Perezida Kagame amaze iminsi agaragara mu Karere ka Rubavu ari mu bihe byiza ku mazi y’i Kivu atwaye ‘Jet Ski’ nyuma yaho ku wa Kane na none yari yafotowe n’Abaturage atwaye igare mu mihanda y’i Rubavu.
Umukuru w’Igihugu wavuye mu Karere ka Rubavu kuri uyu wagatanu ahari gufatirwa amashusho y’ikiganiro The Royal Tour gitunganywa na Peter Greenberg, Umunyamakuru w’igihangange uzwi cyane kubera gukora inkuru zishamikiye ku gucukumbura imibereho y’abantu bakomeye binyuze mu bukerarugendo.
Iki kiganiro gitambuka kuri televiziyo ya CBS iherereye i Arlington muri Amerika kikagaragaramo Perezida w’Igihugu runaka nkuko twabibagejejeho, asobanura amateka yacyo ahanini ashingiye ku bukerarugendo.
Twababwiye ko mu 2014, Peter yakoranye ikiganiro nk’iki na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, aho uyu muyobozi yamutembereza mu duce nyaburanga mu mijyi ya Jerusalem na Tel Aviv; banagera no ku Nyanja Itukura n’iy’Umunyu.
Aba bombi banatembereye mu bice bikunzwe na ba mukerarugendo nk’ubuvumo buteye amabengeza bwa Rosh Hanikra n’inyubako zigaragaza amateka y’imyubakire y’Abaroma ziri mu Mujyi wa Caesarea.
Peter muri iki gihe yanagize amahirwe yo kwambuka Uruzi rwa Yorudani, anazamuka imisozi iri muri Pariki ya Masada. Mu gihe yamaze muri Israel, we na Netanyahu baranzwe no kwidagadura bakina umupira w’amaguru, gutwara ubwato mu mazi magari n’ibindi.
Mu bandi bayobozi bakuru yaganiriye nabo bakanamufasha gutembera mu gihugu bamugaragariza ibyiza nyaburanga byacyo barimo uwahoze ayobora Mexico, Felipe de Jesús Calderón Hinojosa, wamwakiriye mu 2010; Rafael Vicente Correa Delgado wigeze kuyobora Equateur bahuye mu gihe cy’icyumweru banatemberana igihugu mu duce dutandukanye turimo n’imirima ya Cacao; mu 2012 yakiriwe n’Umwami wa Jordanie, Abdullah II bin Al-Hussein mu gihe mu mwaka ushize wa 2016 yakiriwe na Perezida wa Peru, Alejandro Toledo.