• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ubujurire: Adeline Rwigara yanze kuburana avuga ko yakorewe iyicarubozo
Adeline Rwigara

Ubujurire: Adeline Rwigara yanze kuburana avuga ko yakorewe iyicarubozo

Ubwanditsi 16 Nov 2017 INKURU NYAMUKURU

Kuri uyu wa 16 Ugushyingo, urubanza rw’ubujurire rwa Diane Rwigara na nyina Adeline Rwigara rwasubukuwe, abaregwa bose bitabye ndetse n’ababunganira.

Adeline Rwigara yahawe ijambo, avuga ko arwaye ari kunywa imiti ikomeye, avuga ko atiteguye bitewe n’uko nta mbaraga afite.

Adeline yavuze ko uburwayi bwe bukomoka mu buryo yafungiwe muri CID, aho ngo yakorewe iyicarubozo ndetse akaba atararyaga.

Avuga ko nta burenganzira bwo kuba afite impapuro zo kwa muganga ndetse ko ngo atitabwaho uko bikwiye. Me Gashabana umwunganira avuga ko hari icyemezo cya muganga bashyikirije urukiko, aho ngo kigaragagaza ko umukiriya we arwaye bikomeye. Gusa izindi mpapuro za muganga ngo zibikwa na gereza.

Iyo ngo agiye kubonana na muganga ngo ntabwo ari we utwara dosiye ye. Me Gashabana yasabye ko urukiko rwategeka agahabwa inyandiko za Adeline kugira ngo zizabashe kugaragarizwa urukiko.

Yanavuze ko kugeza ubu batanze imyanzuro yabo ariko batigeze bahabwa imyanzuro y’ubushinjacyaha ngo bamenye icyo bwavuze ku yabo.

Ku ruhande rwa Diane Rwigara avuga ko yiteguye kuburana n’ubwo nta myanzuro y’ubushinjacyaha bafite. Me Buhuru Pierre Celestin avuga ubushinjacyaha bukwiye kubaha imyanzuro bakayigaho na bo.

Kuburanisha urubanza batayifite ngo byaba ari ukubogamira ku bushinjacyaha. Ngo nta mpamvu bahabwa ijambo kandi nta myanzuro bwatanze.

Ku ruhande rw’Umushinjacyaha, Nkusi Faustin avuga ko ubwo urubanza rwasubikwaga hari hanzuwe ko Adeline agomba kugaragaza icyemezo cya muganga, aho ngo ntacyo yigeze agaragaza.

Avuga ku by’imyanzuro, avuga ko kuvuga ko batayibahaye atari byo. Ubushinjacyaha ngo bwabonye imyanzuro y’abaregwa ndetse baranayisubiza. Icyo gihe hari ku itariki ya 6 Ugushyingo.

Mukunzi Faustin, uhagarariye ubushinjacyaha avuga ko ibyo kuvuga ko ibyo Adeline arwaye bituruka ku buryo yafunzwemo ntaho bigaragazwa na muganga.

 

2017-11-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umucamanza Carmel Agius yanze ubusabe bwa ruharwa Bagosora wasabaga kurekurwa atarangije ibihano

Umucamanza Carmel Agius yanze ubusabe bwa ruharwa Bagosora wasabaga kurekurwa atarangije ibihano

Ubwanditsi 02 Apr 2021
U Bushinwa bwemeje ko bwataye muri yombi Umuyobozi wa Interpol

U Bushinwa bwemeje ko bwataye muri yombi Umuyobozi wa Interpol

Ubwanditsi 08 Oct 2018
Abo kwa Rwigara banze igenagaciro bituma cyamunara y’imashini zikora itabi isubikwa

Abo kwa Rwigara banze igenagaciro bituma cyamunara y’imashini zikora itabi isubikwa

Ubwanditsi 11 Jun 2018
COVID-19 : Umuhinde ukorera RNC Anjan Sundaram, David Himbara na Patrick Habamenshi bararimbanije mu guharabika u Rwanda

COVID-19 : Umuhinde ukorera RNC Anjan Sundaram, David Himbara na Patrick Habamenshi bararimbanije mu guharabika u Rwanda

Ubwanditsi 08 Apr 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uwari Umugenzuzi Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda,  Lt Gen Jacques Musemakweli yitabye Imana
Amakuru

Uwari Umugenzuzi Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda,  Lt Gen Jacques Musemakweli yitabye Imana

Ubwanditsi 12 Feb 2021
Zimwe mu mpamvu zaba zaratumye Maj Gen Richard Rutatina akurwa kumwanya wa DMI
Mu Mahanga

Zimwe mu mpamvu zaba zaratumye Maj Gen Richard Rutatina akurwa kumwanya wa DMI

Ubwanditsi 17 Feb 2016
RNC irarimbutse nka za MDR, MRND na CDR, n’andi mashyaka atwibutsa amateka mabi yaranze uru Rwanda
Amakuru

RNC irarimbutse nka za MDR, MRND na CDR, n’andi mashyaka atwibutsa amateka mabi yaranze uru Rwanda

Ubwanditsi 18 Oct 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru