• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52   |   17 May 2025

  • Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025   |   16 May 2025

  • Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho   |   14 May 2025

  • Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda   |   13 May 2025

  • Ingabo za Afurika y’Epfo Zavanye Ipfunwe muri Congo mu Gikorwa cya SAMIDRC   |   12 May 2025

  • Amakipe ya Police WVC na APR VC yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda muri Volleyball 2024-2025   |   12 May 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yo ku wa 08 Ugushyingo 2017

Itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yo ku wa 08 Ugushyingo 2017

Editorial 09 Nov 2017 INKURU NYAMUKURU

None ku wa Gatatu, tariki ya 8 Ugushyingo 2017, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 04 Ukwakira 2017 imaze kuyikorera ubugororangingo.

2. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho aho Umushinga wo kubaka urugomero rwa Rusizi ya III ruhuriweho n’Ibihugu byo mu Karere ruzatanga amashanyarazi angana na MW 147 ugeze.

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje uburyo bushya bwo gusaba no guhabwa viza.

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imishinga y’Amategeko ikurikira :

Umushinga w’Itegeko ngenga rigenga amatora ;

Umushinga w’Itegeko rishyiraho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ishyinguranyandiko na Serivisi z’Inkoranyabitabo, rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byacyo ;

Umushinga w’Itegeko rigena Imiterere y’Uburezi ;

Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko n° 33/2009 ryo ku wa 18/11/2009 ryerekeye intwaro ;

Umushinga w’Itegeko ryerekeye kurwanya iterabwoba ;

Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano yo koherezanya abahamwe n’ibyaha n’abakurikiranyweho ibyaha hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Repubulika Yunze Ubumwe Iharanira Demokarasi ya Etiyopiya yashyiriweho umukono i Kigali, muri Repubulika y’u Rwanda, ku wa 28/04/2017 ;

Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’ubufatanye mu by’amategeko mu rwego Mpanabyaha hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Repubulika Yunze Ubumwe Iharanira Demokarasi ya Etiyopiya yashyiriweho umukono i Kigali, muri Repubulika y’u Rwanda, ku wa 28/04/2017 ;

Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano yo koherezanya abahamwe n’ibyaha n’abakurikiranyweho ibyaha hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Repubulika ya Zambiya yashyiriweho umukono i Lusaka, muri Repubulika ya Zambiya, ku wa 19/06/2017 ;

Umushinga w’Itegeko ryerekeye Ibidukikije ;

Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko nº 21/2011 ryo ku wa 23/06/2011 rigenga Amashanyarazi mu Rwanda ;

Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’impano yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda, ku wa 09/10/2017, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere (IDA) nk’Urwego ruyobora Ikigega Gihuriweho n’Abaterankunga ba Gahunda Nyarwanda y’Ubuhinzi Bushingiye ku Musaruro, yerekeranye n’Impano ingana na 9.250.000 z’Amadorari y’Abanyamerika agenewe Gahunda yo kuvugurura Urwego ry’Ubuhinzi, Icyiciro cya III ;

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira :

Iteka rya Perezida rishyiraho Sitati yihariye igenga Abacungagereza ;

Iteka rya Perezida rishyiraho imishahara n’ibindi bigenerwa Umukuru n’Umukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere ; – Iteka rya Perezida rishyiraho Sitati yihariye igenga abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’ibyoherezwa mu mahanga ;

Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Abagize Inama y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa ishinzwe uburenganzira n’imibereho myiza y’abantu bafunze ;

Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena Urwego Rureberera Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco ;

teka rya Minisitiri ryirukana abacungagereza mirongo itatu na batandatu (36).

6. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe agena imiterere n’imikorere ya Porogaramu y’Igihugu mbonezamikurire y’abana bato.

7. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Madamu JOANNE LOMAS ahagararira United Kingdom of the Great Britain na Northern Ireland mu Rwanda, ku rwego rwa High Commissioner, afite icyicaro i Kigali, mu Rwanda.

8. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Madamu MARTHA T.M PHIRI ahagararira Banki Nyafurika Itsura Amajyambere mu Rwanda/African Development Bank Group, afite icyicaro i Kigali, mu Rwanda.

9. Inama y’Abaminisitiri yashyize Abayobozi batandukanye mu myanya ku buryo bukurikira :

Muri Serivisi za Minisitiri w’Intebe/PRIMATURE : 
Bwana DUSINGIZIMANA Gratien : Governance Advisor ;
Bwana BIZIMANA Hamiss : Policy Analyst in the Government Action Coordination Unit
Bwana NZARAMBA Emmanuel : Office Manager.

Mu Rwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB)
Bwana FISHER Itzhak : Perezida w’Inama y’Ubutegetsi

Muri MINIJUST
Madamu URUJENI Martine : Head of Access to Justice Department ;
Bwana MUPENZI Narcisse : Head of Community Justice Division ;
International Justice and Judicial Cooperation Department : Senior State Attorneys :
Bwana NDENGEYINKA William ;
Madamu INGABIRE Joselyne ;
Madamu GAKUBA Raissa ;
Bwana HABIMFURA Silas ;
Bwana KIZITO Jean Pierre.

Muri MINISANTE 
Col. Dr. MUVUNYI Zuberi : Director General of Clinical Services ;
Dr. DUSHIME Theophile : Division Manager, Medical Emergency Services (SAMU).

Muri Minisiteri y’Ibidukikije
Madamu KABERA Juliet : Director General of Environment and Climate Change.
Mu Kigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC)
Dr. Gilles François NDAYISABA : Division Manager of Non Communicable Diseases ;
Ir. NIYITEGEKA Innocent : Medical Technology and Infrastructure (MTI) Division Manager.

Muri Kaminuza y’u Rwanda/UR
Madamu TENGERA Françoise : Deputy Vice Chancellor in charge of Administration & Finance.

Mu kigo cy’Ubuvuzi cyigisha cya Kaminuza (CHUB), Ibitaro bya Butare 
Dr. SENDEGEYA Augustin : Umuyobozi Mukuru (Director General).

Mu Kigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere Imiturire (RHA)
Bwana UWIMANA Leopold : Division Manager for Social and Affordable Housing Design and Development ;
Bwana RUHUMURIZA Dhanis : Division Manager for Government Building Rehabilitation, Instructions, Accommodation and Office Management ;
Bwana NSHIMIYIMANA Harouna : Division Manager for Regulation, Inspection and Audit ;
Bwana MPAYIMANA Protais : Division Manager for Rural Settlement Planning and Development ;
Bwana TWAHIRWA John : Director of Planning, Monitoring and Evaluation Unit ; – Madamu UMUGWANEZA Alice : Director of Inspection and Audits Unit.

Muri National Early Childhood Development Program
Bwana MUCUMBITSI HABIYAMBERE Alexis : Head of Nutrition & Hygiene Department ;
Madamu Freya ZANINKA De Clercq : Head of Early Development, Parent Education and Child Protection Department.

Muri Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe Ivugururwa ry’Amategeko (RLRC)
Bwana SONGA GASHABIZI Alain : Head of Law Research, Reform and Revision Department ;
Bwana IZERE Parfait : Law Revision Analyst ;
Madamu MUNEZERO Marie Jeanne : Research and Reform Analyst ;
Bwana NGABONZIZA Julien : Research and Reform Analyst.

Muri Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC)
Abakomiseri bongerewe manda :
Sheikh BISHOKANINKINDI Dawud ;
Madamu BUGINGO Emma Marie.

Mu Kigo cy’ Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA)
Madamu MUKESHIMANA Claire : Corporate Services Division Manager.

Mu Kigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije (FONERWA)
Bwana RUZIBIZA Hubert : Chief Executive Officer (CEO).

Mu Kigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA)
Bwana MUNYAZIKWIYE Faustin : Deputy Director General.

Mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB)
Dr. USENGUMUKIZA Felicien : Head of Research Department ;
Bwana MBANDA Gerald : Head of Media Department ;
Madamu KAZAIRE Judith : Head of Service Delivery, GG & JADF Department ; 
Bwana KANGWAGYE Justus : Head of Political Parties & CSOs Department ; 
Madamu MUTAMBA Elizabeth (Beth) : Head of Home Grown Solutions ; 
Bwana KAYIGIRE Prince : Applied Governance Research Pool Division Manager ; 
Madamu KAMIKAZI Sybille : Innovation & Governance Pool Division Manager ; 
Madamu KIBERINKA Nicole : Service Delivery Division Manager ; 
Bwana AFRIKA Alexis : Good Governance and JADF Division Manager.

Mu Kigo Gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda (RMB) :
Bwana SAFARI Innocent : Chief Financial Officer (CFO).

Muri Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso (RFL)
Abagize Inama y’Ubutegetsi :
Bwana KARANGWA Charles, Perezida ; 
Madamu ATUKUNDA Linda Grace, Visi Perezida ; 
Bwana MWIKARAGO Emile Ivan ; 
Madamu UWINGENEYE Joyeuse ; 
Bwana RUBANZANA Wilson ; 
Bwana TWAGIRAYEZU Jean Marie.

Mu Kigo gishinzwe Gucunga no Guteza imbere Amazi n’Amashyamba (RWFA)
Abagize Inama y’Ubutegetsi : 
Dr. MUKURARINDA Athanase, Perezida ; 
Madamu KAYITESI Marceline, Visi Perezida ; 
Bwana NSANZABAGANWA Epimaque ; 
Bwana NZEYIMANA Innocent ; 
Madamu BAGUMA Rose ; 
Dr. UWERA Claudine ; 
Bwana SIBOMANA Saidi. 
Bwana MUGABO Jean Pierre : Head of Forest Department ; 
Bwana TETERO François Xavier : Head of Water Resource Management Department ; 
Madamu UMURERWA Denise : Corporate Services Division Manager.

Mu Kigo Gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka mu Rwanda 
Abagize Inama y’Ubutegetsi 
Bwana SAGASHYA Didier, Perezida ;
Madamu NGANGURE Winifred, Visi Perezida ;
Bwana Mr. MUREKEZI Charles ;
Bwana BOSENIBAMWE Aimé ; 
Madamu IKIRIZA Ruth ;
Bwana RUMAZIMINSI Seraphin ;
Madamu NSINGA Flora. 
Madamu NISHIMWE Grace : Head of Land Administration Department ; 
Bwana Augustine MUKUNZI Emmanuel : Registrar of Land Titles of Northern Province ; 
Bwana MUVARA Pothin : Registrar of Land titles in Eastern Province ; 
Bwana MUYOMBANO Sylvain : Registrar of Land Titles in Southern Province ; 
Madamu NYIRANSHIMIYIMANA Christine : Registrar of Land Titles in City of Kigali ; 
Bwana TUYISENGE Jean Claude : Registrar of Land Titles in Western Province ; 
Bwana RUTAGENGWA Alexis : Head of Department of Surveying, Land Use Planning and Mapping ; 
Bwana RUTAGENGWA Faustin : Corporate Services Division Manager.

Mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative (RCA)
Abagize Inama y’Ubutegetsi :
Bwana NINGABIRE Yves Bernard, Perezida ;
Madamu KARENZI Annette, Visi Perezida ;
Bwana ASIIMWE Herbert ;
Bwana FURAHA David ;
Madamu MUTESI Cissy ;
Madamu IRAME Iza ;
Madamu MUKESHIMANA Dative.

Mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB)
Abagize Inama y’Ubutegetsi : 
Bwana NGABITSINZE Jean Chrysostome, Perezida ; 
Madamu RUGEMA Joshua, Visi Perezida ; 
Bwana RWINKOKO Patrick ; 
Madamu SHERI Alphonsine ; 
Madamu KAYITESI Regina ; 
Madamu ISUGI Marie Chantal ; 
Bwana RUTUKU K. Richard.

Muri RWANDAIR
Abagize Inama y’Ubutegetsi : 
Bwana KABERA Godfrey, Perezida ; 
Madamu UWASE Patricia,Visi Perezida.

Mu kigo cy’Igihugu gishinzwe gutunganya Amasoko ya Leta (RPPA)
Abagize Inama y’Ubutegetsi : 
Madamu MUKASHYAKA Drocelle ; 
Madamu GAFARANGA Brigitte.

Mu Kigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB)
Abagize Inama y’Ubutegetsi 
Bwana TURAHIRWA Ephraim, Perezida ; 
Madamu DUSHIMIRE Alice.

Mu Kigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA)
Bwana NKWIHOREZE Jackline, Umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi.

Mu Kigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu Nzego z’Ibanze /LODA : 
Madamu UWIMBABAZI Esperance : Director of Livelihoods Development Unit ; 
Bwana KAYIGI Adolphe : Director of Planning Unit.

10. Mu Bindi :
a) Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya ruswa biteganyijwe ku itariki ya 9 Ukuboza 2017. Mu rwego rwo kwizihiza uwo munsi, mu Rwanda hateguwe icyumweru cyo kurwanya ruswa kuva tariki ya mbere kugeza ku ya 9 Ukuboza 2017. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni : “Uruhare rwawe ni ingenzi mu kurandura ruswa ”.

b) Minisitiri w’Umuco na Siporo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko : 
Isiganwa ku magare ryiswe “Tour du Rwanda” ku nshuro ya 9 rizaba kuva ku itariki ya 12 kugeza ku ya 19 Ugushyingo 2017 ;

Ikipe y’Igihugu Amavubi yatsinze iya Ethiopia ibitego 3 kuri 2 mu mukino ubanza wo guhatanira itike yo kujya mu mikino ya nyuma y’Igikombe cya Afurika gikinwa n’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2018). Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku itariki ya 12 Ugushyingo 2017.

c) Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe Gutwara Abantu n’Ibintu yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko u Rwanda ruzakira Inteko Rusange ya 49 y’ Ishyirahamwe Nyafurika ry’Ibigo bitanga Serivisi z’ubwikorezi bwo mu ndege/Annual General Assembly of the African Airlines Association. Iyo nama izabera muri Kigali Convention Center kuva ku itariki ya 12 kugeza ku ya 14 Ugushyingo 2017. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni “Kunoza ingamba z’uburyo Ingendo z’Indege zarushaho gutanga umusaruro muri Afurika.”

Iri tangazo ryashyizweho umukono na

Marie Solange KAYISIRE
Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri

2017-11-09
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame araza gusangira na Mark Zuckerberg washinze Facebook nyuma yo kwakirwa na Macron muri Champs-Elysée

Perezida Kagame araza gusangira na Mark Zuckerberg washinze Facebook nyuma yo kwakirwa na Macron muri Champs-Elysée

Editorial 23 May 2018
Ku ngengabitekerezo ya parmehutu, umwuzukuru wa Dominiko Mbonyumutwa ni sekuru wagiye aragaruka

Ku ngengabitekerezo ya parmehutu, umwuzukuru wa Dominiko Mbonyumutwa ni sekuru wagiye aragaruka

Editorial 24 Jan 2022
Menya Uburyo Birindabagabo Jean Paul Yafatanyije N’abasirikare Ba FAR Muri Jenoside Yakorewe Abatutsi Muri Sake

Menya Uburyo Birindabagabo Jean Paul Yafatanyije N’abasirikare Ba FAR Muri Jenoside Yakorewe Abatutsi Muri Sake

Editorial 20 Jan 2022
Inama yahurije i Bujumbura Abakuru b’Ibihugu byo muri aka karere, nta kintu itubwiye” – Patrick Muyaya.

Inama yahurije i Bujumbura Abakuru b’Ibihugu byo muri aka karere, nta kintu itubwiye” – Patrick Muyaya.

Editorial 08 Feb 2023

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru