• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Madame Jeannette Kagame yasobanuye aho ubumwe bw’Abanyarwanda bwavuye

Madame Jeannette Kagame yasobanuye aho ubumwe bw’Abanyarwanda bwavuye

Editorial 23 Oct 2017 POLITIKI

Madame Jeannette Kagame yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatumye Abanyarwanda bamenya agaciro ko kuba umwe nta kureba aho undi aturuka.

Yabitangarije mu kiganiro yatanze ku bumwe n’ubwiyunge, yagejeje ku bitabiriye ihuriro mpuzamahanga rya Global Citizen Forum, iteraniye i Montenegro guhera kuri uyu wa Kane tariki 19 Ukwakira 2017.

-8440.jpg

Madame Jeannette Kagame ubwo yatangaga ikiganiro mu ihuriro ryiswe “Global Citizen Forum’

Madame Jeannette Kagame yavuze ko nyuma ya Jenoside yahitanye Abatutsi barenga miliyoni, Guverinoma yasimbuye iyateguye ikanashyira mu bikorwa iyo Jenoside yatangiye kubaka igihugu ihereye ku gushyiraho ikigo cy’ubumwe n’ubwiyunge.

Yagize ati “Twahisemo kwihuza, duhitamo gukora biciye mu mucyo, duhitamo kureba kure. Uyu musingi watumye u Rwanda rutangira kwiyubakira ahazaza hashingiye ku burezi bufite ireme kuva mu mashuri abanza kugera mu yisumbuye.”

Yakomeje agira ati “Twashyize imbaraga mu kongera umubare w’abajya mu mashuri abanza n’ayisumbuye kugira ngo bidufashe kwagura ubukungu no guteza imbere abaturage nk’uko biri mu ngamba z’igihugu.”

-8441.jpg

Akon ni umwe mu bantu bakomeye wari witabiriye iri huriro

Ibyo Madamu Jeanne Kagame yatangaje bigaragarira no mu mibare aho kugeza ubu,mu mashuri ya kaminuza 46 abanyeshuri bagera ku bihumbi 100 bamaze gusoza amasomo yabo mu myaka 20 gusa.

Bitandukanye n’uko kuva mbere ya Jenoside, kaminuza imwe rukumbi yari iriho itigeze isohora abanyeshuri barenga 2.500 mu myaka igera kuri 40 yamaze.

Iryo huriro Jeannette Kagame yitabiriye ni umwanya mwiza wo guhura kw’abayobozi bagasangira ibitekerezo na bagenzi babo barimo abayobora inganda, ba rwiyemezamirimo n’ibyamamare.

Ihuriro ry’uyu mwaka rifite itandukaniro ry’uko abaryitabiriye bafite ubunararibonye bw’imyaka irenga 10 mu bikorwa bitandukanye nko mu iterambere, ibikorwa bya kimuntu n’ubukungu.

Madame Jeannette Kagame yavuze ko nyuma ya Jenoside u Rwanda rwabonye ko imbibi ntacyo zimaze, bituma ruba igihugu buri wese yisangamo. Yasobanuye ko kuri ubu,Abanyafurika baza mu Rwanda nk’abisanga kandi bagahabwa viza bageze mu gihugu.

Ati “Kuri twe kugirana imibanire myiza n’abantu bose tubifata nk’itegeko, bitewe n’uko hari bamwe muri twe bakuriye mu buhungiro, baranzwe no guhezwa”

Yagarutse no kuri gahunda yo guha ubwisanzure urujya n’uruza rw’abantu mu Rwanda ndetse no gucyura impunzi. Avuga ko u Rwanda rutareka kwakira abaturanyi bari mu bibazo kuko rubafata nk’abarwo.

Ati “Nk’urugero, twahaye ikaze ibihumbi n’ibihumbi by’impunzi kandi tuziha ibikenerwa by’ibanze, birimo kwiga, kwivuza nk’uko abaturage bacu babihabwa kuko twizera ko impunzi ari abantu nk’abandi bakwiye guhabwa agaciro.”

Yavuze no ku manza za Gacaca zihutishije ubutabera, zigacira imanza abantu barenga miliyoni ebyiri mu myaka 10 ugereranije n’imyaka 100 zari kumara iyo zicibwa n’inkiko zisanzwe.

Madame Jeannette Kagame yagaragaje kandi ko ababazwa n’ahandi hirya no hino ku isi aho abantu bagipfa bazize ubwoko bwabo, ariko agaragaza ko yizera ko hari ikizakorwa abaziza abandi amoko bagahagarikwa.

Yashimye uruhare rw’ihuriro rya Global Citizen Forum, ku ruhare ryagize rwo kwibutsa abantu ko bakwiye kubana mu mahoro.

Abantu bakomeye nk’umuhanzi Akon, Umuyobozi wa UNESCO Irina Bokova, Umugore wa Tony Blair, Cherie Blair, ni bamwe mu batanze ibiganiro muri iryo huriro.

-8442.jpg

Iri huriro ni umwanya mwiza ku bayobozi wo gusangira ibibazo byugarije isi, ariko hakanashakwa umuti w’uko byakemuka.

Source : KT

2017-10-23
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yahuye na Minisitiri w’Intebe wa Québec nyuma yo gushyigikira Mushikiwabo

Perezida Kagame yahuye na Minisitiri w’Intebe wa Québec nyuma yo gushyigikira Mushikiwabo

Editorial 11 Oct 2018
Icyo wamenya kuri batandatu bashya binjiye muri Guverinoma

Icyo wamenya kuri batandatu bashya binjiye muri Guverinoma

Editorial 20 Oct 2018
Tariki 15 Nyakanga 2024: Umunsi wo kuvugurura igihango.

Tariki 15 Nyakanga 2024: Umunsi wo kuvugurura igihango.

Editorial 11 Mar 2024
P.Kagame arasubira i Paris ?

P.Kagame arasubira i Paris ?

Editorial 10 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

APR FC yanganyije na Mukura itakaje umwanya wa mbere wafashwe na Kiyovu SC  yatsinze Etincelles FC 1-0
Amakuru

APR FC yanganyije na Mukura itakaje umwanya wa mbere wafashwe na Kiyovu SC  yatsinze Etincelles FC 1-0

Editorial 14 Mar 2022
Ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge bwakomereje mu karere ka Nyabihu
Mu Mahanga

Ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge bwakomereje mu karere ka Nyabihu

Editorial 05 Jan 2016
Uganda : Uko Museveni yahinduye gahunda yo kwigenga kw’ibigo bya leta nyuma y’imyaka 33
INKURU NYAMUKURU

Uganda : Uko Museveni yahinduye gahunda yo kwigenga kw’ibigo bya leta nyuma y’imyaka 33

Editorial 22 May 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru