• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Mushikiwabo avuga ko imyinshi mu migisha y’u Rwanda yigaragarije muri Perezida Kagame.

Mushikiwabo avuga ko imyinshi mu migisha y’u Rwanda yigaragarije muri Perezida Kagame.

Ubwanditsi 21 Aug 2017 Mu Rwanda

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda akaba n’umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Louise Mushikiwabo yemeza ko u Rwanda ari igihugu cyavuye kure cyane kandi kigamije kugera kure cyane kuko cyahawe umugisha wigaragaza binyuze muri Perezida Paul Kagame.

Ibi yabitangarije mu Muhango wo kurahira kw’umukuru w’igihugu Paul Kagame wabaye kuri uyu wa 18 Kanama 2017 mu ijambo ry’ikaze yagejeje ku mbaga yari yitabiriye ibi birori byaranzwe n’umunezero hirya no hino mu gihugu.

Yagize ati: “U Rwanda ni igihugu cyavuye kure, kure cyane, u Rwanda ni igihugu gishaka kugera kure, kure cyane, turacyafite urugendo, u Rwanda kandi ni igihugu cyanze kubusanya n’icyerecyezo, amahitamo n’agaciro byarwo kuko ishema n’ubumwe birahenze.”

Yavuze ko akurikije uko ibikorwa byo kwiyamamaza byagenze ndetse n’amatora nyirizina uko yagenze, ari igihamya cyereka by’ukuri ko u Rwanda ari igihugu gifite abaturage biyunze kandi bafite icyerekezo kimwe.

Ati: “Ibikorwa byo kwiyamamaza byarangijwe n’amatora yo kuwa 3 na 4 Kanama byari ibihe by’ibyishimo mu gihugu hose n’abanyarwanda baba abari mu gihugu n’abari mu mahanga, byerekana ko iki gihugu n’abaturage bacyo biyunze kandi bafite icyerekezo kimwe ari igihugu cyahawe umugisha.”

Ibi byatumye avuga ko imyinshi mu migisha yahawe u Rwanda yagaragariye muri Perezida Kagame kuko ari we wubatse ubumwe mu banyarwanda.

Ati: “Twicaye muri iyi sitade y’igihugu nziza yitwa Amahoro ,twishimira umugabo werekaniwemo imyinshi mu migisha yaje kuri iki gihugu, umugabo wubatse ubumwe budacika n’abantu be. Icyo ni cyo cyaduhurije hamwe uyu munsi”

Uyu muhango witabiriwe n’abantu basaga ibihumbi 25 baturutse mu turere twose tw’igihugu ndetse n’abakuru b’ibihugu 17, abayobozi ba za guverinoma n’abandi bayobozi bakuru barenga 20 baturutse ku mugabane wa Afurika no mu zindi mpande zose z’isi baje bahagarariye ibihugu byabo.

-7693.jpg

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda akaba n’umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Louise Mushikiwabo

2017-08-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umuhanzi Yves Kana Trezzor yashyize hanze imwe mu ndirimbo izagaragara k’umuzingo w’indirimbo zizagaruka ku rukundo rwe n’umugore we baherutse kubana.

Umuhanzi Yves Kana Trezzor yashyize hanze imwe mu ndirimbo izagaragara k’umuzingo w’indirimbo zizagaruka ku rukundo rwe n’umugore we baherutse kubana.

Ubwanditsi 19 May 2021
Perezida Kagame yemeje ko ibya FDLR na Jenoside ari amateka mu Rwanda bitazongera kubaho ukundi

Perezida Kagame yemeje ko ibya FDLR na Jenoside ari amateka mu Rwanda bitazongera kubaho ukundi

Ubwanditsi 10 Feb 2023
Ibintu 9 Kiliziya Gatorika yasabye Leta y’u Rwanda

Ibintu 9 Kiliziya Gatorika yasabye Leta y’u Rwanda

Ubwanditsi 05 Feb 2018
Rutsiro na Karongi  : Abanyamuryango ba FPR basaga  ibihumbi 600,  bakiriye  Umukandida wabo Paul Kagame

Rutsiro na Karongi : Abanyamuryango ba FPR basaga ibihumbi 600, bakiriye Umukandida wabo Paul Kagame

Ubwanditsi 27 Jul 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Udushya n’Udukoryo Twaranze Weekend: Umukinnyi w’Amagare yaparitse Igare Ajya kunyara Mu bihuru
HIRYA NO HINO

Udushya n’Udukoryo Twaranze Weekend: Umukinnyi w’Amagare yaparitse Igare Ajya kunyara Mu bihuru

Ubwanditsi 04 Mar 2019
Rayon Sport ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona nyuma yo kunganya na APR RC 0-0
Amakuru

Rayon Sport ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona nyuma yo kunganya na APR RC 0-0

Ubwanditsi 09 Mar 2025
Hoteli ya Jean Minani uherutse gutorerwa kuyobora CNARED, Ishyirahamwe ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, yasenywe
INKURU NYAMUKURU

Hoteli ya Jean Minani uherutse gutorerwa kuyobora CNARED, Ishyirahamwe ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, yasenywe

Ubwanditsi 04 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru