Lesotho ni igihugu kidakunze kuvugwa cyane nyamara muri politike kibamo udushya twinshi ku buryo bigoranye kwiyumvisha uburyo gitegeketse !
Ubusanzwe Lesotho ni igihugu cya cyami ariko umwami Letsie III nta butegetsi yigirira nk’uko n’aba Minisitiri b’intebe, bakunze kutarangiza manda, bahora mu bintu bidasobanutse ariko ubona bitatuma babona umwanya wo kuyobora igihugu !
Kubera yuko Lesotho atari igihugu kinini (30,355 sq km) ntinaturwe n’abantu benshi (miliyoni 2.2) umuntu yagatekereje yuko bitatwara iminsi isaga itatu ibyavuye mu matora bitaramenyekana. Ariko bitwaye hafi icyumweru cyose kugira ngo ibyavuye mu matora y’abadepite, yabaye tariki eshatu uku kwezi, bimenyekane kandi nta mvururu n’impaka byigeze biyabamo ! Muri ayo matora hatorwaga abadepite 120 nabo bagatora Minisitiri w’intebe, ariwe mukuru wa guverinoma.
Nubwo tuvuga yuko abaturage ba Lesotho batora abadepite nabo bakitoramo Minisitiri w’intebe ariko amatora ajya kuba hari abantu babiri biba bizwi neza yuko umwe muri bo agomba kuzavamo Minisitiri w’intebe.
Na mbere yuko aya matora ya tariki eshatu uku kwezi aba, byari bizwi yuko Minisitiri w’intebe atabaye Thomas Thabane w’ishyaka All Basutho Bonvention yari kuba Pakalitha Mosisili w’ishyaka Democratic Congress akaba ari nawe wari usanzwe ari Minisitiri w’intebe ! Ikindi cyari kizwi n’uko nta shyaka, muri ayo yombi, ryashoboraga kubona intebe zihagije ngo ribe ryashyiraho guverinoma ritiyambaje amashyaka mato mato ashobora kubona intebe mu nteko.
Uko niko koko byagenze. Amajwi yamaze gutangazwa na komisiyo y’amatora y’icyo gihugu, agaragaza yuko ishyaka All Basotho Convention rya Thabane ariryo ryatsinze amatora n’intebe 48 naho Democratic Congress ya Minisitiri w’intebe Mosisili ribona intebe 30. Ibi bivuze yuko Thomas Thabane ariwe uzasimbura Pakalitha Mosisili ku mwanya wa Minisitiri w’intebe, ariko gushyiraho guverinoma bikazamusaba kwifatanya n’ishyaka cyangwa amashyaka yabonye intebe zisaga 12 muri aya matora !
Muri politike z’iki gihugu, gifite imbibi zose zizungurutswe na Afurika y’Epfo, bimaze igihe ari gatebe gatoki hagati ya Pakalitha Mosisili na Thomas Thabane n’amashyaka yabo atandukanye, dore yuko habaho no guta rimwe ugatangiza irindi kandi ugatsinda amatora !
Urugero ni nko mu 1997 aho uwari Minisitiri w’intebe, Ntsu Mokhohle yavuye mu ishyaka rye rya Basutoland Congress Party ashinga Lesotho Congress for Democracy (LCD). Iryo shyaka ryatsinze amatora mu 1998 ariko Pakalitha Mosisili yararangije kwegukana ubuyobozi bwaryo, ahita yibera Minisitiri w’intebe.
Thomas Thabane
Muri 2011 havutse amakimbirane muri LCD, Mosisili ashinga irindi ryitwa Democratic Congress ryamugejeje mu matora ya 2012 atsindwa na Thomas Thabane wa All Basotho Convention wahise amusimbura ku mwanya wa Minisitiri w’intebe.
Mu ntangiro za 2015 Minisitiri w’intebe Thomas Thabane yikanze kudeta, itarigeze iba, ajya mu buhungiro. Muri Gashyantare 2017 Thomas Thabane yagarutse mu gihugu avuga yuko aje gukuraho Minisitiri w’intebe Mosisili, ahamya yuko atagifite imbaraga mu inteko ! Ukwezi gukurikiyeho (werurwe uyu mwaka) inteko nshingamategeko yakuyeho ikizere Mosisili. Ba Thabane n’abo bari bishyize hamwe ngo Mosisili akurweho icyizere batanga igitekerezo cyuko yaba asimburwa, ku mwanya wa Minisitiri w’intebe na Monyane Moleleki.
Uyu Moleleki gigeze kuba yungirije Mosisili mu ishyaka Democratic Congress ariko mu Ukuboza 2016 aza gukekwaho yuko yagambanaga ngo Mosisili ngo yirukanwe ku mwanya wa Minisitri w’intebe, Moleleki yirukanwa muri Democratic Congress ashinga irye ryitwa Alliance of Democrats.
Mosisili akuweho ikizere nka Minisitiri w’intebe yari afite ibintu bibiri byo guhitamo kimwe. Icya mbere kwari ukubisa Moleleki agashyiraho guverinoma y’agateganyo cyangwa guhamagaza amatora yihuse (ealy elections). Yahisemo guhamagaza amatora, Umwami Letsie III atangaza yuko ashyizwa tariki 3/6/2017.
Ibyavuye muri aya matora rero n’uko Mosisili yatsinzwe, Thabane naweakaba agiye kumusimbura kuri wa mwanya wa Minisitiri w’intebe. Thabane Kuramba kuri uwo mwanya bizaterwa n’abo azafatanya nabo gushyiraho guverinoma itaha, n’imbabazi za Mosisili kutamwihimuraho ngo amunanize kuyobora. Atamunanije ariko yaba atari Pakalitha Mosisili n’igihugu atari Lesotho !