• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Imyaka 20 y’ubutegetsi bwa CNDD FDD yoretse u Burundi mu manga ikomeye   |   06 Jun 2025

  • Ibyo Urubyiruko Rugomba Kumenya kuri Ingabire Victoire   |   04 Jun 2025

  • Ibihugu Umunani byo ku migabane itandukanye, bigiye guhurira mu Rwanda mu irushanwa ryo Kwibuka ku ncuro ya 31 Genocide yakorewe Abatutsi 1994   |   03 Jun 2025

  • Minisitiri Bizimana yakurugutuye Gustave Mbonyumutwa washakaga “kugira abatagatifu” abajenosideri barimo se Shingiro Mbonyumutwa na Ngirumpatse   |   03 Jun 2025

  • Amavubi yatangiye umwiherero muri Algeria, Manishimwe Djabel yangiwe kwinjira mu gihugu , Rafael York ntiyatanze impamvu yo kutitabira umwihero   |   02 Jun 2025

  • Niyigena Clément wa APR FC n’uwahoze ari umutoza we Darko Novic mu begukanye ibikombe by’abahize abandi muri Rwanda Premier League 2024-2025   |   31 May 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Muri DRC hashyizweho undi Minisitiri w’Intebe utemewe na Opozisiyo yakabaye ahagarariye

Muri DRC hashyizweho undi Minisitiri w’Intebe utemewe na Opozisiyo yakabaye ahagarariye

Editorial 14 Apr 2017 Mu Rwanda

Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) baherutse kubona Minisitiri w’intebe mushya ariko uko bimeze n’uko uwo mugabo atazagira icyo amarira opozisiyo cyangwa ngo akimarire Perezida Joseph Kabila wamushyizeho.

Bruno Tshibala, wagizwe minisitiri w’intebe tariki zirindwi uku kwezi, ni umuntu wubatse izina cyane muri opozisiyo ya DRC ariko ubu akaba nta shyaka abarizwamo kuko UDPS yari abereye umuyoboke n’umuyobozi, mu kwezi gushize yamwirukanye muri iryo shyaka ryatangijwe na Etienne Tshisekedi witabye Imana muri Gashyantare uyu mwaka.

Ishyirwaho rya Bruno Tshibandi, wabaye umuyoboke w’igihe kirerekire w’ishyaka rikomeye kurusha ayandi muri opozisiyo ya DRC, Union for Democracy and Social Progress (UDPS), rigomba kutazatanga umusaruro nk’uko byagendekeye uwo asimbuye kuri uwo mwanya, Samy Ntita Badibanga, avanyweho atawumazeho n’amezi atandatu !

-6305.jpg

Bruno Tshibandi

Kuva muri Mata 2012 Minisitiri w’intebe muri DRC yari Augustine Matata Ponyo ukomoka mu ishyaka rimwe na Perezida Kabila, Peolples Party for Reconstruction and Democracy (PPRD). Kuva hagati mu mwaka ushize byari bimaze kugaragara yuko amatora yo gusimbura Kabila ku mwanya wa Perezida adashobora kuzakorwa kubera impamvu zari zatanzwe na komisiyo y’igihugu y’amatora (CENI) yuko nta mafaranga y’amatora ahari kandi na lisiti y’itora ikaba yari ikiri kure cyane yo kunozwa ! CENI yaje gutangaza ku mugaragaro yuko, kubera izo mpamvu ebyiri, amatora muri DRC atari gushoboka mbere ya Nyakanga 2018.

Iryo tangazo rya CENI ryo kwimura igihe cy’amatora ryaje rikurikira irindi ry’urukiko rwitegeko nshinga ryavugaga yuko Perezida wa Repubulika uriho adashobora kurekura ubutegetsi mu gihe hataratorwa undi wo kumusimbura! Ayo matangazo y’izo nzego zombi uyashyize hamwe byari bisobanuye yuko Kabila atari kuva ku butegetsi tariki 16 Ukuboza 2018, nk’uko byari biteganyijwe mu itegeko nshinga.

Amashyaka akomeye muri Opozisiyo ibyo by’impamvu ya Perezida atashobora gukorwa yo ntabwo yabikozwaga ahubwo mu ntangiriro za Nzeri 2016 ahamagaza imyigaragambyo yo guhera tariki 19 z’uko kwezi ikazarangira kuri ya tariki hagombaga kuboneka uwasimbura Kabila ku butegetsi, nyuma yo kurangiza manda ze ebyiri zemewe n’itegeko nshinga.

Kuko imyigaragambyo muri DRC biba bivuze ubwicanyi, ubusahuzi, kwangiza imitungo n’ubundi bugizi bwa nabi, Edem Kodjo washyizweho n’umuryango w’ubumwe bwa Afurika (AU) muri Mata 2016 nk’umuhuza yakoze ibyo yabashije byose ngo icyo kibazo kibonerwe igisubizo.

Kodjo, wigeze kuba Minisitiri w’intebe wa Togo n’umunyamabanga mukuru w’icyasimbuye AU (OAU), yakomeje gukoresha inama nyinshi z’imishyikirano hagati y’ubutegetsi n’abatavuga rumwe nabwo, baza gusinya amasezerano yemeza kwigizayo itariki y’amatora no gushyiraho guverinoma y’inzibacyuho. Byemeranywa yuko Kabila yagumana umwanya wa Perezida naho Augustine Matata Ponyo akava ku mwanya wa Minisitiri w’intebe, ugafatwa n’umuntu wo muri Opozisiyo. Matata Ponyo akomoka mu ishyaka Peoples Party for Reconstruction and Democracy (PPRD) rya Joseph Kabila.

Itariki y’amatora yashyizwe muri Mata 2018 naho Minisitiri w’Intebe w’iyo guverinoma y’inzibacyuho agirwa Samy Badibanga wo mu ishyaka Union for Democracy and Social Progress (UDPS) . Madibanga yari umuyoboke w’imena muri UDPS ariko aza kugirwa Minisitiri w’intebe afitanye ibibazo n’iryo shyaka rye ryamushinjaga kurema udutsiko mu nteko nshingamategeko !

Iyo mishyikirano y’ubuhuza bwa Edem Kodjo ntabwo yigeze yitabirwa n’amashyaka akomeye muri politike za DRC, yibumbiye muri Rassemblement, nk’uko iryo huriro ryananze no kwemera imyanzuro yayivuyemo. Ayo mashyaka, anarimo UDPS, yashinjaga Kodjo yuko abogamiye ku butegetsi bwa Kabila ataratangira n’ako kazi k’ubuhuza !

Ibya Kodjo binaniranye ako kazi k’ubuhuza kafashwe n’inama y’abasenyeri muri Congo (CENCO). Ubwo buhuza bwatangiye tariki ya 8 Ukuboza 2016, tariki 31 z’uko kwezi ubutegetsi na Opozisiyo bageze ku myanzuro yatumye imvururu zitongera kuvuka !

Hemeranyijwe yuko Kabila agomba kuba yavuye ku butegetsi mu mpera za 2017, kandi atazashyiramo kandidatire mu matora ataha ya Perezida. Hanemeranywa yuko hazashyirwaho undi Minisitiri w’intebe watanzwe n’amashyaka yibumbiye muri Rassemblement.

Umwaka rero wa 2017 watangiye abaturage ba DRC biruhukije yuko ibintu bitangiye inzira yo kujya mu buryo, ariko uko iminsi yakomeje kugenda yicuma ni nako icyizere cyagiye kigabanuka. Umuhuza, CENCO, yabwiraga Opozisiyo iti mushyikirize Perezida Kabila izina rya minisitiri w’intebe, bati twararitwaye ariko araryanga !

Ikibazo cyari icy’uko Rassemblement yakomezaga gushyikiriza Perezida Kabila izina ry’umuhungu wa Tshisekedi (Felix Tshisekedi) nk’umuntu ugomba kuba Minisitiri w’intebe ariko Kabila we agashaka yuko bakohereza amazina y’abantu batatu akihitiramo umwe !

Nyuma y’urupfu rwa Etienne Tshisekedi habayeho igisa nko kurwanira ubutegetsi mu ishyaka rye rya UDPS kimwe no muri ya mpuzamashyaka akomeye muri Opozisiyo, Rassemblement. Umusaza Etienne yari akuriye UDPS akanakurira Rassemblement.

-6306.jpg

Felix Tshisekedi

Umuhungu we, Felix, yasimbujwe se ku buyobozi bwa UDPS ariko bamwe nka Bruno Tshibala bakabyamagana, bavuga yuko umutwe wa politike utagomba kuba akarima ka famiye. Hari n’abandi bo muri Opozisiyo nka Vital Kamerhe, ukuriye ishyaka Union for the Congolese Nation, bifuzaga uwo mwanya wa Minisitiri w’intebe. N’igihe Samy Badibanga yagirwaga Minisitiri w’intebe, Kamerhe yari yahatanye cyane ngo abe ariwe wegukana uwo mwanya. Tshibala rero kimwe na Badibanga agiye kuba Minisitiri w’Intebe mu izina rya Opozisiyo itamwemera !

-6304.jpg

Minisitiri w’intebe mushya Bruno Tshibala

Casmiry Kayumba

2017-04-14
Editorial

IZINDI NKURU

Nyampinga wa Zambia Louisa Chingangu Yambuwe Ikamba n’abategura iryo rushanwa

Nyampinga wa Zambia Louisa Chingangu Yambuwe Ikamba n’abategura iryo rushanwa

Editorial 16 May 2017
Komite Nyobozi ya FERWAFA yemeje ko shampiyona y’ikiciro cya Kabiri mu bagabo 2021-2022 izakinwa mu matsinda abiri aho kuba ane

Komite Nyobozi ya FERWAFA yemeje ko shampiyona y’ikiciro cya Kabiri mu bagabo 2021-2022 izakinwa mu matsinda abiri aho kuba ane

Editorial 23 Oct 2021
Mu mikino ya gicuti, APR FC yatsinze Kiyovu sc4-2, Mukura VS itsinda Rayon Sports igitego kimwe ku busa

Mu mikino ya gicuti, APR FC yatsinze Kiyovu sc4-2, Mukura VS itsinda Rayon Sports igitego kimwe ku busa

Editorial 09 Oct 2021
Umukino wa Rutsiro na Rayon Sports wasubitswe ndetse n’imikino yose ya shampiyona y’amakipe ahatanira kutajya mu kiciro cya kabiri irasubikwa.

Umukino wa Rutsiro na Rayon Sports wasubitswe ndetse n’imikino yose ya shampiyona y’amakipe ahatanira kutajya mu kiciro cya kabiri irasubikwa.

Editorial 19 Jun 2021

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru