Icyambere ndifuza gushimira ubuyobozi Rushyashya kubera isura nshya mwagaragaje mushyiraho urubuga (website) igezweho.
Ndifuza kugaruka ku nkuru ebyiri nasomye ejo zerekeye ku binyoma bimaze iminsi bivugwa n’abaturanyi bacu ba Uganda ku Rwanda. Iyambere ni iyerekeye ibivugwa k’urupfu rw’umupolisi AIGP Kaweesi (soma iyi nkuru). Hashize iminsi mike kimwe mu bitangaza makuru bivutse ubu, ubona ko bikorera ubutegetsi bwa Uganda byavuze ko abishe Kaweesi bari baturutse mu Rwanda. Icyo wakwibaza niki kihishe inyuma mukomeza kubeshyera u Rwanda, dore ko bigaragara U Rwanda rwabihoreye bagakomeza kwikoronga (soma indi nkuru hano). Hagomba kuba hari impamvu ibi bizanywe muriki gihe hari ibibazo bya politike bigenda bikomera.
Ariko reka dusubire kukibazo cyavuzwe k’urupfu rw’uwo mupolisi, AIGP Kaweesi. Ntabwo bishaka ngo ube inararibonye gukeka uwishe uwo mugabo. Icyo gikorwa kigayitse cy’iterabwoba cyabereye mu mujyi wa Kampala ahitwa Kulambiro hafi y’urugo rwa nyakwigendera. Byakozwe ku manywa mu gitondo saa mbili abantu bajya kukazi dore ko nawe yari agiye ku kazi. Bisobanuye ko abo bicanyi bari bamutegereje, ntacyo batinya. Umuntu ukora nkibyo nuko aba yizeye umutekano we, kuko bari bazi ko urwo rugo rucunzwe n’abapolisi.
Ntabwo byoroshye kuba ufite bene icyo kizere kiretse uzi ko hagize ikiba watabarwa cyangwa wabona ibisobanuro bifatika. Abamurashye kandi nkuko bigaragazwa n’ibinyamakuru byaho, bari bafite imbunda zigezweho zifitwe ndetse na bake bacunga umutekano Perezida Museveni.
Abo bantu barashe ku modoka ya nyakwigendera barangije barayisanga bica imbona nkubone AIGP Kaweesi, umushoferi, hamwe n’uwacungaga umutekano wa nyakwigendera. Ibyo byakozwe nta nkomyi cyangwa igihunga, ko batatabwa muri yombi. Ibi ntabwo byakorwa n’umuntu uturutse hanze, uretse nuwo mu gihugu nawe adafite abamuha icyo kizere ntiyabikora.
Ikindi cyo kwibaza nkuko nabivuze mbere, kuki U Rwanda rushyizwe mu majwi iki gihe, amezi arenga atatu ubwo bwicanyi bubaye? Abakekwa barafashwe, nta n’umwe ufite isano n’U Rwanda. Ntabwo byapfuye kwizana bityo, hari impavu ishaka kujijisha, ibiriho bibera mugihugu cya Uganda. Urabona intambara zirarota mu nteko ishinga mategeko, mugiturage utavuze Kampala ho bicika. Byose biraterwa no gushaka kwongera imyaka yo uwemerewe kuba Perezida kugirango umukambwe Perezida Museveni akomeze ayobore ubuzira herezo. Bashatse kugabanya imyaka ye y’ubukure birananirana. Ubundi igikorwa nkicyo kijyanwa mubaturage bakakigaho, babona bikwiye bigakorwa, ntabwo gihatirizwa, noneho byananirana ugashaka kuyobya uburari uhimbira umuturanyi. Ntakindi kibyhishe inyuma uretse ibyo. Naho ubundi AIGP Kaweesi agiye kubahagama pe. Umuntu yakwibaza impamvu batabanza gukemura icyo aho gushaka guteza ibibazo mu baturanyi!
Umusomyi