• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Imishinga iciriritse igiye gutangira guhabwa Ubwishigizi mu Rwanda

Imishinga iciriritse igiye gutangira guhabwa Ubwishigizi mu Rwanda

Editorial 30 Aug 2017 Mu Rwanda

Mu gihe Abanyarwanda bagera kuri 75% batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi, ariko ibi bikorwa ntibihabwa ubwishingizi mu masosiyete atanga ubwishingizi hano mu Rwanda kuko ayo masosiyete atanga ubwishingizi ku bikorwa binini cyane cyane iby’ubucuruzi, inganda, ubwubatsi n’ibindi.

Ni muri urwo rwego I Kigali hateraniye inama y’Iminsi ibiri yiga ku buryo bwo gutanga ubwishingizi ku mishanga n’ibikorwa biciriritse “Microinsurance.”

Ni inama ihuje impuguke zitandukanye zaturutse muri Afrika ndetse no mu bindi bice by’Isi bitandukanye zihagarariye amasosiyete y’ubwishingizi, ibigo by’imari, abanyamategeko ndetse n’abafatanyabikorwa mu bijyanye n’ubwishingizi.

Abitabiriye iyi nama bakaba bari kuganira ndetse no kungurana ibitekerezo ku buryo bwo gushyiraho gahunda yo gutanga ubwishingizi ku mishanga ndetse n’ibikorwa biciriritse bibyara inyungu.

Aganira na rushyashya.net umuyobozi wa Sosiyete y’ubwishingizi mu Rwanda ya Radiant Bwana Rugenera Mariko yavuze ko iyi nama ije ari igisubiz ku banyarwanda kuko bayigiyemo byinshi kandi bifiye igihugu akamaro ndetse n’abanyarwanda muri rusange.

Yagize ati “Iyi nama ije ari igisubizo ku banyarwanda cyane cyane abakora ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi kuko igiye gutuma ibikorwa byabo bigira ubwishingizi bikazabafasha mugihe ibyo bikorwa byabo byaba bigize ikibazo kuko bizajya byishyurwa n’ubwishingizi.”

-7793.jpg

Marc Rugenera Umuyobozi wa Radiant

Yakomeje avuga k o bo nka Radiant ku ikubitiro nyuma y’iyi nama mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri bari bushyire ku isoko ubwishingizi bubiri bw’ibikorwa biciriritse mu gihe bagikora inyigo ku bundi bwishingizi bazashyira ku isoko mu gihe kiri imbere.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Access To Finance Rwanda (AFR) Bwana Jean Bosco Iyacu yadutangarije ko barimo kuganira ku buryo bwo guha ubwishingizi imishinga iciriritse irimo ubuhinzi, ubworozi, ubwishingizi ku nguzanyo n’indi itandukanye.

Ati “ nkuko mubizi ko u Rwanda ruri imbere mu gutanga ubwishingizi bw’ubuzima, muri iyi nama turi kuganira uburyo bwo gutanga ubwishingizi ku bindi bikorwa ndetse n’imishinga iciriritse birimo ubuhinzi , ubworozi,ubwishingizi ku nguzanyo n’ibindi kugirango Abanyarwanda barusheho kugira icyizere cy’ibyo bakora kubera ko bazaba bafite ubwishinzi bwabyo.”

Iyi nama biteganyijwe ko isozwa kuri uyu wa gatatu yari yitabiriwe n’abantu bagera ku 100 baturutse mu bihugu bitandukanye ikaba yari igamije guhanahana amakuru no kungurana ibitekerezo ku buryo bwo kurushaho kuzamura urwego rw’ubwishingizi ku mishanga iciriritse ibyara inyungu, ije ibanziriza inama mpuzamahaga ku bwishingizi bw’imishinga iciriritse iteganyijwe kuzaba tariki ya 7 kugeza ku 9 Ugushyingo uyu mwaka mu gihugu cya Peru.

-7794.jpg

Abitabiriye Inama

Norbert Nyuzahayo

2017-08-30
Editorial

IZINDI NKURU

Kigali :Abanyeshuri  basanga 826 barangije muri kaminuza ya UTB

Kigali :Abanyeshuri basanga 826 barangije muri kaminuza ya UTB

Editorial 10 Mar 2017
U Rwanda rwanze kugira icyo ruvugana n’abadepite baturutse muri Israel

U Rwanda rwanze kugira icyo ruvugana n’abadepite baturutse muri Israel

Editorial 11 Feb 2018
Asinah yatangaje umukunzi mushya yasimbuje Riderman wamubenze

Asinah yatangaje umukunzi mushya yasimbuje Riderman wamubenze

Editorial 23 Aug 2017
Burundi yamaze gupanga intambara, ariko se iritegura kurwana nande ?

Burundi yamaze gupanga intambara, ariko se iritegura kurwana nande ?

Editorial 15 Jul 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amafoto – Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bifatanyije n’abatuye Umujyi wa Kigali gukora Siporo rusange izwi nka “Car Free Day”
Amakuru

Amafoto – Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bifatanyije n’abatuye Umujyi wa Kigali gukora Siporo rusange izwi nka “Car Free Day”

Editorial 17 Mar 2024
Dore inzira Tour du Rwanda 2017 izanyuramo
Mu Rwanda

Dore inzira Tour du Rwanda 2017 izanyuramo

Editorial 16 Jun 2017
Iya 24 Mata 1994: Inkotanyi zatangiye guhungishiriza i Byumba abo zari zarokoye
Mu Rwanda

Iya 24 Mata 1994: Inkotanyi zatangiye guhungishiriza i Byumba abo zari zarokoye

Editorial 24 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru