Mu muhango wo gusoza icyumweru cyahariwe abarwaniye igihugu wabaye ku italiki ya 18 Ugushyingo 2017, Perezida Nkurunziza yatangaje ko Imbonerakure [urubyiruko rw’ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi mu Burundi] zigomba kubahwa ndetse ko na we yabaye yo.
Ubwo yagezaga ijambo ku mbaga y’abari bitabiriye ibyo birori, yagize ati “Imbonerakure ya mbere ni Imana, kuko iri ijambo risobanura “umubonekerwa” Imana niyo ibona byose ikanashobora byose”.
Akomeza avuga ko ukoze mu ijisho ry’Imbonerakure aba anakoze mu ijisho ry’Imana, Ati “Kugambanira Imbonerakure ni ugukora ibihabanye n’ubushake bw’Imana, Imana ni inshuti z’Abana, urubyiruko,… twese mu ishyaka (CNDD FDD) twatangiye turi Imbonerakure”.
Iri gereranya ntabwo ryishimiwe n’abantu bose, bitewe nuko Imbonerakure zishinjwa n’imiryango itandukanye ndetse na raporo za Loni zikabishimangira ko zikora ibikorwa by’urugomo n’ubwicanyi ku batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho i Burundi.
Babicishije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, Kwizera Elvis Mutama ati “Niba Imana ari Imbonerakure, Nkurunziza ukaba umukuru w’Imbonerakure bisobanuye ko uri hejuru y’Imana,…”.
Akanama ka Loni gashinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu, kuva mu 2015, ubwo mu Burundi habaga imvururu bamwe bakanahunga, kemeza ko Imbonerakure zagiye zikora ibikorwa by’ubwicanyi, gushimuta n’ibindi by’ihohotera ry’ikiremwamuntu birimo no gufata ku ngufu abagore n’abakobwa cyane cyane abatavuga rumwe na Leta.