yafashe umumotari witwa Nturanyenabo Jean Bosco w’imyaka 25 ahetse mu mugongo we amapaki 360 y’inzoga itemewe ya blue sky. Ubu afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Mukamira. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’u Burengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yagize ati:”

“uyu mumotari yari avuye mu karere ka Rubavu yerekeza mu karere ka Musanze, ageze mu karere ka Nyabihu niho yafatiwe na Polisi ihakorera nyuma, y’uko umuturage ahaye Polisi amakuru ko hari umumotari uhetse blue sky mu mugongo we ndetse yarengejeho umwambaro we w’akazi” .

CIP Kanamugire yakomeje avuga ko Polisi ikimara kumuhagarika yasanze uyu mumotari koko ahetse izo blue sky mu mugongo we ameze nk’uhetse umwana w’uruhinja, yarengejeho imyenda isanzwe ye ndetse inyuma ashyiraho umwambaro w’akazi ko gutwara moto.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’I Burengerazuba yavuze ko muri ako gace nanone mu cyumweru gishize hari harafatiwe umugabo wari mu modoka afite amapaki 600 y’iyo nzoga ya Blue sky itemewe nyuma y’uko umuturage amutungiye agatoki Polisi.

CIP Kanamugire yakomeje avuga ko atari ubwa mbere abacuruzi n’abatunda ibiyobyabwenge cyane cyane urumogi bafatwa bakoresheje amayeri anyuranye. Yagize ati: hari ababizengurutsa umubiri wabo bakabyambariraho imyenda, hari ababiheka mu mugongo bakarenzaho imyenda ukagira ngo ni abana bahetse, hari n’uwo twafashe abitwaye mu cyansi cy’amata, hari umugore twafashe mu kwezi kwa mbere arutwaye mu gihaza yarupfunyitsemo imbere neza, undi nawe twamufashe arutwaye mu mapine y’igare”.

Yakomeje avuga ko hani n’abafatwa babitwaye mu nkweto, mu ngofero ndetse n’abakoresha abana bato mu kubitwara.

CIP Kanamugire yagize ati:” amayeri yose bakoresha turayazi kandi twiteguye kubafata no kubashyikiriza inzego zibishinzwe kugira ngo amategeko akurikizwe.

Yibukije ko ingaruka mbi z’ibiyobyabwenge ari nyinshi kuko zitera ababikoresha gukora ibyaha bitandukanye nk’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ubujura, gukubita no gukomeretsa n’ibindi.

Yasabye abantu kubyirinda no kugira uruhare mu kubirwanya cyane cyane batanga amakuru atuma hafatwa ababitunda n’ababikoresha. Yakomeje ashima uruhare rw’abaturage mu kubirwanya agira ati:”ubu abaturage bazi neza kandi basobanukiwe ibyiza by’ubufatanye n’imikoranire myiza hagati ya Polisi y’u Rwanda, izindi nzego n’abaturage mu kurwanya no gukumira ibyaha. Turabashima cyane kandi turifuza ko iyi mikoranire yakomeza kurushaho”.

-6078.jpg

Gukoresha ibiyobyabwenge bihanwa n’ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda aho igira iti:” Umuntu wese unywa, witera, uhumeka, wisiga cyangwa ukoresha ubundi buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000). Umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

2017-03-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Polisi muri Burera yafashe imodoka ebyiri zipakiye inzoga zitemewe mu Rwanda

Polisi muri Burera yafashe imodoka ebyiri zipakiye inzoga zitemewe mu Rwanda

Ubwanditsi 31 Oct 2017
Icyamamare mu ndirimbo zihimbaza Imana Rose Muhando yatumiwe mu Gitaramo i Kigali amaso yaheze mukirere uyu musi nuwa 3 bakimutegereje

Icyamamare mu ndirimbo zihimbaza Imana Rose Muhando yatumiwe mu Gitaramo i Kigali amaso yaheze mukirere uyu musi nuwa 3 bakimutegereje

Ubwanditsi 01 Sep 2017
Rutsiro : Umuryango wa Nyirashuri ubabajwe n’amasambu wahugujwe hirengagijwe amategeko

Rutsiro : Umuryango wa Nyirashuri ubabajwe n’amasambu wahugujwe hirengagijwe amategeko

Ubwanditsi 14 Oct 2018
Icyizere cy’uko Jenoside itazongera kubaho mu Rwanda, nticyivuze ko abayigizemo uruhare cyangwa ababashyigikiye, baretse umugambi wo kurimbura u Rwanda

Icyizere cy’uko Jenoside itazongera kubaho mu Rwanda, nticyivuze ko abayigizemo uruhare cyangwa ababashyigikiye, baretse umugambi wo kurimbura u Rwanda

Ubwanditsi 07 Apr 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gutsinda urugamba rwo kwibohora bisaba kwima amatwi ba mpatsibihugu
Amakuru

Gutsinda urugamba rwo kwibohora bisaba kwima amatwi ba mpatsibihugu

Ubwanditsi 26 Oct 2024
Indorerezi zirenga 1800 ziri gukurikirana itora rya Perezida wa Repubulika
Mu Rwanda

Indorerezi zirenga 1800 ziri gukurikirana itora rya Perezida wa Repubulika

Ubwanditsi 04 Aug 2017
Gen Emmy Ruvusha niwe muyobozi mushya w’ingabo za RDF ziri muri Mozambique
Amakuru

Gen Emmy Ruvusha niwe muyobozi mushya w’ingabo za RDF ziri muri Mozambique

Ubwanditsi 21 Aug 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru