Kim Jong Un wagiye ku buyobozi akiri muto, ku myaka 35 yateye Isi impagarara nyuma yo kuba ari umugabo urangwa n’ibikorwa by’ubwihebe, aho amaze igihe agerageza ibitwaro bya kirimbuzi.
Kim mbere y’uko ajya ku butegetsi ntiyajyaga agaragara muri rubanda cyangwa muri Leta ngo hamenyekane ibyo yakoraga, ndetse n’amashuri yize ntazwi neza kuko ntaho bigaragara ko yaba yarize muri za Kaminuza zikomeye.
Kim Jong Un ni umwe mu baperezida batagaragaza igihe bavukiye kuko imyaka igaragaza ko yavutse mu myaka 3 itandukanye kuko ibihugu byinshi bigenda bigenekereza bigatanga imyaka itandukanye .
Korea ya Ruguru yemeza ko Perezida wa yo yavutse muri Mutarama 08,1982 , Korea y’Epfo ikavuga ko Kim Jon un yavutse mu1983, igihugu cya Switzeland (Ubusuwisi) bwemeza ko yavutse 05 Nyakanga 1984, mu gihe imibare itangwa na America yemeza ko uyu mugabo ifata nk’icyihebe yavutse mu 1984.
Perezida wa Korea ya ruguru ukomeje kuvugisha amahanga kubera ibitwaro bya kirimbuzi akomeje kugerageza kandi akavuga ko nta bwoba atewe n’amahanga, ni umuyobozi w’umuryango wa State Affaires Commussion Incubmbent.
Kim Jon Un kandi ni umuyobozi mukuru wa Democratic People’s Republic of Korea akomeje kubwira Isi ko adashobora kwita ku bihano azafatirwa ngo areke gahunda igihugu cye cyafashe yo gucura ibitwaro bya kirimbuzi.
Kim ni umwana wa kabiri wa Kim Jong-il na Ko Yong-hui ariko se akaba yaraje kwitaba Imana muri 2011.
Bimwe mu byo Kim abereye abereye umuyobozi
Umuyobozi (Chairman) wa Workers’ Party of Korea
Umuyobozi (Chairman) wa Central Miltary Commission
Umuyobozi (Chairman) wa State Affairs Commussion
Umuyobozi (Chairman) wa Supreme Commander of Korean People’s Army
Uyu mu Perezida afite ipeti rya Marshal mu bya gisirikare.
Kim Jong un afite impamyabumenyi 2, imwe yayikuye muri Kim Il-sung University mu gihe indi yayikuye muri Kaminuza ya gisirikare ya Kim Il-sung Military University.
Kim Jong un wagiye ku butegetsi 09 Werurwe 2014, ashinjwa kuba mu 2013 yaricishije nyirarume Jang Song-thaek ndetse akaba ari nawe wishe umuvandimwe we Kim Jong-nam muri Malaysia muri Gashyantare uyu mwaka.
Kuva uyu mugabo yajya ku butegetsi Isi yose imufata nk’icyihebe aho isanga ashobora guteza intambara ya gatau y’isi.
Kuva yajya ku butegetsi yakomeje kugaragaza guhangana gukomeye na Leta Zunze Ubumwe za America, ibintu bigiye guteza ikibazo gikomeye kuko America nayo yafashe umwanzuro wo guhangana n’iki gihugu gikomeje gukora no kugerageza ibitwaro bya kirimbuzi umusubirizo.
Mu kwezi gushize ubwo Korea yaruguru yagerageje ibisasu bibiri, Umuryango w’Abibumbye (UN) wafatiye iki gihugu ibihano ariko cyo gihita gitangaza ko ntacyo ibihano byahindura kuri gahunda yacyo yo gucura ibitwaro bya Kirimbuzi.
Kim Jong Un