• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Imiterere y’urubanza rwa Perezida Zuma rutangiye iburanishwa

Imiterere y’urubanza rwa Perezida Zuma rutangiye iburanishwa

Ubwanditsi 15 May 2017 Mu Rwanda

Urukiko rw’itegeko nshinga muri Afurika y’Epfo bitegenyijwe yuko uyu munsi ari bwo rutangira kuburanisha urubanza rwa Perezida Jacob Zuma aho rutezweho umwanzuro ko abadepite batora mu ibanga cyangwa ku mugaragaro icyifuzo cyo kumukura ku butegetsi.

Mu kwezi gushize abadepite mu nteko nshingamategeko ya Afurika y’Epfo nibwo bari gutorera icyemezo cyo gukuraho Zuma icyizere (impeachment), agatakaza umwanya we w’umukuru w’igihugu. Ariko ibi byaje gusubikwa kubera intambamyi y’ishyaka the United Democratic Movement (UDM) ryasabye urukiko rw’itegeko nshinga kwemeza yuko mu gutorera iryo kurwaho rya Zuma byakorwa mu ibanga aho kuba kumugaragaro !

Nk’uko umuyobozi wa UDM, Bantu Holomisa, yakomeje abitangariza itangazamakuru ritandukanye impamvu zo gusaba urukiko ngo rutegeke abadepite gutora mu ibanga ivanwaho rya Perezida Zuma zishingiye ku ngingo nini ebyiri.
Iya mbere n’uko n’ubusanzwe abadepite muri Afurika y’Epfo nibo batora Perezida wa Repubulika, kandi babikora mu ibanga. Ngo nta mpavu rero gotorera ikurwaho rye nabyo bitakorwa mu ibanga !

Impamvu ya kabiri itangwa na UDM muri icyo kirego cyayo ngo ni uko Abadepite bakomoka mu ishyaka rya African National Congress (ANC) baterwa ubwoba ko uzaramuka atoreye yuko Zuma yakurwa ku butegetsi byabaviramo ingaruka mbi zikomeye, zirimo no kwirukanwa mu mirimo !
-6590.jpg
-6591.jpg

Perezida Zuma

ANC niryo shyaka riri ku butegetsi, Jacob Zuma akaba ari nawe Perezida waryo. ANC niryo shyaka rifite intebe nyinshi mu nteko nshingamatege, icyo ritoreye yuko gihita kirahita n’icyo ryanze ntigihite.

Aba buranira Zuma bo bafite ingingo eshatu nini bitwaje banga yuko abadepite batora mu ibanga. Ingingo ya mbere ngo n’uko mu itegeko nshinga bitavugwa ko abadepite bagomba gutorera mu ibanga ikurwaho rya Perezida wa Repubulika.

Ingingo ya kabiri ngo n’uko ibyo gutora mu ibanga kw’abadepite bitemezwa n’urukiko, naho impamvu ya gatatu n’uko ngo nta gihamya abarega bagaragaza yuko abadepite ba ANC bashyirwaho iterabwoba ngo ntibazatore yuko Perezida Zuma yakurwa ku butegetsi.

-6592.jpg

Perezida Zuma mu bibazo bitamworoheye muri iki gihe

Urukiko rero nirwo rutezweho umwanzuro ariko uko ibintu byakomeje kwigaragaza muri icyo gihugu cya Afurika y’Epfo ni uko iryo tora riramutse rikozwe mu ibanga Perezida Zuma yabona amajwi menshi amakura ku butegetsi. No muri ANC Zuma aranzwe cyane ku buryo abadepite bayo batoye mu ibanga koko benshi batorera yuko akurwaho, ikaba ariyo mpamvu nawe agundagurana ngo bikorwe ku mugaragaro.

Ntabwo ari ubwa mbere abadepite batorera ikurwaho rya Perezida Zuma kuko bimaze kuba inshuro eshatu zose byanga, bamwe bagahamya yuko biterwa n’uko itora riba ritakozwe mu ibanga. Ubusanzwe Jacob Zuma yari kurangiza manda ye nk’umukuru w’igihugu mu mpera za 2019, naho manda ye nka Perezida wa ANC ikazarangira Ukuboza uyu mwaka.

Casmiry Kayumba

2017-05-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Hafashwe ingamba zikomeye ku bayisilamu bakora ibikorwa byo gufasha.

Hafashwe ingamba zikomeye ku bayisilamu bakora ibikorwa byo gufasha.

Ubwanditsi 06 Jun 2017
Gukura no Kubaho kwanjye byose bishingiye ku cyerekezo cya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame – Knowless

Gukura no Kubaho kwanjye byose bishingiye ku cyerekezo cya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame – Knowless

Ubwanditsi 08 May 2025
Bugesera-Rweru hizihirijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Agakingirizo, hibutswa akamaro ko kwirinda no gukumira Virusi itera SIDA

Bugesera-Rweru hizihirijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Agakingirizo, hibutswa akamaro ko kwirinda no gukumira Virusi itera SIDA

RUSHYASHYA 13 Jan 2026
Abategetsi muri Leta ya Congo Kinshasa bongeye gukomeretsa u Rwanda bavuga ko rugomba gushyikirana na FDLR

Abategetsi muri Leta ya Congo Kinshasa bongeye gukomeretsa u Rwanda bavuga ko rugomba gushyikirana na FDLR

Ubwanditsi 16 Jan 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Simba SC yatangaje ko Uwayezu François Régis wari Vice-Chairman wa APR FC ariwe muyobozi mukuru wayo mushya
Amakuru

Simba SC yatangaje ko Uwayezu François Régis wari Vice-Chairman wa APR FC ariwe muyobozi mukuru wayo mushya

Ubwanditsi 26 Jul 2024
Besigye yahakanye ibyo guhura na Perezida Kagame, anavuga ku bibazo by’u Rwanda na Uganda
POLITIKI

Besigye yahakanye ibyo guhura na Perezida Kagame, anavuga ku bibazo by’u Rwanda na Uganda

Ubwanditsi 18 Nov 2019
Minisitiri Dr Vincent Biruta yamenyesheje Albert Shingiro ko u Rwanda Rwiteguye Gutanga Umusanzu Warwo mu Kuzahura Umubano w’Ibihugu byombi
Amakuru

Minisitiri Dr Vincent Biruta yamenyesheje Albert Shingiro ko u Rwanda Rwiteguye Gutanga Umusanzu Warwo mu Kuzahura Umubano w’Ibihugu byombi

Ubwanditsi 20 Oct 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru