• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Itangazamakuru si inzira yo gushakiramo amaronko binyuze mu gukora ibyaha, ubutabera bugomba gukora akazi kabwo   |   11 May 2026

  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Paul Gitwaza muri Zion Temple yeretse umuryango bamwe mubakozi b’Imana bamufashaga

Paul Gitwaza muri Zion Temple yeretse umuryango bamwe mubakozi b’Imana bamufashaga

Ubwanditsi 08 May 2017 Mu Rwanda

Intumwa y’Imana Gitwaza, yirukanye aba Bishop batatu n’umupasiteri umwe mu itorero ayoboye rya Zion Temple aho abashinja kugumuka, yanahaye kandi uburenganzira abashaka kubakurikire aho bagiye. Yabaturiyeho Umugisha w’Imana.

Intumwa y’Imana Dr Paul Gitwaza, yatangaje ku mugaragaro ko bamwe mu bakozi b’Imana bamufashaga mu murimo mu itorero rya Zion Temple aho riri hose ku Isi batakiri kumwe nawe, ko nta burenganzira na bucye bwo kongera kubwiriza mu nsengero za Zion Temple aho ziri hose.

Intumwa y’Imana Paul Gitwaza, avuga ko aba bakozi b’Imana birukanywe muri Zion Temple bagumutse mu itorero bakajya kwifatanya n’abandi ashinja kuba baratwaye itorero n’ibikoresho.

Abirukanywe nkuko Intumwa y’Imana Paul Gitwaza abivuga ni; Bishop Bienvenue Kukimunu, Bishop Claude Okitembo Djessa, Bishop Richard Muya, Bishop Dieudone Vuningoma na Pasiteri Kamanzi Patrick. Aba bose ngo ntabwo bakibarizwa mu muryango wa Zion Temple.

Intumwa y’Imana Gitwaza agira kandi ati:” Gusa, imirimo bazakora yose, ibyo bifuza kuzageraho bazabikore, ndabasabira amahirwe y’Imana, Imirimo yose bazakora Imana izabayobore bazajyane abantu mu ijuru ariko mu muryango Zion Temple ku Isi barahagaze.”

Gitwaza, avuga kandi ko nka Zion Temple bazashyigikira ibyo aba birukanywe bakora nihaba Umwuka w’Imana no guca bugufi, ko kandi ni bagaruka bazakirwa ngo kuko itorero rya Kirisito igihe cyose ari idirishya ry’Urukundo, idirishya ry’imbabazi. Gusa na none ngo guca bugufi no kwihana kutarimo uburyarya no kubeshyana ngo nibyo byazatuma bakomezanya hamwe. Yahaye kandi uburenganzira umukirisito wese wumva ashaka gukurikira abagumutse bagacibwa muri Zion Temple kubakurikira.

-6488.jpg

Intumwa Paul Gitwaza

Aha yagize ati:” Rero bakirisito ba Zion Temple, abarimo bajya gusengera kuri Amani guest house n’ahandi hose ndabasaba ngo abifuza gukorana nabo mwese mugende kandi turabaha urwandiko( Recommandation).

Uwumva ko Bishop ari umubyeyi we yaramufashije mu buzima, afitanye isano nawe, yifuza gukorana nawe, ndasaba adiministrateur Bulambo umwandikire urwandiko rwiza amushimire agende.” Gusa ngo ikitazihanganirwa ni ukurya hombi( kuhaba hombi). Ugiye ngo umwanya n’imirimo yari afite muri Zion Temple nta kongera kubitekereza, uzaza wese azaza nk’umushyitsi.

2017-05-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Sendanyoye John wari Umuyobozi w’ikinyamakuru Ubumwe  yashyinguwe

Sendanyoye John wari Umuyobozi w’ikinyamakuru Ubumwe yashyinguwe

Ubwanditsi 28 Aug 2017
Ingabo za Kongo zirashyirwa mu majwi kwivugana abasirikare babiri ba Tanzania

Ingabo za Kongo zirashyirwa mu majwi kwivugana abasirikare babiri ba Tanzania

Ubwanditsi 07 Feb 2016
Umugambi wa Nkurunziza wo gutsemba abatutsi ushobora kuba ugiye gushyirwa mu bikorwa

Umugambi wa Nkurunziza wo gutsemba abatutsi ushobora kuba ugiye gushyirwa mu bikorwa

Ubwanditsi 04 Jun 2016
U Rwanda ruzakira imikino y’amajonjora y’ibanze y’igikombe cy’isi 2026 muri Basketball, tombola iyoborwa Minisitiri Mimosa

U Rwanda ruzakira imikino y’amajonjora y’ibanze y’igikombe cy’isi 2026 muri Basketball, tombola iyoborwa Minisitiri Mimosa

Ubwanditsi 26 Apr 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

CAF yahagaritse umutoza n’abakinnyi babiri ba Costa de Sol izakina na Rayon Sports
IMIKINO

CAF yahagaritse umutoza n’abakinnyi babiri ba Costa de Sol izakina na Rayon Sports

Ubwanditsi 05 Apr 2018
Nyabihu: Abakobwa babyariye iwabo basabwe kuba abafatanyabikorwa mu kurengera umwana
Mu Mahanga

Nyabihu: Abakobwa babyariye iwabo basabwe kuba abafatanyabikorwa mu kurengera umwana

Ubwanditsi 06 Jan 2016
Gen Mubarakh Muganga yakurikiye umukino APR FC yatsinzemo Etoile de l’Est 1-0, ihita irusha Rayon Sports amanota 10
Amakuru

Gen Mubarakh Muganga yakurikiye umukino APR FC yatsinzemo Etoile de l’Est 1-0, ihita irusha Rayon Sports amanota 10

Ubwanditsi 06 Mar 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru