• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Inzego z’iperereza n’umutekano za Afurika mu nama I Kigali yiga ku korohereza urujya n’uruza rw’abantu muri Afurika

Inzego z’iperereza n’umutekano za Afurika mu nama I Kigali yiga ku korohereza urujya n’uruza rw’abantu muri Afurika

Editorial 27 May 2017 POLITIKI

Abahagarariye inzego z’umutekano n’iperereza muri Afurika bateraniye I Kigali mu nama yo kwiga ku mirongo yakuraho imbogamizi zabuza urujya n’uruza rw’Abanyafurika mu mugabane wabo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo ari nawe wafunguye iyi nama ku mugaragarro avuga ko ntawe ukwiye kumva ko guha rugari abanyafurika mu mugabane wabo bizahungabanya umutekano w’uyu mugabane, ahubwo ko bikwiye kureberwa mu ndorerwamo yo kuzamura iterambere ryawo.

-6700.jpg

-6701.jpg

Minisitiri Louise Mushikiwabo na Nzabamwita Joseph wa NSS

Louise Mushikiwabo avuga ko umutekano ari ngombwa ariko ko udakwiye kuba imbogamizi z’ubwisanzure bw’Abanyafurika mu mugabane wabo. Ati “ Gufunga imipaka ukabuza abandi banyafurika kwinjira mu gihugu ntibivuze ko uzaba ufite umutekano 100%.”

Muri Afurika hari ibihugu byugarijwe n’ibibazo by’umutekano mucye uterwa n’imitwe y’iterabwoba n’izindi nyeshyamba.

Mushikiwabo avuga ko ibi bibibazo bidakwiye kuba intambamyi ngo bibuze Abanyafurika kugira amahirwe yo guhahirana no kugenderanira mu mugabane wabo.
Ati “ Gufungura imipaka no kureka Abanyafurika tugatembera mu mugabane bigomba gukorwa mu mutekano ariko ntabwo umutekano ukwiye kuba urwitwazo cyangwa ngo ube ikibazo kidashoboka gukemurwa.”

Avuga ko uku gushyira hamwe nk’Abanyafurika ari na byo bizavamo umuti wo kurandura bimwe muri ibi bibazo by’umutekano mucye bikomeje gutwara ubuzima bwa bamwe mu Banyafurika.

Ati “ Kwiharira ikibazo cy’umutekano uri igihugu kimwe kandi utinya abinjira n’abasohoka ntabwo byakunda.”

Bimwe mu bibazo bigarukwaho ko byazitira iyi ntego yo gufungura imipaka ku banyafurika mu mugabane wabo birimo indwara z’ibyorezo nka Ebola, iterabwoba, icuruzwa ry’abantu.

Mushikiwabo avuga ko iyi nama iteraniye i Kigali izarebera hamwe uko ibi byose bitagomba kuba inzitizi kuri iyi ntego.

Ati ” Turifuza ko itanga imyanzuro ifatika ifasha ibihugu gufungura imipaka ariko bigakorwa mu mutekano.”

U Rwanda rwakuriyeho Visa ku banyagihugu bo mu bihugu bimwe mu byo muri Afurika (ibyitwa ‘Africa Visa Openness’).

Ibi byanatumye Banki Nyafurika y’Iterambere (AfDB) muri 2016 ndetse na 2017 ishyira u Rwanda mu bihugu 10 byorohereje Abanyafurika kwinjira mu gihugu.

Iki cyegeranyo cya AfDB kigaragaza ko ibihugu byo mu majyaruguru y’Afurika bikiri hasi muri uru rugendo rwa ‘Africa Visa Openness’ kuko biri kuri 5%, mu gihe ibyo muri Afurika y’Uburasirazuba byakataje kuko bigeze kuri 45%, muri Afurika y’Uburengerazuba biri kuri 20% naho ibyo mu majyepfo biri kuri 30%.

Minisitiri Mushikiwabo avuga ko ibihugu byinshi byo muri Afurika byiteguye gushyira mu bikorwa iyi ntego yo kwagura urujya n’uruza hagati y’ibihugu byo muri Afurika.
Ibindi bihugu binanizwa n’iki icyo u Rwanda rwakoze?

-6689.jpg
Khabele Matlosa

Umuyobozi w’ishami rya politiki mu muryango w’Ubumwe bw’Afurika, Khabele Matlosa agaruka kuri iyi ntambwe u Rwanda rwateye mu korohereza Abanyafurika kurwinjiramo no kurusohokamo ikwiye gukwira mu bihugu byose byo muri Afurika.
Avuga ko Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame agaragaza ubushake mu korohereza Abanyafurika kwisanzura mu mugabane wabo.

Uyu muyobozi ushizwe ibya politiki mu muryango w’Ubumwe bw’Afurika avuga ko ibyo u Rwanda rwakoze bigaragaza ko n’ibindi bihugu byabishobora.

-6692.jpg
Shimsles W. Semayat, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CISSA

Avuga ko zimwe mu mbogamizi zizabangamira uru rujya n’uruza rwifuzwa ari iterabwoba n’ibyorezo bikunze kwibasira Abanyafurika nka Ebola.

Brig. Gen Joseph Nzabamwita , Umunyamabanga Mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza n’umutekano (NISS) avuga ko ibi bibazo byose bigomba gushakirwa umuti. Ati ” Uramutse ufunze imipaka kubera ibyorezo ariko izo ndwara zo ntibizi imipaka.”

Brig Gen Nzabamwita avuga ko ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba byafunguye amarembo ku banyagihugu bifuza kujya mu bihugu bigize uyu muryango kandi ko byaguye ubukungu bw’ibi bihugu kubera izamuka ry’ubucuruzi kubera uru rujya n’uruza.

-6691.jpg
Brig Gen Joseph Nzabamwita, Umunyamabanga Mukuru wa NISS

Anagaruka kuri izi mpungenge z’umutekano ushobora guhangabanywa no kwagura urujya n’uruza mu banyafurika, akavuga ko u Rwanda rwafunguriye amarembo abanyafurika ariko rutigeze ruhura n’ibi bibazo.

Ati ” Ndababwiza ukuri ko kuva u Rwanda rwafungura imipaka ntirwigeze ruhungabanyirizwa umutekano cyangwa ngo rusigare mu majyambere.”

Avuga ko kuba u Rwanda rwarashoboye gukora ibi n’ibindi bihugu bishobora kubikora.
Iyi nama yateguwe n’urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza n’umutekano (NISS) ari narwo urifte intebe y’ubuyobozi mw’ihuriro ry’inzego z’ubutasi n’umutekano muri Afurika, CISSA (Committee of Intelligence and Security Services of Africa).

Iyi nama ije ikurikirana n’indi yahuje impuguke z’umuryango w’ubumwe bwa Afurika kuva taliki ya 23 kugeza 26 Gicurasi 2017, nayo yiga ku mbanzirizamushinga ya gahunda yo korehereza urujya n’uruza rwa’abantu muri Afurika (Draft Protocol on Free Movement of persons in Africa) yabereye Kigali Conference and Exhibition Village.

Ubwanditsi

2017-05-27
Editorial

IZINDI NKURU

Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri

Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri

Administrator 01 Dec 2025
Botswana yasabye amahanga kotsa Perezida Kabila igitutu akarekura ubutegetsi nta mananiza

Botswana yasabye amahanga kotsa Perezida Kabila igitutu akarekura ubutegetsi nta mananiza

Editorial 01 Mar 2018
FDLR yohereje abarwanyi bayo i Kinshasa kujya kwiga ikoreshwa rya drone bisabwe na Leta ya Congo

FDLR yohereje abarwanyi bayo i Kinshasa kujya kwiga ikoreshwa rya drone bisabwe na Leta ya Congo

Administrator 13 Nov 2025
CNLG yagaragaje imitwe yakomotse mu Ruhengeri yagize uruhare mu kwica Abatutsi

CNLG yagaragaje imitwe yakomotse mu Ruhengeri yagize uruhare mu kwica Abatutsi

Editorial 11 Jan 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Argentina yatwaye igikombe cy’isi 2022 itsinze u Bufaransa ku mukino wa nyuma, Lionel Messi ahembwa nk’umukinnyi w’irushanwa
Amakuru

Argentina yatwaye igikombe cy’isi 2022 itsinze u Bufaransa ku mukino wa nyuma, Lionel Messi ahembwa nk’umukinnyi w’irushanwa

Editorial 18 Dec 2022
Miss Wema Sepetu wahoze akundana na Diamond yapfushije impanga yari atwite
IMIKINO

Miss Wema Sepetu wahoze akundana na Diamond yapfushije impanga yari atwite

Editorial 19 Feb 2016
Mu mukino wabonetsemo ibitego 6, Police FC yatsinze Kiyovu SC naho APR FC yakinaga umukino wa mbere wa gicuti itsinda Rutsiro FC.
Amakuru

Mu mukino wabonetsemo ibitego 6, Police FC yatsinze Kiyovu SC naho APR FC yakinaga umukino wa mbere wa gicuti itsinda Rutsiro FC.

Editorial 23 Apr 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru