• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi   |   05 Dec 2025

  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Umuriro watse hagati ya Parfine na Safi, nyuma y’iminsi itatu gusa Safi ashyingiranwe na Niyonizera Judith. [ VIDEO ]

Umuriro watse hagati ya Parfine na Safi, nyuma y’iminsi itatu gusa Safi ashyingiranwe na Niyonizera Judith. [ VIDEO ]

Editorial 04 Oct 2017 ITOHOZA

Nyuma y’iminsi itatu Safi ashyingiranwe imbere y’amategeko na Niyonizera Judith, uwahoze ari umukunzi we witwa Umutesi Parfine yavuze akamuri ku mutima.

Abinyujije mu ijwi rifite iminota irenga itatu, Parfine yumvikanisha umujinya yatewe no kuba Safi ashinze urugo, anabatega iminsi avuga ko azi neza imiterere ya Safi ko azaca inyuma umugore we. nkuko tubikesha kigalihit.rw

-8197.jpg

Parfine yakundanye na Safi imyaka irenga ibiri

[ Ijwi rya Parfine twarikuye muri iyi nkuru ]

Uyu mukobwa yanakomoje ku magambo Safi yanditse ataka umugore we. Yavuze ko Safi yanditse ayo magambo atamuvuye ku mutima ahubwo byatewe n’ukuntu rubanda rwagumye kumunenga.

Imyaka irenga ibiri niyo Safi yakundanye na Parfine baba ku migabane itandukanye, Parfine yumvikanisha ko we atari ashoboye kugura Safi ngo amubere umugabo, ahamya ko yahariye abandi bakamugura.

Parfine yagaragaje ko ubwo yabonanaga na Safi muri 2016 bahuriye i Dubai, Safi ngo yari asanzwe akundana n’uwo barushinganye ariko mu buryo bw’ibanga.

Yumvikanisha ko icyo gihe Safi atakundaga uwo bamaze iminsi barushinze, ahubwo ngo yamukunze nyuma ubwo yari amaze kumugurira inzu ihenze n’imodoka akanabimwandikaho.

Mu magambo yumvikanamo ibitutsi n’uburakari, Parfine yavuze ko Safi kimwe n’abandi basore bamwe bo mu Rwanda bahora bifuza gutereta abakobwa b’Abanyarwanda baba mu mahanga (Diaspora) babifuzaho kubajyana hanze, no kubaha amafaranga.

-8198.jpg

Safi na Parfine wari umukunzi we

Uwo mukobwa uba mu Burayi, muri ayo majwi yumvikanye yitangaho ingero avuga ko hari abasore b’Abanyarwanda benshi bamutereta bamubwira ko bo batazamubabaza nk’uko Safi yabimukoze.

Agira ati “Ni ukuri kw’Imana ibi bintu birakabije, abahungu bose ubu bari ku (bakobwa) ba Diaspora. Hari abirirwa bambwira ngo ihangane turatandukanye! Ngo ntabwo tuzakubabaza, ariko apuuu narabahaze!”

Muri iryo jwi Parfine yashyize ku mbuga nkoranyambaga, yumvikanisha ko kuba yarakundanye na Safi ari amakosa yakoze, ndetse ko adashobora kongera gukora bene ayo makosa.

Ati “Umuntu ahanuka rimwe ntabwo ahanuka kabiri. Ahanuka rimwe atapfa agakira.”

Aya majwi Parfine yayashyize hanze mu gihe Safi yibereye mu biruhuko hamwe n’umufasha we muri Zanzibar.

-8202.jpg

-8201.jpg

-8200.jpg

-8199.jpg

Safi ari kumwe n’umugore we bashyingiranwe Judith

Ku itariki ya 01 Ukwakira 2017, nibwo Safi Madiba uririmba mu itsinda rya Urban Boys yashyingiranwe na Judith Niyonizera mu buryo bwemewe n’amategeko ndetse banakora ibirori byo gusaba no gukwa.

Ikindi cyatunguye abantu ni uko muri ubwo bukwe batabonyemo Nizzo baririmbana muri iryo tsinda. Nizzo akaba yatangaje ko impamavu ataje muri ubwo bukwe ari uko atatumiwe.

2017-10-04
Editorial

IZINDI NKURU

General Christian Ndaywell yishe benshi, ariko Major Thomas Ndizeye yahoye gusa ko ari Umututsi urwe ruzamubiza ibyuya

General Christian Ndaywell yishe benshi, ariko Major Thomas Ndizeye yahoye gusa ko ari Umututsi urwe ruzamubiza ibyuya

Editorial 26 Nov 2024
Umuhungu wa Osama bin Laden yashyizwe ku rutonde rw’abahigwa Bukware kubera iterabwoba

Umuhungu wa Osama bin Laden yashyizwe ku rutonde rw’abahigwa Bukware kubera iterabwoba

Editorial 06 Jan 2017
Indege ya Habyarimana :  Iturufu rya Kayumba  ryo  kubona ubuhungiro mu Bufaransa

Indege ya Habyarimana : Iturufu rya Kayumba ryo kubona ubuhungiro mu Bufaransa

Editorial 13 Oct 2016
Papa Francis yasabye  imbabazi kubera uruhare rwa Kiriziya muri jenoside yakorewe Abatutsi

Papa Francis yasabye imbabazi kubera uruhare rwa Kiriziya muri jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 20 Mar 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abakuru b’Ibihugu bakomeje kugera i Kigali – AMAFOTO
Mu Mahanga

Abakuru b’Ibihugu bakomeje kugera i Kigali – AMAFOTO

Editorial 16 Jul 2016
Minisiteri y’umutekano ikwiye gusobanura ukuntu Abacitse ku icumu   bagicibwa imitwe
Mu Mahanga

Minisiteri y’umutekano ikwiye gusobanura ukuntu Abacitse ku icumu bagicibwa imitwe

Editorial 18 Jun 2016
Ubushinjacyaha bwasobanuye iby’ifatwa ry’ Umunyamakuru Eminente
Mu Mahanga

Ubushinjacyaha bwasobanuye iby’ifatwa ry’ Umunyamakuru Eminente

Editorial 05 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru