RPF ifite ibigo bitandukanye bikora ubucuruzi bubyara amafaranga byibumbiye mu cyitwa Crystal Ventures. Iki kigo kibumbiye hamwe ibigo icyenda birimo nka Inyange Industries itunganya ibikomoka ku mata n’imbuto; Uruganda rwa Ruliba rukora amatafari; Ikigo cy’Ubwubatsi cya NPD Limited, igikora ibijyanye no gucunga umutekano cyitwa ISCO Security; Bourbon Coffee, Real Contractors n’ibindi.
Perezida Kagame yasobanuye ko inkomoko y’ibi byose ari mu misanzu RPF yakusanjije mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu. Ati “Ubwo urugamba rwaganaga ku musozo, twari tugifite izo nkunga muri RPF […] ubundi iyo wumvise ngo RPF ikora ubucuruzi abantu batekereza ko hari ikintu kibi kiri gukorwa ariko inkomoko y’amafaranga ibigo bya RPF byakomeje gushoramo imari aturuka kuri icyo gihe.”
Yakomeje agira ati “Twasabye abanyarwanda bamwe bari bazi aka karere neza tubaha kuri ya mafaranga, turababwira tuti mujye mu Burundi, Uganda abandi Tanzania, Kenya mugure ibi bintu: Umunyu, amasabune, Peteroli n’ibindi nk’ibyo by’ibanze.”
“Ibintu dukoresha mu buzima bwa buri munsi. Ntabyo washoboraga kubona. Ni uko twatangiye ubuzima, umuntu ashobora kubona Peteroli yo gucana agatadowa n’isabune […] ayo ni amafaranga yavuye muri ya misanzu y’abaterankunga ba RPF.” Uko MTN yinjiye mu Rwanda
Yakomeje asobanura ko usibye ayo mafaranga yakoreshejwe mu kuzahura ibikorwa by’ubucuruzi hagendewe ku byo abanyarwanda bari bakeneye cyane, andi RPF yayakoresheje mu rindi shoramari aho mu 1998 yanagize uruhare mu gutuma MTN ikorera mu gihugu.
Ati “Igice cya ya mafaranga cyakoreshejwe mu kugura imigabane muri MTN dore ko na mbere yashidikanyaga kuza mu Rwanda yibaza iti ni gute dushora imari muri iki gihugu cyasenyutse? Turababwira tuti turashaka kwiyemeza iki kintu hamwe namwe, twaguze 51% by’imigabane bo basigarana 49% tunabarekera ubuyobozi.”
“Abantu bazakubwira ngo urabona ni gute ishyaka rya politiki ryakora ubucuruzi, ni gute gute Guverinoma […] ibyo byose ni umwanda ntimukabyiteho. Icyangombwa si ‘gute’ mu bigendanye no kuvuga uko ubikora, ahubwo ni ‘gute’ mu gusobanura akamaro bifite.”
Twagiramungu yaguriwe ikote mu mafaranga ya RPF
Perezida Kagame yakomeje asobanura ko ya misanzu ya RPF yagize akamaro gakomeye mu kubaka igihugu no mu gutuma abayobozi bacyo babasha gukora inshingano bari bahawe.
Aha yatanze urugero kuri Faustin Twagiramungu wabaye Minisitiri w’Intebe na Jean Marie Vianney Ndagijimana wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaza kuva mu Rwanda atorokanye akayabo.
Ati “ N’aba bantu baba bari kudusebya,Guverinoma ya mbere, Minisitiri w’Intebe wa Mbere uyu mugabo uba mu Bubiligi, utajya utugiraho amagambo meza; yewe n’ikote rya mbere yambaye ryaguzwe muri ya mafaranga ndetse n’uriya mugabo wahunze hano ari uwa mbere witwa Jean Marie Vianney Ndagijimana umwe wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga usibye kuba yarungukiye kuri ayo mafaranga yaranayibye.”
“ Yego. Umunsi wa mbere yagiye, yatorokanye ibihumbi 200 by’amadolari yari ahawe kugira ngo ayifashishe mu gufungura za Ambasade. Uwo mugabo yaragiye arayagumana sinzi icyo yamugejejeho gusa nta kinini mbona Uzumva abantu bavuga ngo ni gute RPF ikora ubucuruzi. Urabona uku niko twatangiye kubaka ibintu duhereye ku busa.” Abasirikare bamaze imyaka ibiri badahembwa
Ubu bukene bwari mu gihugu imbere, bwageze no ku basirikare bari basoje urugamba rwo kubohora igihugu bigera aho basabwa kwihangana bagakora akazi badahembwa kuko nta mushahara wari kuboneka.
Ati “Ikindi ni uko abasirikare ba RDF uyu munsi bahoze ari RPA bari batarabona umushahara wabo wa mbere kugeza mu 1996, hashize imyaka ibiri. Impamvu ni uko ubwa mbere nta mafaranga yari ahari, icya kabiri ndibuka twari dufitanye ibibazo n’abantu twari twihuje nabo mu gihugu kuko ku bwabo ntibashoboraga kubyumva.”
“Ariko ku basirikare ba RPA bari bamaze igihe mu ishyamba twaricaye hagati yacu tuti mumaze imyaka ine murwana nta mushahahara, turavuga tuti reka tubifate nkaho tutaragera muri Guverinoma, turacyari mu ishyamba reka dukore gutyo.”
Icyo gihe abasirikare ngo batondaga umurongo bagahabwa ibigori n’ibishyimbo akaba aribyo barwarizaho ‘bakarya ukwezi kugashira’. Ibi byose kugira ngo bishoboke, Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko byaturutse ku kwigomwa kudasanzwe n’imyumvire ‘yo kureba kure’.
Ati “Nta mafaranga twari dufite twakundaga kubwira abasirikare tuti hari uburyo bwo gukomeza gutanga umusanzu muri rwa rugamba tutabanje kumva ko turi muri Guverinoma.”
Perezida Kagame yavuze ko nyuma y’urwo rugamba, aribwo ibintu byatangiye kujya ku murongo, ubukungu burazahuka hashyirwaho uburyo bw’imisoro hatangira gukusanywa amafaranga make ari nabyo bigejeje u Rwanda aho ruri magingo aya.
Yagize ati “Ndatekereza ko ingengo y’imari yacu ya mbere ahagana mu 1995, dukusanya duke duke, yari miliyari 56 z’amafaranga y’u Rwanda. Ugereranyije n’uyu munsi zimaze kurenga miliyari ibihumbi bibiri. Hagati y’icyo gihe n’uyu munsi, habayeho gupfundikanya kugira ngo ibintu bikorwe.”
Menya Byimbitse Inyubako ya RPF akayabu yatwaye [ video ]