• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Miliyoni 220 Frw nizo zigenewe imitwe ya Politike mu kwitegura Amatora y’Abadepite.

Miliyoni 220 Frw nizo zigenewe imitwe ya Politike mu kwitegura Amatora y’Abadepite.

Editorial 21 Aug 2017 POLITIKI

Ihuriro ry’imitwe ya politiki mu Rwanda (NFPO), ryatangaje ko ryiteguye guha ubufasha bw’amafaranga agera kuri miliyoni 20 RWF buri mutwe wa politiki uribarizwamo, kugira ngo ibashe kwitegura amatora y’abadepite ateganyijwe umwaka utaha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iri huriro, Oswald Burasanzwe, yabwiye The New Times ko nubwo iri huriro rigizwe n’imitwe ya politiki 11 rikura amafaranga mu ngengo y’imari ya Leta no mu bafatanyabikorwa, ryiteguye gutera inkunga ya miliyoni 20 ibikorwa bya buri mutwe wa politiki uzabisaba.

Ati “Ingano y’amafaranga dukura mu isanduku ya Leta no mu bafatanyabikorwa igenda ihindagurika, gusa twemeje ko buri mutwe ushobora kuzabona miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda yo kuwufasha.”

Yakomeje avuga ko imitwe ya politiki yose yemerewe ariya mafaranga kandi bayatanga bagendeye ku wayasabye, gusa ngo icy’ingenzi ni uko azakoreshwa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari.

Perezida w’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije, Dr. Habineza Frank, yavuze ko iyi nkunga ari nziza ariko idahagije ugendeye kuri gahunda y’ibikorwa buri mutwe wa politiki uba uteganya gukora.

Yagize ati “Ni iby’agaciro kuba twaratewe inkunga mbere, baherutse kuduha miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda twakoresheje mu bikorwa byacu, ni byiza kumva ko aya mafaranga yongerewe.”

Habineza wiyamamarije kuyobora u Rwanda mu matora yo kuwa 3 no ku wa 4 Kanama 2017 akabona amajwi 0.48, aherutse gutangaza ko ishyaka rye ryiteguye guhatana no mu matora y’abadepite azaba muri Kanama 2018.

-7682.jpg

Amafaranga atangwa n’ihuriro ry’imitwe ya politiki aba agamije kongerera ubushobozi imitwe ya politiki binyuze mu mahugurwa ategurwa n’iri huriro cyangwa indi miryango irimo n’imitwe ya politiki ubwayo.

Mu matora ya Perezida wa Repubulika aheruka, ihuriro ry’imitwe ya politiki ryohereje indorerezi 100 zirimo ebyiri ziturutse muri buri mutwe wa politiki.

2017-08-21
Editorial

IZINDI NKURU

Minisitiri Bizimana yakurugutuye Gustave Mbonyumutwa washakaga “kugira abatagatifu” abajenosideri barimo se Shingiro Mbonyumutwa na Ngirumpatse

Minisitiri Bizimana yakurugutuye Gustave Mbonyumutwa washakaga “kugira abatagatifu” abajenosideri barimo se Shingiro Mbonyumutwa na Ngirumpatse

Editorial 03 Jun 2025
Ishyaka rya Museveni ryihakanye uwatewe umusumari mu itama ari ryo azira

Ishyaka rya Museveni ryihakanye uwatewe umusumari mu itama ari ryo azira

Editorial 19 Sep 2019
Perezida Edgar Lungu yagaragaje icyizere afitiye Kagame mu guhindura Afurika Yunze Ubumwe

Perezida Edgar Lungu yagaragaje icyizere afitiye Kagame mu guhindura Afurika Yunze Ubumwe

Editorial 22 Feb 2018
Perezida Kagame yongeye kwerekana akamaro k’ikoranabuhanga mu guhindura Isi

Perezida Kagame yongeye kwerekana akamaro k’ikoranabuhanga mu guhindura Isi

Editorial 19 Sep 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi y’u Rwanda irashimwa nabatuye i Goma nyuma yo gutabara abanyekongo ubwo amazu yabo yafatwanga n’inkogi y’umuriro
Mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda irashimwa nabatuye i Goma nyuma yo gutabara abanyekongo ubwo amazu yabo yafatwanga n’inkogi y’umuriro

Editorial 17 Aug 2017
Rayon Sports yatakaje amanota i Rusizi mbere yo guhura na AS Kigali
IMIKINO

Rayon Sports yatakaje amanota i Rusizi mbere yo guhura na AS Kigali

Editorial 23 Oct 2016
Ibyo Utamenye ku Buzima n’Imibereho ya Ruharwa Kabuga Felicien ndetse n’Abamukingiye Ikibaba mu Myaka 26 Ishize, Byashyizwe Hanze na Netflix
Amakuru

Ibyo Utamenye ku Buzima n’Imibereho ya Ruharwa Kabuga Felicien ndetse n’Abamukingiye Ikibaba mu Myaka 26 Ishize, Byashyizwe Hanze na Netflix

Editorial 06 Aug 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru