• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»CHAN2018: Amavubi asezerewe na Uganda Cranes

CHAN2018: Amavubi asezerewe na Uganda Cranes

Ubwanditsi 20 Aug 2017 Mu Rwanda

Umukino wo kwishyura wakinwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Kanama 2017, ubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera ku isaha ya saa cyenda n’igice z’umugoroba.

Mu mukino wo kwishyura Amavubi yatsinze 2-0 .Ikipe y’u Rwanda yasabwaga gutsinda ibitego 3 cyangwa kurenzaho kuko mu mukino ubanza yari yandiwe muri Uganda 3-0.

Kuva umupira ugitangira, Amavubi yakinnye nta gihunga afite ndetse bakarusha ikipe ya Uganda guhererekanya umupira no kugera imbere y’izamu inshuro nyinshi.

Igitego cya mbere cyatsinzwe na Yannick Mukunzi ku munota wa 7, Manzi Thierry atsinda icya 2 ku munota wa 16 atsindishije umutwe ku mupira wari uvuye kuri koloneli. Ikipe y’Amavubi yakomeje gushakisha igitego cya 3 ariko igice cya mbere kirinda kirangira bikiri 2-0.

Mu gice cya kabiri , Amavubi yaje ashakisha igitego cya 3 ariko bikomeza kwanga.

Aimable Nsabimana yasimbuwe na Nshuti Innocent ukina ataha izamu ku munota wa 65 byahise bituma Kayumba Sother na Manishimwe Emmanuel basa nabasubira inyuma barekera Biramahire Christophe(Abeddy), Nshuti Innocent na Nshuti Dominique Savio akazi ko gusatira izamu. Muhire Kevin ni we wakomeje gukina inyuma y’abataha izamu.

Kubwo gutinza umukino, ku munota wa 71 Watenga Isma, nyezamu wa Uganda yabonye ikarita y’umuhondo. Ku munota wa 72, Mutyaba watsinze ibitego 2 mu mukino ubanza, yahaye umwanya Mucuurezi Paul.

Ku munota wa 83, Mugisha Gilbert ukina ataha izamu na we yinjiye mu kibuga asimbuye Iradukunda Eric bakunda kwita Radu wakinaga yugarira izamu ariko akananyuzamo akazamuka.

Ku munota wa 85 byashobokaga ko Uganda ibona Penaliti nyuma y’aho Mucuurezi yari akoreweho ikosa mu rubuga rw’amahina ariko umusifuzi wo hagati ukomoka muri Sudani ntiyayitanga.

Mu minota y’inyongera, Muhire Kevin yahaye umwanya Nshimiyimana Imran ariko ntibyagira icyo bihindura.

CHAN 2018 izabera muri Kenya hagati ya Mutarama 11 na tariki 2 Gashyantare 2018. Ni inshuro ya 2 yikurikiranya igihugu cya Uganda cyitabira iri rushanwa kuko ubwo iri rushanwa riheruka kubera mu Rwanda Uganda nabwo yari yabonye itike ariko iviramo mu majonjora y’amatsinda.

Ababanjemo ku mpande zombi:

Rwanda: Ndayishimiye Eric Bakame (C), Manzi Thierry , Nsabimana Aimable , Imanishimwe Emmanuel, Iradukunda Eric(Radu) Kayumba Soter , Mukunzi Yannick , Bizimana Djihad , Muhire Kevin , Nshuti Dominique Savio , na Biramahire Christophe Abedy .

-7678.jpg

Uganda: Watenga Isma Bin Abdul , Muwanga Benard (C), Wakiro Nico Wadada, Muleme Isaac, Awany Dennis Timothy , Musamali Paul, Karisa Milton , Waiswa Moses , Derrick Nsibambi , Mutyaba Muzamiru na Kagimu Shafik .

-7677.jpg

2017-08-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Maj. Gen. Bayingana wagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu Kirere ni muntu ki ?

Maj. Gen. Bayingana wagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu Kirere ni muntu ki ?

Ubwanditsi 03 Sep 2019
Umunyamakuru Shyaka Kanuma  aracyagundagurana n’Ubutabera, ahakana  ibyaha ashinjwa

Umunyamakuru Shyaka Kanuma aracyagundagurana n’Ubutabera, ahakana ibyaha ashinjwa

Ubwanditsi 15 Jun 2017
Interahamwe Havugimana “Actif” yazengereje abantu i Buruseli, yibonyemo iki?

Interahamwe Havugimana “Actif” yazengereje abantu i Buruseli, yibonyemo iki?

Ubwanditsi 23 Oct 2024
Uwahoze ari Visi Meya wa Musanze yangiwe kuburana yidegembya nubwo umugore yamusabiye imbabazi

Uwahoze ari Visi Meya wa Musanze yangiwe kuburana yidegembya nubwo umugore yamusabiye imbabazi

Ubwanditsi 12 Sep 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Dar es Salaam:  Bimwe mu byavugiwe mu mubonano wa Perezida Kagame na Perezida Dr. John Joseph Pombe Magufuli
Mu Rwanda

Dar es Salaam: Bimwe mu byavugiwe mu mubonano wa Perezida Kagame na Perezida Dr. John Joseph Pombe Magufuli

Ubwanditsi 01 Jul 2016
Perezida Kagame yasabye imbaraga mu gukurikirana ibyaha bikoreshwa ikoranabuhanga
UBUKUNGU

Perezida Kagame yasabye imbaraga mu gukurikirana ibyaha bikoreshwa ikoranabuhanga

Ubwanditsi 30 Apr 2019
Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 4 Ukwakira 2017
Mu Rwanda

Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 4 Ukwakira 2017

Ubwanditsi 05 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru