• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi   |   05 Dec 2025

  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

 
You are at :Home»UBUKUNGU»RWANDA DAY: Perezida Kagame yabwiye abanyarwanda ko muri raporo zitandukanye u Rwanda rukomeje kuza ku isonga

RWANDA DAY: Perezida Kagame yabwiye abanyarwanda ko muri raporo zitandukanye u Rwanda rukomeje kuza ku isonga

Editorial 12 Jun 2017 UBUKUNGU

Nkuko twabagejejeho imyiteguro ya Rwanda Day yabereye mu Mujyi wa Ghent mu bubiligi Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Kamena 2017, Perezida Kagame yaganirije Abanyarwanda ndetse n’abandi banyamahanga hamwe n’inshuti zabo baturutse hirya no hino .Umukuru w’igihugu yavuze ko ubu u Rwanda ruri kwandika amateka.

-6928.jpg

Ubu turandika amateka mashya – Perezida Kagame

Perezida Kagame ati “Ubu turandika amateka mashya, amateka y’igihugu cyacu, amateka ashingira ku bumwe, ku gukora, gukoresha ukuri, kumva ko tutakwicara ngo hagire undi uza kudukemurira ibibazo. Ntabwo ariko bikwiriye kumera n’ingaruka zabyo zaragaragaye muri ayo masomo twarabyize.” SOMA IJAMBO RYA PEREZIDA KAGEME MUNSI AHASOZA.

-6909.jpg

-6908.jpg

-6911.jpg

Umyobozi w’urugaga rw’abikorera, Benjamin Gasamagera (ibumoso); Umuyobozi mukuru wa RGB, Prof Shyaka Anastase na Bayingana Aimable uyubora FERWACY (iburyo) nabo bitabiriye Rwanda Day

-6910.jpg

Umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda, Cleophas Barore aganira na Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya, Jeanne d’Arc Mujawamariya, imbere muri Flanders Expo

Minisitiri Mushikiwabo yasangije abanyarwanda baba mu mahanga amakuru amwe arebana n’u Rwanda

Ati : “Ndabamenyesha ko mu mpera z’umwaka ushize mu nama ya AU yabereye i Kigali, Perezida Paul Kagame yahawe kuyobora amavugurura ndetse yabagejejejo imyanzuro mu ntangiriro z’uyu mwaka basaba ko akomeza gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’amavugurura yari yabagejejeho.”

“Turifuza gutera imbere twese tugafatanya kureba ibibazo bitureba twese kuko hirya no hino ku isi hari ibibazo bitandukanye.”

“Twishima iyo muri hano ariko turushaho iyo muje mu gihugu cyanyu gusuhuza ababyeyi mu gihugu. Turababwira ko u Rwanda ari urwanyu, ni urwa buri munyarwanda wese.”

“Ni igihugu cyarenze amateka y’ivangura ndetse kidaheza. Turi igihugu cyifuza ibitekerezo bya buri wese.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, yakomeje avuga ko nubwo Perezida Kagame yari afite inama nyinshi agomba kwitabira, igishimishije ari uko yabonye umwanya ‘wo kuza kuganira namwe mugasabana, twese tugahura, tukababona, tukishima, tukishimira hamwe ,tukishimira igihugu cyacu’.

Abwira abasaga ibihumbi bitatu bateraniye muri iki cyumba yakomeje agira ati “Amakuru nababwira y’u Rwanda ni menshi sinzi aho ndi buyahere. Igihugu cyanyu, igihugu cyacu cy’u Rwanda gihagaze neza. U Rwanda ni amahoro, ni ejo hazaza heza…mu mateka y’igihugu cyacu tugeze ahantu heza hadasanzwe.”

-6917.jpg

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo

-6918.jpg

-6921.jpg

-6919.jpg

-6922.jpg

-6920.jpg

-6923.jpg

-6924.jpg

-6926.jpg

-6927.jpg

-6929.jpg

Perezida Kagame ageze mu cyumba cya Flanders Expo ahari kubera Rwanda Day. Yakirijwe amashyi n’impundu, amabendera arazamurwa. Bakomeje bahagaze baririmba bati ‘Muzehe wacu, Muzehe wacu!’…………..

Perezida Kagame yabwiye abanyarwanda ko muri raporo zitandukanye u Rwanda rukomeje kuza ku isonga cyangwa mu bihugu bya mbere ku isi, atanga urugero ku bijyanye n’uburinganire aho ruza mu bya mbere, mu bijyanye n’ishoramari n’ibindi.

Ati “Ntabwo ari njye ubyandika, ndetse n’abataduha amahirwe batanadukunda nabo barabyemera. Ubwo bivuze ko ari ukuri. Mu bihugu bishyira imbere abaturage babyo, akaba aribo buri gikorwa cy’igihugu gishingiraho [ku baturage], u Rwanda ruza imbere. Bityo rero, ntawe byabura gushimisha, nta n’uwo byabura gutera imbaraga kugira ngo dukore n’ibindi byinshi bikidutegereje bitaragerwaho ariko dufite aho duhera.”


Ubu turandika amateka mashya – Perezida Kagame

Perezida Kagame ati “Ubu turandika amateka mashya, amateka y’igihugu cyacu, amateka ashingira ku bumwe, ku gukora, gukoresha ukuri, kumva ko tutakwicara ngo hagire undi uza kudukemurira ibibazo. Ntabwo ariko bikwiriye kumera n’ingaruka zabyo zaragaragaye muri ayo masomo twarabyize.”

– “Umunyarwanda abe ahamubereye”

Perezida Kagame ati “N’abanyarwanda baba hanze kandi twakwishimira ko umunyarwanda wese yaba aho ariho hose hamubereye, afite icyo akora, afite ikimuteza imbere. Nta n’ubwo ibyo bivamo ko uwo munyarwanda yibagirwa igihugu cye ahubwo iyo bibaye byiza, arahaha, akora ahaha ajyana iwabo.”

“Ababa hanze y’u Rwanda ntimukibwire ko hari ugira icyo abanenga keretse uba hanze ukora nabi ariko ukora ibikubaka, ibyubaka igihugu cyawe ni byiza kandi ni uburenganzira bwawe numva nta wagira icyo abinengaho.”

“Ariko noneho birongera bikagira akarusho iyo abo hanze y’igihugu bakorana n’abo mu gihugu imbere, bakuzuzanya bikaba rwa Rwanda rugari mujya mwumva, rwa Rwanda rurenga imipaka. Hari urw’imipaka irinzwe, hari n’urundi rurenga imipaka. Ubwo iyo abo hanze n’abo mu gihugu dukoranye, turugira u Rwanda rugari.”

Yavuze no ku matora yo muri Kanama 2017

Mu kugaragaza agaciro Abanyarwanda bihaye, Perezida yabwiye abitabiriye ibirori bya Rwanda Day 2017 byabereye mu Bubiligi, ko igice cy’abikorera kiyemeje ko u Rwanda rutazasaba inkunga y’amatora ateganyijwe, batanga ingengo y’imari yose yari iteganyijwe baranayirenza.

Yagize ati “Uwabaha nk’urugero rushimishije mu ngero nyinshi, murabizi ko igihugu cyacu kijya mu matora mu mezi ari imbere. Ariko mbere yo kujyamo n’ibyo twanyuzemo byose bijyana ahongaho, ejo bundi abanyarwanda baravuga bati ariko ibintu by’amatora bikenera ibikoresho.

Abikorera b’abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baravuga bati mukeneye iki? Abikorera baricara umugoroba umwe kuwa gatandatu barenza umubare w’ayarakenewe.”

Perezida Kagame yavuze ko kuri we bisobanuye ko Abanyarwanda bamaze kujijuka no kujijukira icyerekezo baganamo. Yongeraho ko bigaragaza ko Abanyarwanda biteguye gushaka ikibubaka badategereje guhora basabiriza.

Perezida Kagame kandi yibukije ko kwanga inkunga atari ugusuzugura abazitanga ahubwo ari ugutanga amahirwe yo kugira ngo habeho imikoranire hagati y’Afurika n’Afurika.

Mu bibazo byabajijwe umukuru w’igihug harimo icya Uwizeye Vanessa yabajije Perezida Kagame ikibazo kijyanye n’akarengane kajyanye n’uko atabashije kubona ingurane z’imitungo y’umuryango we yangijwe muri Jenoside. Yavuze ko yari atuye mu Nyakabanda mu Mujyi wa Kigali, ikibazo cye akaba yarakigejeje ku nzego zitandukanye ariko ntigikemurwe.

Perezida Kagame yagishinze Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, amusaba ko yegera Uwizeye kigakemurwa.

2017-06-12
Editorial

IZINDI NKURU

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere cya 2017

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere cya 2017

Editorial 10 Jul 2017
Ikigo cyo mu Rwanda kigiye gushora miliyoni 100$ mu gukora telefoni zigezweho

Ikigo cyo mu Rwanda kigiye gushora miliyoni 100$ mu gukora telefoni zigezweho

Editorial 28 Oct 2018
Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro hoteli “Park Inn by Radisson Kigali” [ Amafoto ]

Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro hoteli “Park Inn by Radisson Kigali” [ Amafoto ]

Editorial 16 Dec 2017
Amahirwe yihariye ku bifuza gutunga inzu muri Vision City

Amahirwe yihariye ku bifuza gutunga inzu muri Vision City

Editorial 12 Dec 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amafoto – Nyuma yo kwerekana abatoza bashya ku ikipe ya Rayon Sports, bahise banatangiza imyitozo harimo n’abakinnyi bashya usibye Pierrot
Amakuru

Amafoto – Nyuma yo kwerekana abatoza bashya ku ikipe ya Rayon Sports, bahise banatangiza imyitozo harimo n’abakinnyi bashya usibye Pierrot

Editorial 03 Feb 2022
Umubiligi yangiwe kuba intumwa y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi muri aka karere kubera politiki mbi y’igihugu cye
Amakuru

Umubiligi yangiwe kuba intumwa y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi muri aka karere kubera politiki mbi y’igihugu cye

Editorial 24 Jun 2024
Tariki 30 Gicurasi 1994: Inkotanyi zafashe Umujyi wa Ruhango
Mu Rwanda

Tariki 30 Gicurasi 1994: Inkotanyi zafashe Umujyi wa Ruhango

Editorial 30 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru