• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Evode Imena yagizwe umwere

Evode Imena yagizwe umwere

Ubwanditsi 07 Dec 2017 Mu Rwanda

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwere Imena Evode wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umutungo Kamere, washinjwaga ibyaha birimo itonesha mu itangwa ry’amasoko.

Imena watawe muri yombi muri Mutarama 2017 akaza gufungurwa by’agateganyo muri Gashyantare, kuri uyu wa Kane nibwo urukiko rwasomye umwanzuro ku byaha yashinjwaga.

Yashinjwaga ko yatonesheje sosiyete yitwa Mwashamba Mining Ltd ayiha uruhushya rwo gucukura amabuye y’agaciro akarwima iyitwa Nyaruguru Mining; akanirengagiza icyemezo cyari cyafashwe n’Akanama ka Minisiteri gashinzwe gusuzuma abahabwa impushya zo gucukura.

Urukiko rwavuze ko rwasanze nta bimenyetso byerekana ko Imena yatanze urwo ruhushya hashingiwe ku itonesha, ubucuti cyangwa icyenewabo. Rwavuze ko icyemezo yagiye afata yerekanaga impamvu, nta rwango yari afitiye iyacyimwe.

Urukiko rwahise rutangaza ko Imena Evode nta cyaha kimurangwaho, bityo ko adashobora gufungwa imyaka irindwi yasabirwaga n’ubushinjacyaha cyangwa ngo yishyure sosiyete Nyaruguru Mining Limited indishyi ya miliyoni 686 Frw yasabaga.

Urukiko rwavuze ko Imena nta hantu na hamwe yigeze agira ubushake bwo gukora icyaha, rugenda rurondora amabaruwa yandikiraga uwasabaga uruhushya ko atarukwiye, n’impamvu atarukwiye.

Urukiko rwanavuze ko Mwashamba Mining Ltd yahawe uruhushya, yakurikije inzira zose zasabwaga kuko yaranarusabye mu nzego z’ibanze, ikagera no muri Minisiteri.

Ku rundu ruhande, sosiyete ya Nyaruguru Mining yabanje gucukura itabyemerewe ndetse ngo hari n’ibaruwa umuyobozi wayo Ndamage Straton yanditse avuga ko atari azi ko uburyo yacukuragamo amabuye butemewe n’amategeko. Uyu Ndamage yari yaragiranye amasezerano na sosiyete BCK yari yarahawe gucukura muri ako gace, akajya ayicukurira kandi ubusanzwe nabyo byemezwa na Minisitiri.

Urukiko rwemeje ko Imena wari ku rwego rwa Minisitiri yari afite ububasha bwo gutesha agaciro ibyemerewe Nyaruguru Mining Limited, bikozwe n’Akanama ka Minisiteri gashinzwe gusuzuma abahabwa impushya zo gucukura, nyuma yo gusanga hari ibyangombwa bituzuye.

Urukiko rwasomye umwanzuro Imena Evode atari mu rukiko ariko abo mu muryango we n’inshuti basohokanye mu cyumba cy’iburanisha akanyamuneza.

2017-12-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ikipe ya Bugesera FC yanyagiye AS Muhanga ikatisha itike mu makipe 8 agomba guhatanira igikombe.

Ikipe ya Bugesera FC yanyagiye AS Muhanga ikatisha itike mu makipe 8 agomba guhatanira igikombe.

Ubwanditsi 21 May 2021
Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwashyizwe mu muhezo

Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwashyizwe mu muhezo

Ubwanditsi 18 Oct 2017
Hakuzimana Rashid yahamwe n’ibyaha byose aregwa, akatirwa gufungwa imyaka irindwi.

Hakuzimana Rashid yahamwe n’ibyaha byose aregwa, akatirwa gufungwa imyaka irindwi.

Ubwanditsi 08 Oct 2024
Abagore barasabwa kuba abambere mu kwita ku bidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima

Abagore barasabwa kuba abambere mu kwita ku bidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima

Ubwanditsi 18 Aug 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ambasaderi w’Ububiligi mu Rwanda yasuye Polisi y’u Rwanda
Mu Mahanga

Ambasaderi w’Ububiligi mu Rwanda yasuye Polisi y’u Rwanda

Ubwanditsi 29 Sep 2016
Akarimurori : Asinah avuga ko Riderman namarana igihe n’uwo bashakanye azaba agira Imana
IMIKINO

Akarimurori : Asinah avuga ko Riderman namarana igihe n’uwo bashakanye azaba agira Imana

Ubwanditsi 14 Mar 2016
Perezida Museveni Yaburiwe Ko Nadafungura Gen Kayihura Bizamugiraho Ingaruka Zikomeye
ITOHOZA

Perezida Museveni Yaburiwe Ko Nadafungura Gen Kayihura Bizamugiraho Ingaruka Zikomeye

Ubwanditsi 30 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru