• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Prudence Nsengumukiza akomeje kuba umuyoboro w’interahamwe mu gushaka amaronko   |   20 Apr 2026

  • Perezida Kagame yashimiye amakipe afitanye ubufatanye na Visit Rwanda kubwo kugera muri 1/2 cya Champions League   |   16 Apr 2026

  • Diamond aritegura gutaramira i Kigali mu mpeshyi, mu gitaramo yise ‘Retro Tour’   |   15 Apr 2026

  • Amaherezo y’urubanza rwa Agathe Kanziga azaba ayahe? Azapfa adashyikirijwe ubutabera nk’umugabo we?   |   15 Apr 2026

  • Umutindi ku mutima aba arogoye ijambo rya Perezida Kagame mu Kwibuka, ati “Muribuka ibiki harya?”   |   11 Apr 2026

  • Valens Pappy na DC Clement babere Urugero abandi biyita abanyamakuru babaho ubuzima bw’ikinyoma   |   09 Apr 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Kinyinya : Abagore babiri bikekwa ko bicuruzaga [ Indaya ] basanzwe munzu zabo bishwe

Kinyinya : Abagore babiri bikekwa ko bicuruzaga [ Indaya ] basanzwe munzu zabo bishwe

Ubwanditsi 15 May 2017 ITOHOZA

Abagore babiri bivugwa ko bakoraga umwuga wo kwicuruza [ Indaya ] basanzwe mu nzu zabo ziherereye mu Murenge wa Kinyinya bitabye Imana, urupfu rukomeje kuba amayobera mu gihe iperereza rya Polisi rigikomeje.

Ku mugoroba wo kuwa Gatandatu, tariki ya 13 Gicurasi 2017, nibwo Polisi yahurujwe n’abaturage nyuma yo kwinjira mu nzu ya Iribagiza Josiane w’imyaka 24 wari utuye muri Kabuhundo ya I n’iya Iradukunda Rosine uri mu kigero cy’imyaka 20 wari utuye mu Mudugudu wa Rukingu mu Kagari ka Kagugu, mu Murenge wa Kinyinya bagasanga bitabye Imana.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Hitayezu Emmanuel yatangaje ko amakuru y’urupfu rw’aba bagore bayahawe n’abaturage.

Ati “Ku mugoroba wo kuwa Gatandatu ahagana saa kumi n’ebyiri, abaturage baraduhamagaye batubwira ko hari abagore babiri bo muri Kinyinya, bari batuye mu midugudu itandukanye bitabye Imana. Twahise twihutira kugera aho ikibazo cyabereye kugira ngo dutangire iperereza.”
-6603.jpg
Amakuru avuga ko umwe muri aba bagore yari yagaragaye ari kumwe n’umugabo kuwa Gatanu, binakekwa ko bararanye. Bukeye bw’aho babonye inzu irangaye binjiramo basanga yitabye Imana, nk’uko byanagenze no kuri mugenzi we.

Hitayezu yagize ati “Ni amakuru avugwa ko hari umugabo baba bararanye ariko twe ntabyo tuzi kuko iperereza rirakomeje, nta muntu urafatwa akurikiranyweho urupfu rw’aba bagore bombi.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo twakwemeza ko bakoraga akazi ko kwicuruza nubwo hari abaturage babivuga, icyo bakoraga tuzakimenya nyuma.”

Polisi yahise itwara imirambo y’aba bombi bivugwa ko harimo n’umwe wari utwite ku Bitaro bya Kacyiru mu gihe iperereza ku waba wihishe inyuma y’uru rupfu rigikomeje.

-6602.jpg

Indaya zirara ku mihanda zitegereje abagabo ziteza umutekano muke

Ibi bibaye nyuma y’amezi make mu Gatsata naho mu Mujyi wa Kigali habereye ubwicanyi nk’ubu bwahitanye Indaya zigeze kuri 12. Bamwe mu bakoze ubu bugome bakaba baratawe muri yombi.

2017-05-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umuryango wa Col.Dr.Ben Karenzi  wakuye abantu mu rujijo ku ifungwa rye

Umuryango wa Col.Dr.Ben Karenzi wakuye abantu mu rujijo ku ifungwa rye

Ubwanditsi 23 Sep 2016
Ikibazo cya peteroli gikomereye u Burundi Nkurunziza avugamo umutekano mwinshi

Ikibazo cya peteroli gikomereye u Burundi Nkurunziza avugamo umutekano mwinshi

Ubwanditsi 04 May 2017
Rurambikanye hagati Kayumba  n’umugore we Rosette

Rurambikanye hagati Kayumba n’umugore we Rosette

Ubwanditsi 11 Aug 2016
Leah Karegeya yifatiye ku gahanga Kayumba Nyamwasa aramwandagaza kubera gushaka kuburizamo umuhango wo kwibuka Patrick Karegeya, byose byagiye hanze

Leah Karegeya yifatiye ku gahanga Kayumba Nyamwasa aramwandagaza kubera gushaka kuburizamo umuhango wo kwibuka Patrick Karegeya, byose byagiye hanze

Ubwanditsi 22 Mar 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amabaruwa y’urudaca hagati ya Museveni na Nkurunziza ahatse iki?
INKURU NYAMUKURU

Amabaruwa y’urudaca hagati ya Museveni na Nkurunziza ahatse iki?

Ubwanditsi 12 Dec 2018
Kwibuka24: RMC yasabye Abanyamakuru kuba maso bagakumira ibitekerezo bibiba urwango
Mu Rwanda

Kwibuka24: RMC yasabye Abanyamakuru kuba maso bagakumira ibitekerezo bibiba urwango

Ubwanditsi 07 Apr 2018
Mutzig Beer Fest: Meddy yanejeje abafana be mu ijwi rinogeye amatwi no mu mbyino zidasanzwe
Mu Rwanda

Mutzig Beer Fest: Meddy yanejeje abafana be mu ijwi rinogeye amatwi no mu mbyino zidasanzwe

Ubwanditsi 03 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru